Rugezi iwabo w'imisambi: Umusaruro w'urugamba rwo kurengera iyo nyoni mu Rwanda

Imisambi myinshi iri mu gishanga iruhande rw'imirima. Hakurya kure hari ingo zitagaragara neza.

Ahavuye isanamu, RWANDA WILDLIFE / X

Insiguro y'isanamu, Ibarura ry'imisambi mu Rwanda ryo mu kwezi gushize ryagaragaje ko igeze ku 1,245, ivuye ku misambi 487 mu mwaka wa 2017
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango

Impuguke mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima zivuga ko hakwiye imbaraga mu kurengera inyamaswa zishobora gucika burundu kubera ibikorwa by'abantu.

Izo nyamaswa zirimo inyoni zo mu bwoko bw'imisambi isigaye ari micyeya cyane mu Rwanda ndetse no mu karare.

Umuryango Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) wihaye intego yo kurengera inyamaswa z'agasozi, uvuga ko byihutirwa cyane kurengera izi nyoni hitabwa cyane ku kurinda ibyanya zisanzuramo.

Igishanga cya Rugezi kiri mu karere ka Burera, mu majyaruguru y'u Rwanda, ni hamwe mu hantu mbarwa hakiboneka imisambi, uyu muryango ukaba uharanira ko ibikorwa bya muntu bikivogera birangira.

Kuri ubu muri iki gishanga harabarirwa imisambi 351, ivuye kuri 289 yari ihari mu mwaka wa 2024, nkuko imibare y'ibarura umuryango RWCA watangaje mu kwezi gushize ibigaragaza.

Ahandi imisambi ishobora kuboneka ni mu gishanga cy'Akanyaru ku mupaka w'u Rwanda n'u Burundi ndetse no muri Pariki y'Akagera, ahegereye umupaka w'u Rwanda na Tanzania.

Iki gishanga cya Rugezi, cyashyizwe ku rutonde rw'ibikomye bitagomba kuvogerwa, gicumbikiye urusobe rw'ibyanyabuzima birimo ibimera, inyamaswa n'inyoni ndetse kikaba kibitse amazi menshi.

Aha ni hamwe mu hantu hacye umusambi ushobora kuba ndetse ukanahororokera.

Nubwo gifite aka kamaro, nticyorohewe n'ibikorwa by'abahaturiye bacyigabiza bashakisha imibereho y'umunsi ku wundi.

Ibi bikorwa ngo bibangamira cyane urusobe rw'ibinyabuzima harimo n'iyi misambi.

Monique Umutoni ni umuhuzabikorwa w'umushinga wo kurengera iki gishanga mu muryango nyarwanda ushinzwe kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.

Agira ati: "Hari abajya gushakayo ubwatsi bw'amatungo babutemana n'udusimba turimo tutabonwa n'amaso. Hari abangiza amagi y'izi nyoni.

"Hari abagore bajya gushakamo ubwatsi bwo kuboha ibirago bagurisha. Aba bose bangiza urusobe rw'ibinyabuzima rimwe na rimwe batabizi."

Umugore wambaye ingofero y'umweru n'umupira wa khaki wanditseho amagambo y'impine RWCA ku rutugu, ahagararanye n'abagabo babiri. Uwo mugore n'umugabo umwe barimo kurebesha indebeshakure zabo, mu gihe undi mugabo wambaye ingofero y'umweru abatungiye urutoki hakurya mu gishanga cya Rugezi, indebeshakure ye iri mu gatuza ireba hasi ifashwe n'umushumi wayo uri mu ijosi.

Ahavuye isanamu, RWANDA WILDLIFE / X

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umuryango RWCA urengera inyamaswa z'agasozi ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima ni wo wita cyane kuri iki gishanga cya Rugezi gicumbikiye inyamaswa nyinshi ndetse n'inyoni zitaboneka ahandi mu gihugu.

Ibi byiyongeraho amoko menshi y'ibimera ndetse n'amazi menshi akoreshwa n'ingomero z'amashanyarazi.

Bisaba gushaka abakozi barinda iki kibaya ubudasiba kugira ngo bakumire abagituriye bakunze kukigabiza ku bwinshi.

Patrick Munyeshyaka ni umwe muri bo. Avuga ko we yamaze kumenya akamaro k'iki gishanga nubwo avuga ko hari benshi azi barimo n'abo mu muryango we bajyaga bangiza iki gishanga.

Ati: "Inyoni y'umusambi tuzi ko isigaye hacyeya mu gihugu. Nezezwa no kuba ikibasha kuboneka muri iki kibaya kitwegereye. Kubera ko nzi aho iyi misambi ikunda kuba, aho itorera n'aho iruhukira nzinduka kare kugira ngo abashimusi batantanga bakayihohotera."

Umuryango RWCA uvuga ko ingamba zikomeye zo kurengera izi nyamaswa ndetse n'aho zituye ari ngombwa. Cyakora ngo ntizakora zonyine zitajyanye n'ibikorwa bifasha kubonera abaturage ibyo bajyaga gushaka muri iki kibaya.

Umugore ukiri muto ufite akantu arimo araboha, yambaye ishati ya 'jeans' akwembetse n'igitambaro cy'umuhondo, yicaye ku ntebe yegamirwa, n'agasakoshi kiwe k'umukara kari hasi ku ibaraza ry'amakaro, hari na griyaje. Ifoto yafotowe muri Nzeri (9) mu mwaka wa 2025.
Insiguro y'isanamu, Clémentine Mukanoheli ati: "Ubu tuboha imitako ivuye mu migwegwe, nk'uduseke, tukayigurisha. Ayo dukuyemo asimbura ibyo twakuraga mu Rugezi."

Uyu muryango ufasha amashyirahamwe, yiganjemo ay'abagore, kubona ibisimbura ibyo bashakaga mu Rugezi.

Clémentine Mukanoheli yajyaga muri iki gishanga nibura inshuro eshanu ku munsi mbere yuko ahitamo kubireka amaze kwigishwa kuboha imitako.

Ati: "Najyaga kwahiramo ubwatsi nkabushyira abafite inka na bo bakampa amafaranga kuko ni yo yari imibereho. Ariko ubu tuboha imitako ivuye mu migwegwe, nk'uduseke, tukayigurisha. Ayo dukuyemo [amafaranga] asimbura ibyo twakuraga mu Rugezi."

Hashize imyaka 10 umuryango RWCA utangiye kwita ku misambi. Mu ibarura ry'imisambi wakoze bwa mbere mu mwaka wa 2017, mu Rwanda hari hari imisambi 487, none ubu igeze ku 1,245, nkuko ibarura riherutse ryabigaragaje.

Imisambi myinshi iri mu gishanga, yunamye irimo gutora hasi mu murima urimo ibyatsi.

Ahavuye isanamu, RWANDA WILDLIFE / X

Kuri uyu muvuduko, biroroshye kubona ko izi nyoni zitororoka cyane, iyi ikaba impamvu ituma zikeneye kwitabwaho byihariye.

Dr Deo Ruhagazi ni impuguke mu buvuzi bw'amatungo akaba ari n'umuyobozi wungirije w'iki kigo.

Avuga ko "buri mwaka umusambi ushobora gutera amagi abiri, atatu cyangwa se ane. Udushwi tuvutse na two ntidukura twose kuko hari ibisimba biba bicyeneye kuturya. Hari igihe hakura tubiri cyangwa se kamwe".

"Ikindi, imisambi ikunda gutera amagi mu bishanga kandi na byo bitavogerwa. Nk'iriya twakuye mu ngo yo byari bigoye ko yororoka kuko itahatera amagi."

Imwe muri iyi misambi yakuwe mu ngo z'abantu bari bayitunze nk'imitako. Iyi ibana ubumuga buhoraho nk'ubwo kutagira amababa, yaciwe n'abari bayitunze bayibuza kuguruka ngo igende.

Kubera ko iyi idashobora kwirwanaho mu gasozi, umuryango RWCA wayishyiriyeho icyanya cyiswe Umusambi Village, kiri mu nkengero z'umujyi wa Kigali.

Aha ni ahantu igomba kuba igihe cyose isigaje ariko abashinzwe iki kigo bavuga ko kuhaba kwayo bigenda bikurura n'indi iturutse ahandi, hakaba hari icyizere ko izakomeza kwiyongera.