"Njewe nk'imodoka yanjye iranduta, indusha imyaka..." - Queen Kalimpinya

Insiguro ya video, Imbogamizi z'abapilote b'imodoka z'amasiganwa mu Rwanda
"Njewe nk'imodoka yanjye iranduta, indusha imyaka..." - Queen Kalimpinya
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Karan Patel na Tauseef Khan bo muri Kenya batwara imodoka ya Skoda Fabia R5 nibo begukanye isiganwa mpuzamahanga rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024.

Umwanya wa kabiri n’uwa gatatu w’iri siganwa ryabereye mu mihanda yo mu karere ka Bugesera na yo yafashwe n’abakinnyi bo muri Uganda.

Abasiganwa ku ruhande rw’u Rwanda ntibitwaye neza, umwe muri bo – Queen Kalimpinya – avuga ko bafite ikibazo cy’imodoka zishaje.

Muri rusange isiganwa ryari ryitabiriwe n’imodoka 21 harangiza 16.

Ku manota 35 isiganwa ryo mu Rwanda ryari rifite ku ngengabihe y’afrika Patel yahise agira amanota yose hamwe 140 mu gihe umukurikiye mu guhatanira ikamba rya Afurika Jass Mangat wo muri Kenya afite gusa amanota 28.

Isiganwa rya nyuma risoza shampiona y’Afurika rizabera muri Kenya mu mpera z’ukwezi gutaha.