Igisirikare cya Nigeria kivuga ko cyishe intagondwa zirenga 30 mu bitero byo mu kirere

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
- Umwanditsi, Thomas Naadi
- Igikorwa, BBC News
Igisirikare cya Nigeria cyasohoye itangazo kivuga ko cyishe intagondwa 35 zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu, mu rukurikirane rw'ibitero byo mu kirere cyagabye hafi y'umupaka wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba iki gihugu gihana na Cameroun.
Igisirikare cyongeyeho ko ibyo bitero byakorewe mu duce tune mu rwego rwo kuburizamo igerageza ry'izo ntagondwa ryo kugaba igitero ku basirikare barwanira ku butaka.
Nigeria imaze imyaka irenga 10 ihanganye n'amatsinda y'intagondwa, hamwe n'ibico by'abagizi ba nabi, urugomo rushingiye ku idini, no gushimuta gukorwa henshi muri icyo gihugu kuba kugamije kwaka amafaranga y'ingurane kugira ngo abashimuswe babone kurekurwa.
Ku wa gatandatu, itsinda ry'Abanya-Nigeria bakomeye, barimo abahoze ari abaminisitiri, abacuruzi n'impirimbanyi zo mu miryango itari iya leta, basohoye itangazo, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba ibice bimwe bya Nigeria birimo kubamo "ubwicanyi buri ku kigero cyo mu ntambara", mu gihe ubutegetsi buvuga ko igihugu kiri mu mahoro.
Iryo tsinda ryakomoje kuri raporo yasohowe muri Gicurasi (5) uyu mwaka n'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, ivuga ko abantu nibura 10,217 bishwe kuva Perezida Bola Tinubu ageze ku butegetsi mu 2023.
Iryo tsinda ry'Abanya-Nigeria ryasabye ko hashyirwaho itsinda rya perezida rifite ububasha bwinshi ryo kurangiza intambara nyinshi ziri mu gihugu - harimo no kongera kwaduka kw'umutwe wa Boko Haram w'intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'igihugu.
Mu cyumweru gishize, igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyishe intagondwa hafi 600 mu gihe cy'amezi umunani muri ako karere. Nta buryo bwigenga buriho bwo kwemeza ibyo igisirikare cyavuze.
Igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere cyavuze ko kizakomeza gufasha abasirikare barwanira ku butaka mu gusenya ibigo by'intagondwa byo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.
Umuryango w'Abibumbye uvuga ko muri iyi ntambara abantu barenga 35,000 bishwe naho abandi miliyoni ebyiri bata ingo zabo.
Ikigo cy'ubushakashatsi ku mutekano cyo muri Afurika y'Epfo (Institute for Security Studies) cyavuze ko ibitero nibura 15 by'intagondwa bimaze kubaho kugeza ubu muri uyu mwaka mu duce turi hafi y'umupaka Nigeria ihana na Cameroun na Niger.
Icyo kigo cyongeyeho ko intagondwa zikoresha indege nto zitajyamo umupilote (drone) zisanzwe z'ubucuruzi zahinduwe, mu kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare, ndetse ko izo ntagondwa zituma bigorana ku kuba igisirikare cyakohereza abasirikare b'inyunganizi.
Mbere, muri uku kwezi kwa Kanama (8), minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yemeje kugurisha intwaro kuri Nigeria zifite agaciro ka miliyoni 346 z'amadolari.













