Macron arimo gutekereza kwambura Putin umudali wa mbere ukomeye w'Ubufaransa

Putin na Chirac mu 2006

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Putin yahawe icyo gihembo mu 2006, mu gihe yari afitanye umubano wa hafi n'uburengerazuba

George Wright

BBC News

Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko arimo gutekereza ku kwambura Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin umudali wo ku rwego rwo hejuru cyane mu yitangwa n'Ubufaransa iki gihugu cyamuhaye.

Putin yahawe umudali wa Légion d'Honneur mu mwaka wa 2006 n'uwari Perezida w'Ubufaransa Jacques Chirac.

Uwo mudali ni wo wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane mu Bufaransa, haba mu rwego rwa gisirikare n'urwa gisivile. Washyizweho mu mwaka wa 1802 na Napoléon Bonaparte.

Ariko Macron yavuze ko ategereje "igihe cya nyacyo" kugira ngo yambure uwo mudali Perezida w'Uburusiya.

Yabivuze ku wa gatatu nyuma yo guhemba Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky umudali nk'uwo wa Légion d'Honneur.

Macron yavuze ko ikibazo cy'uwo mudali wa Putin ari "ikimenyetso ariko cy'ingenzi".

Nubwo Perezida w'Ubufaransa yavuze ko afite uburenganzira bwo kumwambura uwo mudali, yongeyeho ati: "Si icyemezo nafashe uyu munsi".

Yavuze ko ibyemezo nk'ibyo "buri gihe biba bifite igisobanuro kandi ntekereza ko ugomba kureba igihe cya nyacyo cyo kubifata".

Perezida Macron na Perezida Zelensky muri iki cyumweru

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ku wa gatatu, Perezida Macron yahembye Perezida Zelensky umudali wa Légion d'Honneur
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umudali wa Légion d'Honneur wahawe Perezida Putin mu gihe Ubufaransa n'Uburusiya muri rusange byari bifitanye umubano wa hafi.

Ariko igitero cya Putin kuri Ukraine cyo guhera mu kwezi kwa kabiri mu 2022, cyatumye yamaganwa henshi ku isi, ndetse umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) wafatiye Uburusiya ibihano bikomeye byo mu rwego rw'ubukungu.

Nubwo Macron yamaganye icyo gitero, yakomeje kuvugana na Putin kuri telefone, mu muhate wo gutuma habaho agahenge n'ibiganiro.

Uko kugerageza kw'Ubufaransa ko gutuma hakomeza kubaho kuvugana n'Uburusiya, gutandukanye n'aho Amerika n'Ubwongereza bihagaze.

Mu mwaka ushize, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine yanenze bikomeye Macron nyuma yuko avuze ko ari ingenzi cyane ko Uburusiya budakozwa isoni mu gitero cyabwo muri Ukraine.

Putin si we mutegetsi wa mbere utavugwaho rumwe wahawe uwo mudali wo ku rwego rwo hejuru cyane w'Ubufaransa.

Mu mwaka wa 2001, Perezida wa Syria Bashar al-Assad yahembwe uwo mudali na Perezida Chirac, nyuma gato yuko ageze ku butegetsi nyuma y'urupfu rwa se Hafez al-Assad.

Mu 2018, leta ya Syria yasubije Ubufaransa uwo mudali, ivuga ko al-Assad atazambara umudali w'"umucakara" wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Mu 2016, uwari Perezida w'Ubufaransa François Hollande yahembye uwo mudali uwari igikomangoma cyimye ingoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Nayef, avuga ko awumuhaye kubera "ibikorwa" bye "mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba n'ubuhezanguni".

Icyo gihe hari nyuma gato yuko Hollande yamaganye iyicwa ry'abantu benshi muri Arabie Saoudite bakatiwe igihano cy'urupfu.

Kandi ntibwaba bubaye ubwa mbere Macron yambuye umuntu uwo mudali. Yawambuye Harvey Weinstein wahoze ayobora filime za Hollywood muri Amerika, nyuma y'urukurikirane rw'ibirego by'itoteza rishingiye ku gitsina no gufata ku ngufu.