M23 yashyizeho abategetsi b’uturere igenzura

Ahavuye isanamu, Reuters
Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rishyiraho abategetsi ba gisivile b’uturere n’ama-centre ugenzura mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa DR Congo.
Abashyizweho ni abakuriye Teritwari ya Rutshuru ubu igenzurwa n’uyu mutwe w’inyeshyamba, hamwe n’abakuriye centre/cites za Bunagana, Kiwanja na Rubare zo muri Rutshuru.
M23 yakoze ibi mu gihe hashize iminsi itatu yugarijwe n’ibitero by’indege z’intambara z’igisirikare cya DR Congo hamwe n’imirwano ya hato na hato yo ku butaka mu bice bimwe bya Rutshuru na Masisi byegera umujyi wa Goma.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za leta zabonye drone eshatu zimaze iminsi zikoresha mu kurasa M23, avuga ko uyu mutwe “wahanuye imwe” muri izo eshatu – ibyo BBC itashoboye kugenzura mu buryo bwigenga.
Abategetsi bashyizweho, barimo Prince Mpabuka wagizwe umukuru wa teritwari ya Rutshuru – ntabwo basanzwe ari amazina azwi cyane hanze y’umutwe wa M23.
M23 ntiyatangaje niba yashyizeho n’abategetsi ba Masisi, teritwari nayo uyu mutwe ugenzura mu gice kinini cyayo.
Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bafashe iki gikorwa nk’intangiriro yo gushinga igihugu gishya muri DR Congo – ibizwi ku izina rya Balkanisation. Abandi bavuze ko mu gihe uyu mutwe ufite aho ugenzura ari uburenganzira bwawo kuhashyira n’ubutegetsi.
Intara ya Kivu ya Ruguru igizwe na teritwari eshanu, ibice binini by'ebyiri muri zo - Rutshuru na Masisi - bigenzurwa na M23 kandi abarwanyi bayo bagenzura uduce turi muri kilometero zitarenga 35 uvuye ku murwa mukuru w'iyi ntara - Goma.

Ahavuye isanamu, UN










