Marley na Kuti: Ibihangange bya muzika bitakoranye ariko abana babo bakoze amateka bakorana indirimbo

Ahavuye isanamu, Getty Images & Seun Kuti/Facebook
Abakunzi ba muzika ku isi, by’umwihariko muri Afurika aho Bob Marley na Fela Kuti ari amazina rutura, bakwifuje ko aba bombi - bamamaye mu myaka ya za 1970 na 80 - hari indirimbo bakoranye, ariko ntibyabayeho. Imyaka irenga 40 nyuma y’igihe cyabo, abana babo bagiye hamwe basohora indirimbo bakora amateka yo guhuza umurage wa ba se.
Seun Kuti, umuhungu bucura wa Fela Kuti, na Damian Marley, na we bucura mu bahungu bazwi ba Bob Marley, baherutse gusohora indirimbo bahuriyeho bise “Dey” – yiganjemo injyana za jazz, funk na Afrobeat yari umwihariko wa Fela Kuti.
Seun, ni umwana wa Kuti utwaye urumuri rwa se kuva yapfa mu 1997. Seun yabonetse bwa mbere aririmbana na se mu 1991 i New York muri Amerika. Nyuma yaje gusigarana 'band'ya se “Fela & Egypt ’80” afite imyaka 14 gusa, mbere y’uko atangira gusohora indirimbo ze, nk’uko biboneka ku mwirondoro we.
Gusa Seun yagiye ku gitutu cy’abanenga ko ashaka kuba neza neza nka se, ariko akavuga ko nubwo akomeje umurage wa se na we ari umuhanzi wihariye, yaje gusohora'album' ye ya mbere yise “Many Things” avuga ko isohowe na “Seun Kuti and Fela’s Egypt 80”, mu muhate wo gufata ikimuranga gishya nk’umuhanzi utari se.

Ahavuye isanamu, Seun Kuti/Facebook
Mu gihe Seun yakuriye muri muzika iruhande rwa se, Damian Marley we yari afite imyaka ibiri gusa ubwo se Bob yapfaga, yarakuze ajya mu mwuga wa se ariko atagumye muri Reggae gusa, ahubwo yumvikana no mu njyana za reggaeton, ragga, hip-hop na dancehall hamwe n’izindi njyana zo muri Afurika.
Gukorana na Seun Kuti ni mu ntego Damian yihaye zo gufatanya n’abanyamuziki ku mugabane wa Afurika aho mu gihe gishize yakoranye n’abahanzi nka Burna Boy, Angélique Kidjo (“Different,” 2019) na Wizkid (“Blessed,” 2020).
Nyuma yo gusohora indirimbo “Dey”, Seun Kuti yasohoye itangazo avuga ko atewe ishema “no kugira Damian muri iyi ndirimbo”, ati: “ni amateka”.
Yongeyeho ati: “Ni ubwa mbere kwa Kuti no kwa Marley bakoranye bagasohorana indirimbo. Twembi turi abahanzi, bafite imizi muri Afurika, batandukanyijwe cyane n’imigabane, [ariko] baririmba ku bibazo bimwe…”
Seun avuga ko iyi ndirimbo ye na Damian ivuga uburyo “tudasanzwe nk’Abanyafurika kandi tugomba kwishimira abo turi bo, ntiduhore twumva ko hari uwo dukwiye guhora twereka abo turi bo”.
“Dey” ni indirimbo ya mbere yasohotse kuri 'album' nshya ya 'Seun Kuti and Egypt 80' yise Heavier Yet, biteganyijwe ko izasohoka tariki 04 Ukwakira (10) uyu mwaka.
Ibihangange Fela Kuti na Bob Marley
Fela Kuti na Bob Marley bombi bamamaye kuva bagitangira muzika yabo mu myaka ya za 1970, umwe muri Afurika undi iburengerazuba hakurya y’inyanja ya Atlantika ku kirwa cya Jamaica, ntibigeze bakorana muzika, ariko ikibahuza ni uko baririmbaga kuri politike n’imibereho ya muntu, ikintu baraze abana babo Seun na Damian.
Bigendanye n’ibyariho mu myaka ya za 1970, amagambo yabo yari akubiyemo ubutumwa bw’urukundo, ubumwe, impinduka zikenewe mu mibereho myiza y’abantu, no kwamagana abanyapolitike bamunzwe na ruswa. Aba bahanzi bari nk’impirimbanyi zishishikariza abantu gukanguka bakamenya uko bategetswe.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Ahavuye isanamu, Getty Images
Bob Marley yaramamaye cyane i Burayi, muri Afurika na Amerika, Fela Kuti na we aba icyamamare muri Afurika, no mu birabura b’Abanyamerika aho yagiye mu 1969 agatsura umubano n’abo mu ihuriro Black Panther Mouvement. Ndetse nyina Funmilayo Ransome-Kuti, na we wari umunyamuziki, yanamamaye nk’impirimbanyi mu myaka ya 1950 mu mizo ya mbere yo guharanira ubwigenge kw’ibihugu bya Afurika, nk’uko bigaragara ku mwirondoro we.
Mu gihe Bob na Fela bari ibyamamare mu gihe cyabo, ntibabashije guhura ngo bahuze bakore mu nganzo basohore injyana abantu benshi bashoboraga gukunda icyo gihe.
Ariko Seun na Damian bateye intambwe mu murage buri umwe yasigiwe na se bahuza inganzo basohora “Dey”, indirimbo ya mbere ihuje ariya mazina yaranze muzika, by’umwihariko muri Afurika, mu gice cy’ikinyejana gishize.













