Ukraine ivuga ko icyemezo cya Mali cyo gucana umubano na yo 'gihutiyeho'

Ahavuye isanamu, AFP
- Umwanditsi, Anne Soy
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru wungirije wa BBC kuri Afurika
Leta ya Ukraine yavuze ko icyemezo cya Mali cyo gucana umubano wa dipolomasi na yo "gihutiyeho kandi kirimo kutareba kure".
Itangazo rya minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Ukraine rivuga ko leta ya Mali itakoze iperereza ndetse ko yananiwe kugaragaza ibimenyetso by'ibivugwa ko Ukraine yagize uruhare mu bitero ku basirikare ba Mali bari barimo kurwana bari kumwe n'abakora imirimo ya gisirikare kuri kontaro (abacanshuro) b'Abarusiya mu majyaruguru ya Mali.
Abasirikare babarirwa muri za mirongo batangajwe ko bishwe.
Mu cyumweru gishize, umuvugizi w'ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine yabwiye ibitangazamakuru byo muri Ukraine ko urwo rwego rw'ubutasi rurimo kugira uruhare mu guhangana rushishikaye n'ibikorwa byo muri Afurika by'itsinda ryahoze rizwi nka Wagner ry'abacanshuro b'Abarusiya.
Uwo muvugizi yongeyeho ko ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine bwakoze "igikorwa cya gisirikare cyageze ku ntego ku Barusiya bakora ibyaha byo mu ntambara" mu majyaruguru ya Mali.
Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Mali kafashe ayo magambo nko kwemera kutaziguye kwa Ukraine ko yagize uruhare mu bitero ku basirikare ba Mali n'Abarusiya bafatanya na bo mu bya gisirikare, byiciwemo ababarirwa muri za mirongo.
Nyuma yaho, agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Mali kacanye umubano wa dipolomasi na Ukraine, kayishinja gutangaza ko ishyigikiye intagondwa zishe abasirikare ba Mali.
Ubu Ukraine yavuze ko "ifite uburenganzira" bwo gufata ingamba za politike na dipolomasi mu gusubiza ibyo yise "ibikorwa bitari ibya gicuti" bya Mali.













