Karasira uregwa guhakana jenoside yongeye gusaba isubikwa ry'urubanza

Aimable Karasira

Ahavuye isanamu, Ukuri mbona

Insiguro y'isanamu, Karasira aburana ahakana ibyaha aregwa

Karasira Aimable uregwa ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro jenoside yo mu 1994 yasabye urukiko gusubika urubanza rwe akabanza kuvuzwa ngo kuko adashobora kuburana kubera uburwayi bukomeye afite.

Hari hitezwe ko urubanza rutangira mu mizi, ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo gusobanura ibyaha bushinja Karasira Aimable.

Mu gusobanura ishingiro ry’ibyaha umushinjacyaha yavuze ko Karasira agaragaza ko ishyaka FPR ritari rije guhagarika jenoside, ko muri 1990 FPR itigeze igaragaza ko hari gutegurwa jenoside - ku bw’umushinjacyaha Karasira akaba yaragoretse ukuri agamije kuyobya rubanda.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko Karasira mu guha ishingiro jenoside yabikoreye ku mbuga za YouTube zirimo n’urubuga we yashinze.

Ngo bimwe mu byo yavuze ni uko ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, ari ryo imbarutso ya jenoside, akanavuga ko abatutsi bishwe muri 94, abana babo bari baragiye mu gisirikare.

Umushinjacyaha yamureze kandi gutangaza amakuru y’ibihuha abizi neza. Ngo kuri gahunda ya "ndi umunyarwanda", yemeza ko ari ikintu ubutegetsi bukoresha bubeshya ko ahubwo abakomeye mu Rwanda ari abaturutse muri Uganda.

Karasira ntiyashoboye gusubiza ibyo aregwa

Karasira aburana ahakana ibyaha aregwa. Gusa mu mwanya wo gutangira kwiregura we n’umwunganira bavuze ko bigoye ko yaburana kuko arwaye.

Karasira yanyuzagamo akavuga ku byo yarezwe avuga ko icyo azira akizi neza, yagize ati "haramutse hagize ugaragaza ko yahuye n’akaga ka jenoside kundusha yaba abeshye kandi niteguye kuba nabyemera".

Yavuze ko umuntu asigaranye wo mu muryango we ari murumuna we ngo na we "udashinga", ko abandi bose bishwe, agira ati: "Ndi umucikacumu rya jenoside n’umucikacumu rya FPR".

Aho niho umucamanza yategetse ko yabanza kuganira n’umunyamategeko we bakagira icyo babwira urukiko niba koko yatangiye kwisobanura mu mizi ku byaha aregwa.

Me Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko Karasira arwaye bikomeye ati "icyo mutabona n’iki?"

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Avuga ko akeneye ubuvuzi bwihutirwa, ko bahabwa umwanya bagakemura ingorane umukiliya we afite zirimo kutabona abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe ndetse ngo no gufatwa nabi muri gereza aho afungiye.

Karasira yavugaga ko akorerwa iyicarubozo n’abamurinda kandi ntahabwe umwanya wo kubonana n’umwunganira n’aho babonaniye ibiganiro byabo bikumvirizwa.

Karasira avuga ko akeneye gukurikiranwa n’abaganga batagira umupaka (medecins sans frontiers) nk’uko yabyivugiye ngo kubera impurirane z’uburwayi afite - bitaba ibyo agashakirwa abaganga bigenga ngo kuko nta kizere agifitiye abo ahabwa na gereza.

Umucamanza yategetse ko ibibazo byaba bihari ubushinjacyaha bwabimufashamo bigakemurwa, avuga ko ari ubwanyuma urubanza rusubitswe ngo kuko rumaze igihe cy’amezi 8 rugenda rusubikwa.

Yategetse ko ababuranyi bazitaba urukiko tariki 18 z’ukwezi kwa 11 biteguye kuburana.

Aimable Karasira yahoze ari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda aza kumenyekana cyane kuri YouTube akora ibiganiro n’amagambo akomeye anenga ishyaka riri ku butegetsi.

Yafashwe mu kwa gatanu 2021, kugeza ubu urubanza rwe rukaba rutaratangira kumvwa mu mizi.