Aimable Karasira 'nta bushobozi' afite bwo kuburana mu gihe cyose ataravuzwa indwara y'agahinda

- Umwanditsi, Yves Bucyana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rw'u Rwanda rwatangiye kumva mu mizi urubanza ruregwamo Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.
Umushinjacyaha yamureze ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside no gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.
Karasira, uburana ahakana ibyo byaha, yabwiye urukiko ko nta bushobozi afite bwo kuburana mu gihe cyose ataravuzwa indwara y’agahinda gakabije avuga ko afite.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bushinja Karasira gukora ibyaha bitandatu, ari byo
- guhakana jenoside no
- kuyiha ishingiro
- gukurura amacakubiri
- guteza imvururu muri rubanda
- iyezandonke
- kudasobanura inkomoko y’umutungo we
Uretse iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo, umushinjacyaha yavuze ko ibindi byaha byose byashingiwe ku biganiro yakoreye ku rubuga rwa YouTube.
Mu gusobanura ibyo birego, umushinjacyaha hari aho yifashishije videwo z’ibiganiro Karasira yagiye akora.
Ku cyaha cyo guhakana jenoside, bimwe mu bigize icyaha nk’uko umushinjacyaha yabivuze, ni amagambo ya Karasira ubwe aho ngo yavuze ko jenoside itigeze itegurwa.
Ngo haba mu manza zikomeye zabereye Arusha, ntaho byavuzwe ko jenoside yateguwe. Ati: "Ariko mu Rwanda ntiwabivuga ni ukugendera ku bya CNLG." (ibyo ni Karasira wabivuze)
Ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside, umushinjacyaha yavuze ko mu biganiro bye, Karasira agaragaza ko leta ya Perezida Juvénal Habyarimana yakoze jenoside yirwanaho.
Karasira kandi yashinjwe gukurura amacakubiri. Kimwe muri byinshi mu bikorwa bigize iki cyaha ngo ni amagambo yavuze ko ibigo bikomeye mu Rwanda biyoborwa n’Abatutsi.
Ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we, uregwa ngo yasanganywe amafaranga y'amadolari ($) asaga ibihumbi 10 n'ama Euro(€) 520, n’andi manyarwanda asaga miliyoni eshatu, yose hamwe akabakaba miliyoni 15 z’amafaranga y'u Rwanda.
Hasigaye ko umushinjacyaha asobanura ibindi bimenyetso bigize ibyaha ariko bishingiye kuri za videwo.
Gusa Karasira n’umwunganira bagaragaje ko nta bushobozi uregwa afite bwo kuburana kubera uburwayi bwo mu mutwe avuga ko buterwa n’ihungabana rikomeye afite. Basaba ko yabanza kuvurwa.
Ariko raporo yakozwe n’abaganga mu bihe byashize, ikemezwa n’urukiko, yavuze ko Aimable Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe budakira ariko ko afite ubushobozi bwo gutekereza.
Urubanza ruteganyijwe gukomeza tariki ya 13 y’ukwezi kwa 12.










