Emmanuel Gasana mu bujurire bwo kurekurwa by'agateganyo: Uko byagenze

Ahavuye isanamu, EASTERN PROVINCE RWANDA/FACEBOOK
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Emmanuel Gasana wabaye umukuru w’igipolisi cy’u Rwanda ndetse na guverineri w’intara z’amajyepfo n’uburasirazuba, arasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare gusesa icyemezo kimufunga by’agateganyo.
Mu rubanza rw’ubujurire bwatanzwe n’uregwa, avuga ko atishimiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kimufunga by’agateganyo, mu gihe ategereje ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi.
Gasana aregwa gusaba indonke no gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’inshingano ubwo yari guverineri w’intara y’uburasirazuba.
Ubwo yari guverineri w’intara y’uburasirazuba, Gasana ngo yasabye umunyemari Eric Kalinganire kumuzamurira amazi mu isambu ye mbere y’uko amufasha kwagura ibikorwa bye muri iyi ntara yose.
Gasana ahakana iki cyaha aregwa, akavuga ko ibyo yakoze byari mu nshingano ze.
Yagaragaye bwa mbere mu rukiko mu mwambaro w’iroza uranga imfungwa zo mu Rwanda.
Uyu mugabo bigaragara ko yananutse cyane ndetse avuga no mu ijwi ridasohoka neza, yari mu rukiko rurinzwe cyane n’abitwaje intwaro. Yageze mu rukiko afite n’abanyamategeko batatu bamwunganira.
Byari ibidashoboka kuba hagira umufotora, haba imbere mu rukiko ndetse no hanze yarwo, kuko abanyamakuru bari bategetswe gusiga hanze ibikoresho byabo byose bishobora gufotora.
Bahawe ijambo, abunganira Gasana bavuze ko banenga icyemezo cy’urukiko rubanza kuko rwemeje ifungwa rya Emmanuel Gasana rutagaragaje impamvu zikomeye zituma afungwa.
Nk’uko byari byavuzwe n’ubushinjacyaha, umucamanza ku rwego rw’ibanze yavuze ko afite impamvu zikomeye zituma akeka ko Gasana yaba yarakoze ibyaha akurikiranyweho.
Ngo izo ni nk’inama yabayeho hagati ya Gasana n’umushoramari Kalinganire muri Hotel imwe mu ziri mu mujyi wa Nyagatare.
Iyi nama ngo ikaba ariyo uregwa yasabiyemo guhabwa indonke kugira ngo nawe yemere gukorera ubuvugizi umushinga w’umushoramari Kalinganire.
Ni ibihe Gasana avuga ko byafatirwaho kugira ngo arekurwe?
N’ubwo Gasana n’abamwunganira badahakana ko aba bombi bahuriye muri iyi Hotel, bavuga ko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza niba haba haravugiwemo ibirebana n’indonke burega Gasana.
Gasana avuga ko ubwo yahuraga n’uyu mushoramari yari kumwe n’undi muntu ariko ubushinjacyaha bukaba butarashatse kumwumva.
Ikindi abunganira uregwa banenze mu bujurire ni uko umucamanza ngo yirengagije uburwayi bukomeye Gasana amaranye imyaka irindwi kandi bikaba bitamworohera kubwivuza afunze.
Gasana n’abamwunganira bavuga ko batanishimiye no kuba umucamanza atarahaye agaciro umwishingizi ndetse n’ingwate yari yatanzwe kugira ngo Gasana arekurwe.
Abunganira uregwa basaba ko Gasana yarekurwa agakurikiranwa adafunze kuko ari ryo hame riteganywa n’amategeko.
Gusa ubushinjacyaha bwo bukaba bukomeje kuvuga ko bwifuza ko uregwa aguma muri gereza by’agateganyo kuko yitwaje igitinyiro cye ashobora kubangamira iperereza ritararangira.
Emmanuel Gasana, wabaye umutegetsi ukomeye mu gipolisi ndetse no mu nzego za politiki, yatawe muri yombi mu kwezi gushize nyuma y’amasaha gusa ahagaritswe ku buyobozi bw’intara y’uburasirazuba.
Iyo ntiyari inshuro ya mbere ahagarikwa ku kazi kuko no mu mwaka wa 2020 yari yahagaritswe ku buyobozi bw’intara y’amajyepfo bivugwa ko akorwaho iperereza ku byaha yacyekwagaho.
Gusa yaje gusubizwa mu mirimo ibyaba yari akurikiranyweho ndetse n’imyanzuro y’iperereza nta na kimwe kigiye ahagaragara.
Icyemezo cy'urukiko giteganyijwe ku wa mbere tariki 27 z'uku kwezi.










