Israel na Hamas bumvikanye guhagarika imirwano – Ibyishimo byasabye abo muri Gaza n'i Tel Aviv

Ahavuye isanamu, Reuters
Perezida Donald Trump wa Amerika yatangaje ko Israel n'umutwe wa Hamas bumvikanye ku cyiciro cya mbere cy'amasezerano yo guhagarika imirwano. Inkuru yakiranywe ibyishimo bikomeye muri Gaza n'i Tel Aviv muri Israel.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga, Trump yanditse ati: "Abashimuswe bose bararekurwa vuba" kandi "Israel izasubiza inyuma ingabo zayo kugeza ku murongo wumvikanyweho".
Hamas yemeje iby'aya masezerano – ariko ntabwo irabona urutonde rwose rw'imfungwa zayo Israel igomba kurekura mu guhererekanya, nk'uko umwe mu banyepalestine babizi yabibwiye BBC.
Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yise aya masezerano "umunsi ukomeye kuri Israel" kandi ko ari bukoranye guverinoma ye kuri uyu wa kane kugira ngo bayemeze.

Ahavuye isanamu, Reuters
Aya masezerano akubiyemo ko agahenge gahita kubahirizwa ako kanya guverinoma ya Israel nimara kwemeza aya masezerano ahagana saa munani z'uyu munsi ku isaha ya Yeruzalemu ari na yo y'i Muyira mu Rwanda n'i Muyinga mu Burundi.
Umunyamakuru wa BBC mu burasirazuba bwo hagati avuga ko aya masezerano atanga icyizere cy'iherezo ry'intambara mbi cyane imaze imyaka ibiri, nubwo hari ibirambuye bikomeye bigikeneye kuganirwaho n'impande zombi.

Ahavuye isanamu, Reuters
Aya masezerano yagezweho nyuma y'ibiganiro by'impande zombi bimaze iminsi bibera i Sharm El-Sheikh mu Misiri biga ku nyandiko y'amahoro bari bahawe na Donald Trump.
Ubwumvikane bwagezweho nyuma y'imyaka ibiri Israel itangije igitero kuri Gaza yihimura ku gitero Hamas yakoze muri Israel tariki 07 Ukwakira(10) 2023.
Igitero cya Hamas muri Israel cyiciwemo abantu 1,200 abandi 251 barashimutwa batwarwa bunyago.
Abantu bagera ku 67,183 biciwe mu bitero bya Israel muri Gaza kuva itangiye kwihimura, abo barimo abana bagera ku 20,179 nk'uko bivugwa na minisiteri y'ubuzima ya Hamas.
Tehran yabyitonzemo ku buryo bugaragara
Uko Jiyar Gol umunyamakuru wa BBC ishami ry'Igiperse (ururimi ruvugwa muri Iran) abibona:
Nubwo Repubulika ya Kisilamu ya Iran ifasha bikomeye Hamas mu bya gisirikare n'imari, yigijweyo mu biganiro by'amahoro bimaze igihe bitangiye.
Iran yarwanye na Israel mu kurengera Hamas, mu gihe ibihugu nka Turkiya, Qatar na Misiri byagize uruhare rugaragara mu kugera kuri iki cyiciro cya mbere cy'amasezerano y'amahoro.
Tehran, ubusanzwe yamaganira kure amasezerano yose arimo Israel cyangwa Amerika, mu buryo bugaragara yabyitonzemo kuri aya yagezweho.
Abategetsi ba Iran birinze kunenga mu buryo bweruye imihate y'amahoro yageragejwe, ahubwo bagashimangira ko Hamas itigeze imanika amaboko. Imvugo ya Iran ubu irasa n'intsinzi ya Hamas – nubwo yo itigeze igira uruhare mu biganiro by'amahoro.

Ahavuye isanamu, Getty Images
"Byaratinze kuri mubyara wanjye, ariko nishimanye n'abandi"
Alice Cuddy umunyamakuru wa BBC uri i Yeruzalemu yaganiriye na Gil Dickman ufite mubyara we Carmel Gat washuswe na Hamas tariki 07 Ukwakira(10) 2023 nyuma umurambo wa Carmel bakawusanga mu nzira yo munsi y'ubutaka (tunnel) muri Gaza hashize hafi umwaka.
Dickman amaze igihe yifatanya n'imiryango ifite abayo bashimuswe yasabaga ko habaho kumvikana kugira ngo Abanya-Israel bagifungiwe na Hamas muri Gaza barekurwe batahe.
Yagize ati: "Ntabwo ndimo kwiyumvisha ko ibi birimo kuba. Tumaze igihe kinini tubitegereje none birabaye."
Avuga ko yumva "ashenguwe" no kuba Carmel atari mu bazarekurwa ariko ko yishimanye "n'imiryango y'abashimuswe amaherezo bagiye gutaha".

Ahavuye isanamu, Reuters
Ese ni ibiki bumvikanyeho?
Amakuru arambuye y'ibyumvikanyweho kuri iki cyiciro cya mbere cy'amasezerano yo guhagarika imirwano ntabwo aratangazwa n'abategetsi babishinzwe, ariko ibi ni bimwe mu byo BBC izi kugeza ubu;
- Isoko yo muri Palestina izi iby'aya masezerano yabwiye BBC ko avuga ko imfungwa 250 z'Abanyepalestina n'AbanyeGaza 1,700 bafunzwe n'ingabo za Israel kuva intambara itangiye bagomba kurekurwa
- Ko Hamas itarabona urutonde rw'imfungwa zose Israel iteganya kurekura ariko ko ishobora kuruhabwa mu masaha ari imbere
- Umwe mu bategetsi ba Palestine yabwiye BBC ko muri aya masezerano Israel izajya yemerera buri munsi amakamyo 400 atwaye imfashanyo akinjira muri Gaza, umubare ukajya wiyongera mu bindi byiciro
- Umwe mu bategetsi muri White House yabwiye BBC ko Hamas izarekura abantu 20 bagihumeka yafashe bugwate ibakuye muri Israel

Ahavuye isanamu, Reuters
Intambwe ikomeye cyane ariko idahamya ko intambara irangiye
Hugo Bachega
Isesengura ry'umunyamakuru wa BBC mu burasirazuba bwo hagati
Amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas, yatangajwe nyuma y'ibiganiro bikaze mu Misiri, ni ikintu gikomeye cyari gitegerejwe kiganisha impande zombi ku kurangiza intambara imaze imyaka ibiri ica ibintu muri Gaza.
Gusa nubwo iyi ntambwe ishobora guhagarika imirwano, nta gihamya ko izarangiza intambara mu buryo burambye.
Itandikaniro rinini ryabayeho mu kugera aha ni umuhate bwite wa Perezida Donald Trump washyize igitutu atari kuri Hamas gusa ahubwo no kuri Israel ngo bumvikane.
Iyi ni intsinzi ikomeye ya dipolomasiya kuri Trump ushaka kuboneka nk'umugabo warangije iyi ntambara – kandi, akaba yabihemberwa.
Icyumvikanyweho ni icyiciro cya mbere cy'umugambi Trump yatangarije muri White House mu cyumweru gishize ari kumwe na Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu wagiye ashinjwa kubangamira imihate yo kugera ku mahoro mbere.
Ubu, Trump, bivugwa yari arakajwe na Netanyahu, asa n'uwakoresheje imbaraga n'ijambo Amerika ifite kuri Israel bigatuma Netanyahu yisanga nta yandi mahitamo afite uretse kwemera uyu mugambi wa Trump.
Trump kandi yakangishije Hamas "kuyirimbura burundu" nuko na yo ijya ku gitutu. Ibihugu by'Abarabu na byo byashimye umugambi wa Trump, kandi mu biganiro harimo ukuboko gukomeye kwa Misiri, Qatar na Turkiya.
Ibi, nta gushidikanya, ni intambwe ikomeye ariko nta gihamya neza ko amahoro azagerwaho muri Gaza, kuko izindi ngingo zikomeye zigikeneye gukorwaho. Izo zirimo icy'ibanze Israel isaba; kwambura Hamas intwaro, no kumenya uzategeka Gaza.

Ahavuye isanamu, Reuters

Ahavuye isanamu, Reuters










