"Sinabashaga kugenda" - Ikibazo umwe ku babyeyi batanu ahura nacyo

Ahavuye isanamu, Rebecca Middleton
- Umwanditsi, Emily Holt
Mugihe Rebecca Middleton yasamaga, ntiyatekerezaga ko ashobora kuzagera igihe akagenda mu kagare k'abamugaye mu mezi atatu ya mbere yo kubyara.
Rebecca yagize igihembwe cya mbere kimugoye, ahangana n'isesemi n'imbaraga nke, atangira kugira uburibwe munda y'imbere mugihe yaragejeje mu mezi ane atwite.
"Sinabashaga kugenda, nahoraga mfite ibibazo by'uburibwe mu mugongo ahagana hepfo. Ariko nta na rimwe byari bikomeye cyane, nuko byiyongera vuba" niko Rebecca asobanura.
Nyuma yo gukomeza gutaka ububabare, yoherejwe kwa muganga w'imyitozo ngororamubiri, nyuma y'igihe basanga afite uburwayi bukabije bwo kubabara mu mitsi y'imbere mu nda - mu Cyongereza ubwo buribwe bwitwa Pelvic Girdle Pain cyangwa PGP mu magambo ahinnnye.
Ubu burwayi buzwi kandi nko kudakora neza kw'imitsi y'imbere y'inda(Symphysis Pubic Dysfunction).
Ibibazo by'imitsi y'imbere mu nda ni ikimenyetso gisanzwe mu gutwita, bigira ingaruka ku bagore batwite umwe kuri batanu ku rugero runaka.
"Numvaga mfite ubwoba, nti nzongera mbashe kugenda? Ni gute nzabasha kubyara umwana? Ni gute se nzabasha kumwitaho?"

Ahavuye isanamu, Rebecca Middleton
Nyuma yo kubyara, uburibwe bwa Rebecca bwaragabanutse, gusa akomeza guhangana n'utubazo duto nko kugenda, guterura umuhungu we cyangwa se gucunga akagare k'umwana.
Agira ati: "Naramugaye amezi arindwi yose binsaba ko mba mfite umuntu wo kumfasha buri gihe.
"Sinashoboraga ibyo umuntu akora mu kwita k'umwana, byari ibihe bigoye."
Mbere yo gutwita, iki cyari ikibazo Rebecca atari afiteho amakuru na macye, nyuma yo kubicamo ubu ni umukoranabushake muri The Pelvic Partnership, ikigo gikora ubukangurambaga kinanita ku bagore bari muri ibi bibazo.
Bivugwa ko iki ari ikibazo gishira iyo witaweho ukavurwa uko bikwiye.
Ukimara gutangira kubona ibimenyetso, iki kigo kigugira inama yo gushaka ubuvuzi bwihariye, kugororwa n'amaboko, harimo n'imyitozo ngororamubiri, kandi ugasaba ko woherezwa kwa muganga w'imyitozo ngororamubiri binyuze kuri muganga wawe cyangwa umuforomokazi wita ku batwite.
Niba utarigeze ubona ubu bufasha mbere, uyu muryango ukugira inama yo kuba wasubira ku muganga wawe ukamubaza ikindi gishoboka wakora.
Bashobora no kukohereza kubashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bw'ababyeyi bakagufasha guhangana n'ingaruka z'amarangamutima ziterwa no kubaho ufite PGP.
Dr Nighat Arif, inzobere mu buzima bw'abagore, avuga ko kumenya byinshi kuri iki kibazo no kugisuzuma hakiri kare byafasha kwirinda ko abarwayi nka Rebecca bagera aho bakeneye amagare y'abafite ubumuga cyangwa ibibando.
Asobanura ati: "Iyo hatabayeho kumenya kare hashingiye ku gusobanukirwa neza umubiri w'umugore, dusiga bamwe muri aba bagore bafite ingaruka mbi ubuzima bwabo bwose".
Indi nzobere mu by'ubuvuzi bw'abagore, Dr Christine Ekechi, avuga ko kubura ubushakashatsi kuri iki kibazo bituma kitaramenyekana neza kandi ntikivurwe uko bikwiye, cyane cyane nyuma yo kubyara.
Ati: "Ntitubabona kenshi keretse iyo basubiye kwa muganga wita ku buzima bw'abagore bagaragaza ububabare.
"Bityo ntidufite ubumenyi buhagije ku mubare w'abagore bagira ububabare bukomeza nyuma yo kubyara kandi bwatangiriye mu gihe batwite."

Ahavuye isanamu, Victoria Roberton
Victoria Roberton, umuhuzabikorwa muri Pelvic Partnership, ni urugero mu buryo ubukangurambaga bushobora gufasha.
Kimwe na Rebecca, ntiyigeze amenya icyo PGP (uburibwe munda y'imbere), aricyo mugihe yatangiraga kugira iki kibazo atwite bwa mbere.
Yagerageje gukomeza gukora imirimo ye uko ashoboye nk'uko yari yabigiriwemo inama, kandi yoherejwe mu masomo yo kwa muganga w'imyitozo ngororamubiri, ariko ububabare burushaho kwiyongera uko inda yagendaga ikura.
Agira ati: "Baduhaye imyitozo, yo gukora tunanura umubiri, icyo gihe sinashoboraga gukora numwe muriyo, byarambabazaga cyane".
Kuri Victoria, byageze aho no kwicara bimugora bituma aguma mu rugo kugeza abyaye.
Uburibwe bwagabanutse amaze kubyara umukobwa we, gusa atangira kongera kugira icyo ikibazo atwite umwana we wa kabiri.
Si amahitamo ku babyeyi benshi, ariko Victoria avuga ko akurikije amateka y'uburwayi bwe yanzuye kwishyura umuganga umufasha imyitozo ngororamubiri kugiti cye.
Uwo muganga yamukoreye isuzuma ryuzuye no kugorora imitsi, anamwigisha uburyo butandukanye bwo kugenda atabangamiye imitsi y'imbere mu nda bimufasha nabyo kugabanya uburibwe.
Kugeza ubu Victoria aracyagira ububabare bwa PGP ku rugero runaka, nubwo imyaka ine ishize.
Gusa inda ye ya kabiri yaramworoheye kuko yari yarasobanukiwe ikibazo afite azi n'uburyo bwo kukirinda.
Inda ya kabiri ya Rebecca nayo yaramworoheye, kuri iyi ncuro yarabizi ko afite ibyago byo kongera kugira PGP kandi yabasha kuyivurwa itaragera kure.
Yakize burundu PGP nyuma gato y'amezi abiri abyaye ugereranyije n'imyaka ibiri ku mwana we wa mbere.
Arasobanura ati: "Ubu meze neza kuruta uko nari meze mbere yo kugira abana banjye, kuko ubu nzi icyatera Pelvic Girdle Pain, kandi ko buvurwa burundu no kugororwa n'amaboko.
"Yari imyaka itanu ibabaje kubera uburibwe nari mfite, kutagira ubumenyi buhagije no kutumva neza ikibazo mfite".













