Uko impunzi zo mu Burundi na Sudan ziri i Mahama mu Rwanda zikomeye ku muco w'iwabo

Uko impunzi zo mu Burundi na Sudan ziri i Mahama mu Rwanda zikomeye ku muco w'iwabo
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Mahama

Mu gihe uyu munsi isi izirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, umuco w'ibihugu byabo ni kimwe mu byo bagerageza gusigasira aho bari mu bihugu bahungiyemo.

Mu nkambi ya Mahama, inkambi y'impunzi nini kuruta izindi mu Rwanda, impunzi z'Abarundi n'abo muri Sudani zabwiye BBC ko uko byagenda kose bagomba gukomera ku muco w'iwabo.

Izi mpunzi muri iki gihe zifite ibibazo bikomeye by'imibereho kubera igabanuka rikomeye ry'inkunga yo kubatunga bahabwa na UNHCR.