Kwigaranzura kwa Ukraine ntikuzahindura imigambi y'Uburusiya – Putin

Perezida Vladimir Putin

Ahavuye isanamu, Getty Images

Bwa mbere avuga mu ruhame kuri ibi, Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibitero byo kwigaranzura bya Ukraine bitazahindura imigambi y’Uburusiya. 

Mu bitero biheruka, ingabo za Ukraine zivuga ko zisubije ubutaka burenga kilometero kare 8,000 mu minsi itandatu mu karere ka Kharkiv ahari karafashwe n’Uburusiya. 

Ariko Putin yavuze ko nta kimwihutisha, kandi ko ibitero mu karere ka Donbas ka Ukraine bikiri mu murongo. 

Yavuze kandi ko kugeza ubu Uburusiya butarakoresha ingufu zabwo zose.

Nyuma y’inama muri Uzbekistan, Putin yagize ati: “Ibitero byacu muri Donbas ntabwo bigiye guhagarara. Birakomeza – bitihuta cyane – ariko buhoro buhoro bifata ubundi butaka.”

Akarere ka Donbas kiganjemo inganda mu burasirazuba bwa Ukraine niko kibanzweho n’ibitero by’Uburusiya, aho Putin avuga ko byari ngombwa ko batabara abavuga Ikirusiya ngo badakorerwa jenoside.

Ibice bimwe bya Donbas byigaruriwe n’abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya kuva mu 2014.

Akarere ka Kharkiv, aho ibitero byo kwigaranzura bya Ukraine byatangiriye, ntabwo kari muri Donbas.

Mu byo yavuze kuwa gatanu, Putin yakangishije gusubiza “gukomeye kurushaho” niba ibitero bya Ukraine bikomeje.

Ati: “Ndabibutsa ko ingabo z’Uburusiya zitari kurwana zose…igisirikare cy’umwuga nicyo gusa kirimo kurwana.”

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mbere, Uburusiya bwahakanye kohereza ku rugamba muri Ukraine abantu bahatiwe kujya mu gisirikare, ariko abasirikare benshi barahanwe nyuma y’uko hari amakuru amenyekanye ko abantu nkabo bahatiwe gusinya amasezerano, abanze bagafungwa.

Kugeza ubu, Uburusiya ntiburemeza kumugaragaro ko buri mu ntambara muri Ukraine, ahubwo ibitero byabwo bubyita “ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare”. 

Ariko nyuma yo gutsindwa guheruka, bamwe mu batanga ibitekerezo bashyigikiye Kremlin basabye leta ya Moscow gushyiramo ingufu zirushijeho.

Video iheruka gusohoka bitateganyijwe yerekana kugerageza kwinjiza imfungwa muri kompanyi yigenga ya gisirikare ibisa n’ibisobanua ko Uburusiya burimo kugorwa no kubona abagabo bahagije bo kujya ku rugamba. 

Perezida Putin ni gacye yavuye mu gihugu cye kuva cyatera Ukraine.

Urugendo rwe muri iki cyumweru mu nama ya Shanghai Co-operation Organisation muri Uzbekistan – aho yahuriye na mugenzi we Xi Jinping w’Ubushinwa - rwerekana uko ashaka gukomeza umubano n’ibihugu bya Aziya muri iki gihe ibyo mu burengerazuba byamushyize mu kato. 

Gusa no muri iyo nama, bamwe mu bategetsi bagaragaje impungenge batewe n’ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.

Minsitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi yabwiye Putin ati: “Igihe cya none si igihe cy’intambara”.

Ku munsi wabanje Putin yabaye nk’uhishura ko Xi Jinping nawe hari ibyo atemera. 

Avuga kuri iyi ntambara, Putin yabwiye uyu mutegetsi w’Ubushinwa ati: “Impungenge n’ibibazo byanyu turabyumva.”