Malawi "itewe ishema" no kugera ku ntego y'isi ya 95-95-95 yo kurwanya SIDA...Menya byinshi kuri iyi ntego

Ahavuye isanamu, MoH,Malawi
Komisiyo ya Malawi yo kurwanya SIDA yatangaje ko yageze ku ntego ya ONU isi yihaye yiswe '95-95-95' igamije kugera kuri iyo mibare mu kurwanya SIDA kugeza nibura muri uyu mwaka.
Mu mpera z'icyumweru gishize iriya komisiyo ya Malawi yatangaje ku mugaragaro ko imibare yabo yerekana ko bageze kuri iyo ntego mbere y'igihe ntarengwa, ko ari intambwe ikomeye kuva ubwandu bwa mbere bwa SIDA bwaboneka muri iki gihugu mu 1985.
Malawi yari mu bihugu byo muri Afurika y'amajyepfo byazahajwe cyane na SIDA mu myaka ya 1990 na 2000 ariko leta yaho ivuga ko yashyize imbaraga zikomeye mu kurwanya iki cyorezo.
Dr. Beatrice Matanje ukuriye komisiyo ya Malawi yo kurwanya SIDA yavuze ko iyi ntambwe bayigezeho kubera "ubushake bwa politike bukomeye" hamwe n'ubufatanye bw'abakuriye abaturage n'abafatanyabikorwa.
Dr Matanje yatangaje ko komisiyo yabo itewe ishema no gutangaza ko Malawi yageze ku ntego za 95 95 95 kugeza mu mpera za 2024, mbere y'igihe ntarengwa cy'umwaka wa 2025.
Ubwandu bwa SIDA bwapimwagabukaboneka mu bantu bari hejuru y'imyaka 15 bwaragabanutse muri iki gihugu buva kuri 14% mu myaka ya 1990 bugera kuri 7% mu 2024, nk'uko iyo komisiyo ibivuga.
Imibare y'abicwa na SIDA n'indwara ziyikomokaho muri Malawi yaragabanutse iva ku 80,000 mu 2003 igera ku 14,000 mu 2024.
Dr Matanje asubirwamo agira ati: "Ibi twagezeho bishyira Malawi mu bihugu bicye byageze ku ntego ya 95-95-95"
Malawi ariko iracyahanganye n'ubusumbane bw'abagabo n'abagore mu bwandu bwa SIDA aho ivuga ko abanduye bose bazwi 61% ari abagore, kandi ko abakobwa (hagati y'imyaka 15 na 24) ari bo bibasiwe cyane kuko bagize 24% by'ubwandu bushya bwose bugaragara.
Malawi kandi ifite ikibazo cy'uko 58% gusa by'abana bari hagati y'imyaka 0 na 14 bafite ubwandu bwa virus itera SIDA ari bo bonyine bafata imiti igabanya ubukana izwi nka Antiretroviral (ARVs).
Intego 95-95-95 ni iki? Ni ibihe bihugu byayigezeho?
Mu 2014 ishami rya ONU ryo kurwanya SIDA, ONUSIDA cyangwa UNAIDS, ryatangaje intego zo kwihutisha kurwanya SIDA ku isi, intego zashyizwe mu byiciro by'imyaka itanu-itanu, zigamije kurandura SIDA ku isi kugeza mu mwaka wa 2030.
Intego za mbere ziswe 90-90-90 zagombaga kurangira mu 2020, hagatangira izindi ziswe 95-95-95 zigomba kurangirana n'uyu mwaka wa 2025.
Izo ntego z'isi zigamije ko mbere y'uko uyu mwaka urangira;
- 95% by'ababana n'ubwandu bwa HIV bagomba kuba bazi uko bahagaze
- 95% by'abafite HIV bagomba kuba bafata imiti igabanya ubukana
- 95% by'abafata imiti HIV ntigomba kuba ikigaragara mu mubiri (viral suppression)
Izi ntego zemejwe n'ibihugu bigize ONU muri Kamena(6) 2021 hagamijwe kwihutisha iriya ntego nyamukuru yo guca SIDA ku isi mu 2030 – gusa bamwe mu nzobere bavuze ko zirimo kwigerezaho ndetse zishobora kudashoboka.
Abandi bahanga bavuga ko mu gihe umuntu ufata imiti yageze ku rugero rw'uko virus ya HIV itera SIDA itakiboneka mu mubiri we icyo gihe adashobora kuyanduza abandi. Bakavuga ko bityo kugera kuri iyo ntego bishobora guhagarika ubwandu bwa SIDA.
Intego ya 95-95-95 inzobere zavugaga ko isaba byinshi, kugeza mu mpera za 2024 n'intangiriro z'uyu mwaka, imibare ya UNAIDS yavugaga ko ibihugu icyenda byageze kuri izi ntego, ibyo ni;
- Botswana
- Denmark
- Eswatini
- Kenya
- Malawi
- Rwanda
- Saudi Arabia
- Zambia
- Zimbabwe
UNAIDS yavugaga ko ibindi bihugu 10 biri mu nzira nziza yo kugera kuri izi ntego muri uyu mwaka.
Buri gihugu ku isi gifite inzira yacyo n'ibyo gikoraukwacyo kugira ngo kigere ku ntego ya 95-95-95. Mu gihe igihe ntarengwa cyegereje, UNAIDS ivuga ko hari ibihugu biri inyuma cyane.
Malawi yabigezeho ite?
Mu nama ya "International AIDS society Conference on HIV Science" yabereye i Kigali mu kwezi gushize, u Rwanda rwatangaje ko na rwo rwageze kuri iyi ntego ya 95-95-95 "kubera ubufatanye bukomeye, ubushake bwa politike, n'uruhare rw'abaturage" nk'uko byavuzwe na Dr. Gallican Rwibasira ukuriye ishami ryo kurwanya indwara zirimo SIDA mu kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC.
Muri Malawi, abategetsi baho bavuga ko bageze kuri iyi ntego kubera gukorera no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru (data) y'ubwandu bushya, abafata imiti ya ARVs, abageze ku kutabona virus mu mubiri, n'ayandi yose ajyanye na virus itera SIDA ava ku bigo by'ubuzima birenga 850 mu gihugu.
Malawi ivuga kandi ko yashyize imbaraga mu guhugura abafasha mu buvuzi, nabo bajya guhugura abaturage ku kwirinda ubwandu bushya no gukangurira abanduye gufata neza imiti igabanya ubukana.
Ikigo cya Harvard Public Health gisubiramo Rose Nyirenda ukuriye gahunda ya leta ya Malawi yo kurwanya HIV, Hepatitis n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina avuga ko mu myaka 18 ishize igihugu gikusanya mu buryo bwa 'digital' amakuru ajyanye na virus ya VIH/HIV yatumye babasha "gukurikirana neza uko iki cyorezo cyifashe mu buryo butandukanye no gukorera kuri ayo makuru".
Malawi ubu yatangiye gukoresha ubuhanga bwa 'Artificial Intelligence' mu gufata amakuru (data) no gukurikirana ibibazo bishobora kuba mu gufata amakuru ava ku bigo by'ubuzima.
Nyirenda agira ati: "Ibyo bizadufasha kugabanya igihe n'amafaranga twakoreshaga mu gusesengura no kugaragaza mu buryo bworoshye 'data' zacu".
Kugeza mu mpera za 2024, ONUSIDA/UNAIDS ivuga ko abantu miliyoni 40.8 ku isi babanaga na virus ya VIH/HIV, ko muri uwo mwaka abantu bashya miliyoni 1.3 bayanduye, kandi abagera ku 630,000 bishwe n'indwara zikomoka kuri SIDA muri uwo mwaka gusa. Abantu miliyoni 31 ni bo bafataga imiti igabanya ubukana bw'iyi virus muri uwo mwaka.
Kuva virus itera iyi ndwara yaboneka ku isi, SIDA imaze kwandura abantu miliyoni 91, mu gihe kuva yaboneka yishe abagera kuri miliyoni 44, ku mibare itangwa na UNAIDS.
Afurika yo munsiy'ubutayu bwa Sahara ni yo yibasiwe cyane n'iki cyorezo, aho ONUSIDA ivuga ko ikigereranyo cy'abakobwa n'abagore bashya 4,000 bari hagati y'imyaka 15 na 24 buri cyumweru bandura SIDA muri ako gace ka Afurika.













