Inkuru zaranze 2025: Ku mwanya wa 4... Uko ibintu byari byifashe i Goma amasaha macye mbere y'uko uyu mujyi ufatwa na M23

Abarwanyi b'umutwe wa M23 binjira mu mujyi wa Goma ku wa mbere

Ahavuye isanamu, UGC

Insiguro y'isanamu, Abarwanyi b'umutwe wa M23 binjira mu mujyi wa Goma ku wa mbere

Tugeze ku mwanya wa 4, mu nkuru mwasomye cyane muri 2025 kuri uru rubuga rwacu rw'amakuru. Iyi nkuru yavugaga uko ibintu byari byifashe amasaha macye mbere y'uko umutwe wa M23 ufata umujyi wose wa Goma mu burasirazuba bwa RD Congo.

=====

Amakuru atandukanye aremeza ko ibice byinshi by'umujyi wa Goma ubu bigenzurwa n'umutwe wa M23.

Uyu mutwe watangaje ko uyu mujyi wamaze gufatwa, habonetse amashusho y'abarwanyi bawo bawinjiramo uyu munsi.

Bamwe mu basirikare ba FARDC bambutse umupaka bahungira mu Rwanda, aho bishyikirije inzego z'umutekano z'u Rwanda, nk'uko bivugwa n'ikigo cya leta cy'itangazamakuru RBA.

Bamwe mu batuye i Goma bavuganye na BBC Gahuzamiryango bavuga ko ibice by'amajyaruguru y'umujyi hafi ya byose bigenzurwa na M23, umutwe ONU ivuga ko ufashwa n'u Rwanda, ibyo ubutegetsi bw'u Rwanda buhakana.

  • Ikibuga cy'indege cya Goma
  • Ikigo cya Gisirikare cya Katindo n'umusozi wa Goma (Mont Goma)
  • Umupaka uzwi nka Grande Barrière ku ruhande rwa Goma

Byifashe bite kuri ibi bice bitatu by'ingenzi ku gisirikare n'ubutegetsi muri uyu mujyi?

Kugeza ubu ntibizwi neza niba ikibuga cy'indege cya Goma kigenzurwa na M23, ariko mu gitondo cyo ku wa mbere amashusho amwe n'amwe yerekanye abantu barimo gusahura ububiko bwo kuri iki kibuga. Ibishobora gusobanura ko kitakirinzwe n'igisirikare, nubwo bitazwi neza niba M23 ariyo irimo kukigenzura.

Nubwo yari itarafata iki kibuga cy'indege, ku cyumweru nimugoroba M23 yatangaje ko iki kibuga cy'indege gifunze "kuko uyu mutwe wari wageze mu bice byo hafi aho washoboraga kurasa indege iyo ari yo yose yakigwaho cyangwa yagihagurukaho", nk'uko umwe mu bakurikirana bya hafi iyi mirwano utifuje gutangazwa yabibwiye BBC.

Andi mashusho yerekanye abarwanyi ba M23 bakirwa n'abaturage mu gace ka Majengo kari hafi y'ikibuga cy'indege.

Ku mupaka wa La Corniche ku ruhande rw'u Rwanda habonetse abantu batari benshi cyane bava hakurya i Goma
Insiguro y'isanamu, Ku mupaka wa La Corniche ku ruhande rw'u Rwanda habonetse abantu batari benshi cyane bava hakurya i Goma

Mont Goma, umusozi muto uri mu mujyi ku kiyaga cya Kivu – bivugwa ko ari na wo uyu mujyi ukuraho izina - n'ikigo cya gisirikare cya Katindo kitari kure cyane ya Mont Goma ni hamwe mu hantu h'ingenzi mu bya gisirikare kuri uyu mujyi.

Amakuru dukesha bimwe mu binyamakuru muri Goma aravuga ko ibi bice byombi bigenzurwa n'umutwe wa M23.

Amakuru ya bimwe mu binyamakuru byo muri Goma aravuga ko imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Goma nyinshi zasohotse.

Uruhande rwa leta ntacyo ruravuga kugeza ubu ku birimo kuba n'ibiri kuvugwa mu mujyi wa Goma.

'Igisasu cyatuguye iruhande'

Jean Claude Mwambutsa, umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango uri ku ruhande rw'u Rwanda ku mupaka wa Goma na Gisenyi avuga ko ku mipaka yombi – La Corniche (grande barriere) na Petite barrière, imipaka isa n'iyegeranye – hari kunyura abantu bacye bacye bahunga baturutse hakurya muri DR Congo.

Kuri iyi mipaka kuva ku cyumweru no ku wa mbere mu gitondo haciye abantu barimo abakozi ba ONU n'imiryango mpuzamahanga ikorera i Goma bahunga uyu mujyi berekeza mu Rwanda.

Ku ruhande rw'u Rwanda rwegereye umupaka wa Goma, abanyeshuri barimo gutaha nyuma y'uko amashuri yabo abasabye gusubira mu rugo kubera imirwano iri hakurya i Goma
Insiguro y'isanamu, Ku ruhande rw'u Rwanda rwegereye umupaka wa Goma, abanyeshuri barimo gutaha nyuma y'uko amashuri yabo abasabye gusubira mu rugo kubera imirwano iri hakurya i Goma
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mwambutsa ati: "Hakurya haracyumvikana amasasu, anyuzamo akiyongera. Ndetse mukanya igisasu cyatuguye iruhande hafi y'umupaka wa La Corniche abantu bahita bisanza.

"Hari amabisi (bus) yatanzwe n'u Rwanda biboneka ko yiteguye gutwara abantu b'abanyacyubahiro bavuye i Goma.

"Ku ruhande rw'u Rwanda, imipaka ijya muri DR Congo irafunze ndetse nta uhegera, nta muntu uva mu Rwanda agana hakurya. Bambwiye ngo kereka ari Umunyecongo ushatse gusubira iwabo gusa."

Abavuye i Goma basanze umunyamakuru wa BBC ku mupaka bamubwiye ko M23 itaragera ku mupaka ku ruhande rwa Goma, ko ku mupaka waho hakiboneka abasirikare bacye bacye ba FARDC, ariko ko abakozi basanzwe b'umupaka basa n'abawutaye bakagenda.

Ku ruhande rwegereye umupaka mu Rwanda hari ukwigengesera ko ibisasu bishobora kuva hakurya bikitura mu Rwanda bikangiza, ibi bishobora kuba byatumye amashuri amwe ari hafi ategeka abanyeshuri gusubira iwabo mu kwirinda. Bamwe babonetse mu nzira barimo gutaha.

'Mugume mu rugo' – Muyaya abwira abatuye i Goma

Patrick Muyaya

Ahavuye isanamu, Patrick Muyaya/X

Minisitiri w'itumanaho akaba n'umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya, yatangaje ubutumwa ku rubuga X avuga ko umujyi wa Goma urimo abo yise "ingabo z'u Rwanda". Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe umujyi wa Goma.

Muyaya yavuze ko leta ikomeje gukora mu kwirinda ko habaho ubwicanyi no gupfa kw'abantu, avuga ko bagira inama abaturage ba Goma zirimo kuguma mu rugo no kwirinda ibikorwa by'ubusahuzi.

Amashusho atandukanye yerekanye abaturage bamwe mu bice by'umujyi wa Goma bari ku mihanda bereka ibyishimo abarwanyi ba M23 batambukaga ku mihanda.

Uyu mutwe mu ijoro ryacyeye wasohoye itangazo uvuga ko wafashe umujyi wa Goma, ko ibikorwa ku kiyaga cya Kivu ubihagaritse, kandi usaba abaturage ba Goma gutuza.

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ibice bimwe na bimwe bya Goma byari bicyumvikanamo amasasu, cyane cyane mu burasirazuba bw'uyu mujyi ahegereye u Rwanda, nk'uko umunyamakuru wa BBC uri i Rubavu mu Rwanda abivuga.