Igitero ku kibuga cy'indege cyangije indege z'ubwikorezi z'Uburusiya

    • Umwanditsi, George Wright
    • Igikorwa, BBC News

Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya byatangaje ko igitero cy'indege nto y'intambara itarimo umupilote (drone) ku kibuga cy'indege cyo mu mujyi wa Pskov mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'Uburusiya, cyangije indege ebyizi zitwara abasirikare n'ibikoresho byabo.

Amakuru avuga ko izo ndege z'ubwikorezi zo mu bwoko bwa Ilyushin 76 zahiriye muri icyo gitero.

Mbere, guverineri w'ako karere yavuze ko igisirikare cyari kirimo gusubiza inyuma igitero. Yatangaje videwo igaragaza umuriro mwinshi, yumvikanyemo n'igiturika.

Umujyi wa Pskov uri ku ntera ya kilometero zirenga 600 uvuye ku mupaka wa Ukraine, hafi y'umupaka na Estonia.

Ukraine ntiyavuze ko yagize uruhare muri iki gitero cya vuba aha cyane, ariko ni gacye cyane ivuga ku bitero by'imbere mu Burusiya.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, bicyekwa ko Ukraine yongereye ikoreshwa rya za drone ziturikira ku ho zigabwe, mu bitero by'imbere mu Burusiya.

Mu yandi makuru:

  • Igisirikare cy'Uburusiya cyavuze ko cyashwanyaguje amato ane ya Ukraine yihuta yari atwaye abasirikare bagera hafi kuri 50, muri 'opération' cyakoreye mu nyanja y'umukara (Black Sea) mu masaha ya saa sita z'ijoro (00:00) ku isaha yo mu Burusiya. Ukraine nta cyo yahise ibivugaho
  • Igisirikare cy'Uburusiya cyavuze ko cyahanuye drone eshatu za Ukraine hejuru y'akarere ka Bryansk ko mu majyepfo y'Uburusiya, gihanura na drone imwe hejuru y'akarere ka Oryol kari rwagati mu Burusiya
  • Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y'Uburusiya byatangaje ko ikirere cyo hejuru y'ikibuga cy'indege cya Vnukovo cyo mu murwa mukuru Moscow cyafunzwe

Guverineri Mikhail Vedernikov w'akarere ka Pskov yatangaje ku rubuga rwa Telegram ati: "Minisiteri y'ingabo irimo gusubiza inyuma igitero cya drone ku kibuga cy'indge cya Pskov."

Vedernikov, wavuze ko yari ari aho igitero cyabereye, yongeyeho ati: "Dushingiye ku makuru y'ibanze, nta bantu bapfuye."

Inkuru y'ibanze y'ibiro ntaramakuru TASS, isubiramo amagambo y'abo mu nzego z'ubutabazi bwihuse, yavuze ko indege enye zo mu bwoko bwa Ilyushin 76 (Il-76) zangijwe, ebyiri ziraturika "zirashya". Ibiro ntaramakuru RIA, na byo bya leta y'Uburusiya, nyuma byatangaje ko indege ebyiri za Il-76 zahiye.

Mbere, akarere ka Pskov karashweho na za drone mu mpera y'ukwezi kwa Gicurasi (5).

Mu cyumweru gishize, abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko igitero cya drone ku karere ka Belgorod ko mu Burusiya cyishe abantu batatu, nyuma y'amasaha drone ikubise rwagati muri Moscow.

Nubwo Ukraine itavuze ko yagabye ibitero bya drone, mbere Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibitero ku butaka bw'Uburusiya ari "igikorwa kigomba kubaho byanze bikunze, cya karemano kandi kirimo gushyira mu gaciro rwose", mu gihe intambara n'Uburusiya ikomeje.