Rwanda: Uko abari ba rushimusi b'inyamaswa mu birunga babaye ingirakamaro mu kuzirengera
Rwanda: Uko abari ba rushimusi b'inyamaswa mu birunga babaye ingirakamaro mu kuzirengera
- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Abahoze bashimuta inyamaswa mu birunga mu majyaruguru y’u Rwanda ubu babaye abafatanyabikorwa mu kubungabunga iyo parike, ariko na bo ubuzima bwabo bwarahindutse, ubu batunzwe n’inyungu ziva mu bukerarugendo.
Nasuye ikigo cyabo kiri ku birenge by’iburunga mu Kinigi, aho ibikorwa byabo byishimirwa n’abakerarugendo, kandi bigatunga imiryango yabo.






