'I Will Always Love You' Inkuru ubu imaze imyaka 50 – kuva kuri Dolly Parton, Whitney Houston na Elvis Presley

Dolly Parton, ku ifoto yo mu myaka ya 1970, muri iki cyumweru haruzura imyaka 50 asohoye indirimbo I Will Always Love You

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Dolly Parton, ku ifoto yo mu myaka ya 1970, muri iki cyumweru haruzura imyaka 50 asohoye indirimbo I Will Always Love You

Umunsi wawe wifashe neza? Ushobora gutekereza Dolly Parton cyangwa Whitney Houston, ukumva iyi njyana y’inkuru ndende.

Umugoroba umwe mu 1973, igitekerezo cy’ubuhanzi cyamujemo aricara yandika indirimbo ebyiri zaje gukundwa cyane.

Iya mbere ni Jolene – indirimbo yakunzwe bikomeye ku isi ndetse y’umwihariko ku izina rye gusa, Dolly Parton. Indi ni “I Will Always Love You”.

Iyi ndirimbo ya kabiri, muri iki cyumweru iruzuza imyaka 50 isohotse, ni yo isa n’itazwi cyane ko ari iye, nubwo yaje kwamamara bikomeye mu gihe cy’ikinyejana gishize.

Iyi ndirimbo Whitney Houston yayisubiyemo mu 1992, nk’injyana yo guherekeza filimi ye The Bodyguard, nibwo iyi ndirimbo yahise itumbagira mu gukundwa.

Ubutumwa buyiherekeje Parton yashyize kuri Instagram mu kwizihiza isabukuru y’iyi ndirimbo ye, bwakuyeho urujijo muri rubanda.

Ku wa kabiri, Parton yanditse kuri Instagram ati: “Izahora ifite umwanya wihariye mu mutima wanjye kandi nizera ko ari na ko bimeze mu yanyu”, gusa umwe mu bamusubije yavugishije ukuri ati: “Sinari nzi ko ari indirimbo yawe.”

Rero nyuma y’imyaka 50 y’iri jambo ryiza umukunzi yabwira mugenzi we, turareba ibihe byaranze I Will Always Love You – kuva kuri Elvis Presley wagerageje kuyishimuta bikanga, kugeza ku buryo butangaje Parton yayibonyemo akayabo imyaka myinshi nyumayaho.

Intangiriro ikomeye

Ubwo yari amaze kwimukira i Nashville avuye mu burasirazuba bwa leta ya Tennessee nyuma yo kurangiza mu ishuri mu 1964, Parton yatangiye kuririmba ashaka imibereho, mbere yo gukurura ijisho ry’umuririmbyi Bill Phillips, bakoranye indirimbo Put it Off Until Tomorrow.

Parton yaje gutumirwa na Porter Wagoner, icyamamare mu njyana ya country, mu kiganiro kuri televiziyo – nyuma amusinyisha mu nzu ye itunganya muzika amufasha kuzamuka yifuzaga, ndetse barakundana.

Parton (ibumoso) yashimiye Porter Wagoner (iburyo) ku ifoto yo mu 1968, abimuhimbiramo indirimbo I Will Always Love You

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Parton (ibumoso) yashimiye Wagoner (iburyo) ku ifoto yo mu 1968, abimuhimbiramo indirimbo I Will Always Love You

Uko ni ko indirimbo I Will Always Love You ya Parton – irimo gushima cyane no kwigomekamo – yabonye izuba.

Mu gitondo cyakurikiyeho, Parton yinjiye mu biro bya Wagoner amusaba kwicara. Ku byabaye aho, yagize ati: “Naririmbye iyo ndirimbo njyenyine mu biro bye – njyewe gusa na gitari [guitar] yanjye.”

Tambuka YouTube ubutumwa, 1
Uremeye ibiri kuri Google YouTube?

Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na Google YouTube. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha Google YouTube amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.

Uragaba: BBC ntibazwa ibiva ku zindi mbuga. Ibiri kuri YouTube birashobora kubamwo kuranga ibicuruzwa.

Impera ya YouTube ubutumwa, 1

Amarira yabunze mu maso ya Wagoner aho yari yicaye. Abwira Parton ati: “Iyi ni yo ndirimbo iruta izindi zose wanditse. Wagenda ari uko maze kuyitunganya.”

Bwari uburyo bubabaje bwo gusezera ku mukunzi burimo no gutangaza ko azahora amukunda iteka.

Gutwara umutima wa Elvis

Twihutishije umwaka umwe imbere, indirimbo ebyiri za Parton zari zimaze kuba iza mbere ku rutonde rw’indirimbo za country zikunzwe muri Amerika, yari atangiye kwamamara no kumenyekana bya nyabyo.

Nuko Elvis Presley wari icyamamare rwose aramuhamagara – yari yarumvise I Will Always Love You kandi ashaka kuyisubiramo.

Parton yaramubwiye ati: “Ntiwakumva uburyo ibi binshishikaje. Iki nicyo kintu gikomeye kimbayeho nk’umwanditsi w’indirimbo.”

Ijwi rya Elvis mu ndirimbo ze z'urukundo ryumvikanisha ko ryari kongera ikintu kidasanzwe muri I Will Always Love You

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ijwi rya Elvis mu ndirimbo ze z'urukundo ryumvikanisha ko ryari kongera ikintu kidasanzwe muri I Will Always Love You

Ariko ijoro rimwe mbere y’uko bajya muri studio gutunganya iyo ndirimbo, ushinzwe ibikorwa bya Presley, Colonel Tom Parker, yahamagaye Parton amubwira ko Presley atari bufatwe amajwi keretse Parton niyemera gutanga igice cy’uburenganzira kuri iyi ndirimbo.

Mu mwuka w’ubwigenge n’ubwisanzure ku bye wanatumye ava kwa Wagoner ngo yiteze imbere ubwe, Parton yahakaniye no kwa Presley nubwo bari ibikomerezwa.

Mu 2023, Parton yavugiye mu kiganiro gikorwa na DJ Howard Stern ati: “Narababwiye ngo ‘ibyo sinabikora’. Gusa birumvikana nararize ijoro ryose kubera ibyo.”

Whitney Houston yakinnye yitwa Rachel Marron nk'umuhanzi w'icyamamare muri The Bodyguard

Ahavuye isanamu, Alamy

Insiguro y'isanamu, Whitney Houston yakinnye yitwa Rachel Marron nk'umuhanzi w'icyamamare muri The Bodyguard

Ikinyamakuru Stereogum kivuga ko ari Kevin Costner wasabye ko Houston aririmba iyo ndirimbo ya country.

Marc Lee, wanditse kuri iyi ndirimbo ku bw’ikinyamakuru Financial Times, yabwiye BBC ati: “[Houston] yahinduye icyo Dolly yitaga ‘indirimbo isanzwe’ akigira indirimbo ikomeye y’urukundo y'imbaraga zose z’indege irimo guhaguruka”.

Parton naweyumvise izo mbaraga, abwira Stern ko ubwo atari abyiteze yumvise iyo ndirimbo ye Houston yasubiyemo atwaye Cadillac ye atashye, bikamurenga ku buryo yahise ahagarara ku ruhande kuko “yari akoze impanuka”.

Parton yagize ati: “Nabaye nk’imbwa yumvise ifirimbi…Sinatekerezaga ko akaririmbo kanjye k’agahinda ka country kakorwa gutya.

“Ibi byabaye kimwe mu bintu bishimishije cyane byambayeho mu buzima bwanjye.”

Ibisigaye, nk’uko babivuga, byabaye amateka.

Parton yacuranze anaririmba iyi ndirimbo mu gitaramo cyakunzwe cyane yakoreye i Glastonbury mu Bwongereza mu 2014

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Parton yacuranze anaririmba iyi ndirimbo mu gitaramo cyakunzwe cyane yakoreye i Glastonbury mu Bwongereza mu 2014

Iyi ndirimbo isubiwemo na Houston yakwiriye isi yose, imara ibyumweru byinshi ari iya mbere ku ntonde za muzika nziza mu bihugu byinshi, n’ibyumweru 14 iri imbere kuri US Billboard. Yabaye indirimbo yamamaye cyane ku buryo mu 1994 yahawe igihembo ya ‘best record’ muri Grammy Awards.

Mu gucuruzwa agera kuri miliyoni 20$, bivugwa ko iyi ndirimbo gusa yinjirije Parton arenga miliyoni 10$ mu yavaga kuri iyi Houston yasubiyemo, aho kandi ni mu myaka ya 1990 gusa.

Mu 2021, Parton yabwiye ikiganiro cya Andy Cohen ko amwe mu mafaranga iyi ndirimbo yamwinjirije yayashoye mu gace gatuyemo abirabura muri Nashville mu kuzirikana Houston, wapfuye mu 2012 afite imyaka 48.

Tambuka YouTube ubutumwa, 2
Uremeye ibiri kuri Google YouTube?

Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na Google YouTube. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha Google YouTube amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.

Uragaba: BBC ntibazwa ibiva ku zindi mbuga. Ibiri kuri YouTube birashobora kubamwo kuranga ibicuruzwa.

Impera ya YouTube ubutumwa, 2

Naho kuri Presley, Parton yavuze ko kuva icyo gihe yinjije amafaranga ahagije avuye kuri iyo ndirimbo ku buryo ashobora kugura inshuro nyinshi inzu ikomeye Presley yari atuyemo anakoreramo izwi nka Graceland.

Imbaraga z’iyi ndirimbo mu bantu zarakomeje kugeza na magingo aya, aho henshi bagikunze kuyicuranga ndetse benshi baririmba neza amagambo yayo badategwa, ndetse ubu abafana bayisubiramo bakoresheje Artificial Intelligence kandi igakundwa.

Igisigaye kuri wowe aka kanya, ni ukuzamura ijwi aho urimo kumvira aka karirimbo hose.

Houston nyuma y'ibihembo bya Grammy aho I Will Always Love You, yatsindiye igihembo nka 'record' nziza

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Houston nyuma y'ibihembo bya Grammy aho I Will Always Love You, yatsindiye igihembo nka 'record' nziza

Gutumbagira ku isi yose

Nubwo yakomeje no gutekereza ko yaba yarihombeje mu kwanga icyifuzo cy’itsinda rya Presley, ukwihagararaho kwe kwatangiye kumuha inyungu.

Mu 1975, nyuma gato y’uko Parton asohoye indirimbo ye I Will Always Love You itunganyije neza, Lawrence Kasdan yanditse filimi The Bodyguard, y’urukundo, aho umugabo wahoze ari mu rwego rw’ibanga rw'Amerika akundana n’umuhanzi w’icyamamare, yahawe akazi ko kurinda.

Byafashe imyaka 17 kugira ngo haboneke ibyamamare biyikina, nuko Kevin Costner na Whitney Houston, umuhanzi wari icyamamare nyacyo koko, batuzanira iyo filimi mu 1992 – ifite I Will Always Love You nk’umuziki uyiherekeza.