Bwa mbere Beyoncé yegukanye igihembo cya 'best album' muri Grammy Awards

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu gukosora icyo benshi babonaga nk'ikitari cyo, Beyoncé yegukanye igihembo cy'umuzingo w'indirimbo (album) mwiza kurusha iyindi mu bihembo bya 67 bizwi nka Grammy Awards byabereye i Los Angeles.
Uyu muhanzi yahembewe album ye ya munani yise Cowboy Carter, ishimagiza kandi isobanura ko muzika izwi nka country ikomoka mu birabura.
Mu nshuro enye ziheruka Beyoncé ntiyabashije gutwara iki gihembo kiri mu bikomeye biba bihatanirwa.
Mu gihe izina rye ryasomwaga, Beyoncé yahobeye umukobwa we Blue Ivy, n'umugabo we Jay-Z, mbere yo gutambuka imbere gufata igihembo cye.
Yagize ati: "Ubu ndumvanuzuye cyane. Hari hashize imyaka myinshi."
Uyu muhanzi iki gihembo yagituye Linda Martell, umwe mu birabura binjiye bwa mbere muri muzika ya Country akaba n'umwirabura wa mbere waririmbiye kuri Grand Ole Opry, radio izwiho gucuranga muzika ya country gusa y'i Nashville muri leta ya Tennessee muri Amerika.
"Nizeye ko tuzakomeza gutera imbere [no] gufungura imiryango. Imana ibahe umugisha mwe. Murakoze cyane." Ni ko Beyoncé yakomeje avuga.

Iki gihembo acyegukanye nyuma y'imyaka 25 ashyizwe ku rutonde rw'abashobora gutwara Grammy, ubwo yari mu itsinda rya R&B rizwi nka Destiny's Child.
Yarakomeje kugeza ubwo abaye umuhanzi urusha abandi bose ibihembo byinshi bya Grammy mu mateka, aho afite ibikombe 35 – ariko iki cy'ingenzi muri byo yari ataragitwara kugeza mu ijoro ryo ku cyumweru.
Amaherezo, byamusabye guhindura injyana kugira ngo uyu mugore wavukiye muri leta ya Texas yegukane iki gihembo.
Album ye ya Cowboy Carter ni iya kabiri yagerageje guhinyuraumuco w'uyu muziki wo muri Amerika igaragaza uruhare rw'abirabura muri wo, ibintu kenshi bitavugwaga mbere.
Ibi byahise bituma Beyoncé aba umugore w'umwirabura wa mbere utwaye iki gihembo cya album y'umwaka kuva mu 1999, ubwo album Miseducation ya Lauryn Hill yagitwaraga.
Ikindi cyatunguye Beyoncé
Mbere y'icyo gihembo, Cowboy Carter kandi yari yabanje gutwara igihembo cya album nziza ya muzika ya country – ibintu byatunguye Beyoncé aho yari yicaye.
Uyu mugore w'imyaka 43 yagaragaye atunguwe cyane ubwo izina rye ryavugwaga ko iyi album yegukanye icyo gihembo.
Yagize ati: "Wow, ntabwo rwose nari mbyiteze", yashimiye abahanzi ba country batoye iyo album ye kuri iki gihembo.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Iki gihembo yagihawe mu gihe mu mezi atanu ashize iyi album ye yirengagijwe mu bihembo bizwi nka Country Music Awards, nubwo yari yabaye umugore wa mbere w'umwirabura ufite indirimbo ya mbere ikunzwe - Texas Hold 'Em - ku rutonde rwa Hot Country Songs.
Muri ibi bihembo bya Grammy iyo ndirimbo yari ku rutonde rw'izihatanira kuba indirimbo ya mbere y'umwaka, gusa iki gihembo cyegukanywena Not Like Us ya Kendrick Lamar.
Muri ibi bihembo, umuhanzi Tems wo muri Nigeria yegukanye igihembo cy'umuhanzi wakoze 'performance' nziza kurusha abandi muri muzika ya Africa.
Tems mu ndirimbo ye Love Me Jeje yaje imbere ya Yemi Alade mu ndirimbo ye Tomorrow, yarushije kandi abahanzi barimo WizKid, Chris Brown Ft Davido, na Burna Boy.
Ibihembo "bine bikomeye" n'ababitwaye:
Album y'umwaka
- Iyatsinze: Beyoncé - Cowboy Carter
- André 3000 - New Blue Sun
- Sabrina Carpenter - Short n' Sweet
- Charli XCX - Brat
- Jacob Collier - Djesse Vol 4
- Billie Eilish - Hit Me Hard and Soft
- Chappell Roan - The Rise and Fall of a Midwest Princess
- Taylor Swift - The Tortured Poets Department
'Record' y'umwaka
- Iyatsinze: Kendrick Lamar - Not Like Us
- The Beatles - Now And Then
- Beyoncé - Texas Hold 'Em
- Sabrina Carpenter - Espresso
- Charli XCX - 360
- Billie Eilish - Birds of a Feather
- Chappell Roan - Good Luck, Babe!
- Taylor Swift ft Post Malone – Fortnight
Record y'umwaka – yibanda ku buryo indirimbo itunganyije n'amashusho yayo
Indirimbo y'umwaka
- Iyatsinze: Kendrick Lamar - Not Like Us
- Beyoncé - Texas Hold 'Em
- Sabrina Carpnter - Please Please Please
- Billie Eilish - Birds Of A Feather
- Lady Gaga & Bruno Mars - Die With a Smile
- Chappel Roan - Good Luck, Babe!
- Shaboozey - A Bar Song (Tipsy)
- Taylor Swift ft Post Malone – Fortnight
Indirimbo y'umwaka – yibanda ku buryo yanditse
Umuhanzi mushya
- Uwatsinze: Chappell Roan
- Benson Boone
- Sabrina Carpenter
- Doechii
- Khruangbin
- Raye
- Shaboozey
- Teddy Swims













