Will Smith yavuze ko inzika arizo zatumye akubita urushyi Chris Rock

Ahavuye isanamu, Getty Images
Will Smith yavuze ko “inzika” arizo zatumye akubita urushyi umunyarwenya Chris Rock wari uyoboye ibirori bya Oscars muri Werurwe(3).
Uyu mukinnyi wa filimi ku nshuro ya mbere yavuze ku byabaye, avuga ko ryari “ijoro ribi cyane”.
Smith, mu kiganiro The Daily Show cya Trevor Noah, yagize ati: “Hari ikintu cyari kimbabaje ririya joro, urabona?
“Atari uko gisobanuye kuriya nitwaye.” Yongeraho ko hari “ibibazo byinshi n’ibidasobanutse kuri byo”, yongeraho ati: “Gusa – byarananiye.”
Smith yazamutse imbere y’abantu mu gutanga ibihembo bya Oscars nyuma y’uko Rock ateye urwenya ku mutwe w’umugore wa Smith utariho imisatsi. Jada Pinkett Smith yapfutse imisatsi kubera indwara ya alopecia.
'Numva neza uburyo byari bibabaje'
Mbere Smith yavuze ko umugore we atigeze amusaba gusagarira Rock.
Yagize ati: “Icyo navuga ni uko udashobora kumenya ibyo umuntu arimo gucamo”, gusa ntiyasobanuye neza ibyo ari byo.
Iki kiganiro cyari icya mbere Will Smith atanze akavuga ku byabaye n’uko byagenze muri ririya joro.
Ati: “Numva neza uburyo byababaje abantu…Nari natwawe. Uriya wari umujinya wabaye inzika nyuma y’igihe kirekire.”
“Ririya ryari ijoro ribabaje, nk’uko ubitekereza.”
Muri Nyakanga(7) Smith yashyize amashusho kuri YouTube, asubiza ibibazo byanditswe n’abafana kuri biriya bihembo bizwi nka Academy Awards. Mbere y’ibyo, yari yarasohoye itangazo avuga ku byabaye.
Smith yagaragaye kuwa mbere nijoro mu kiganiro na Trevor Noah, agamije kwamamaza filimi ye izasohoka mu cyumweru gitaha yitwa Emancipation, ishobora kujya mu bihembo bya Oscars by’uyu mwaka.
Smith, wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza nyuma ya ruriya rushyi, yavuze ko kuba hari abavuga ko filimi ye nshya izibasirwa kubera ruriya rushya “bimusetsa agapfa”.
Smith w’imyaka 54 yahagaritswe imyaka 10 atitabira ibirori bya Oscars, kandi yeguye muri Academy itegura ibyo birori.










