Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Uburakari muri Ethiopia kubera igihano cyahawe umugabo wafashe ku ngufu akanica umukobwa w'imyaka 7
- Umwanditsi, Kalkidan Yibeltal
- Igikorwa, BBC News, i Addis Ababa
Kuburira: Iyi nkuru irimo amakuru ababaje ajyanye no gufatwa ku ngufu n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ifatwa ku ngufu ririmo ubugome ndetse n'iyicwa ry'umwana w'umukobwa w'imyaka irindwi ryateje uburakari bwinshi muri Ethiopia, benshi bavuga ko igihano uwamufashe ku ngufu akanamwica yakatiwe cyoroheje cyane.
Muri Kanama (8) umwaka ushize, Heaven Awot yarasambanyijwe, aratemagurwa ndetse yicwa na Getnet Baye, wakodeshaga nyina inzu (nyina yari umupangayi), mu mujyi wa Bahir Dar wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw'igihugu, mu karere ka Amhara.
Getnet yakatiwe gufungwa imyaka 25. Urwo rubanza rwakurikiraniwe hafi n'abantu bo mu bice bitandukanye nyuma yuko mu gihe cya vuba aha gishize atanze ubujurire, none ubu urubanza rwarasubitswe kugeza mu Kwakira (10) uyu mwaka.
Abekyelesh Adeba, nyina w'uwo mukobwa, yabwiye BBC ko kubura umwana we byatumye asigara yumva "nta buzima" afite.
Abantu barenga 200,000 bamaze gushyira umukono ku nyandiko yo ku rubuga rwa internet basaba ko igihano yakatiwe gisubirwamo kugira ngo "kijyane n'uburemere bw'icyaha" no guha ubufasha uwo mubyeyi wiciwe umwana.
Ishyirahamwe ry'abanyamategeko b'abagore bo muri Ethiopia (EWLA), rimwe mu matsinda manini aharanira uburenganzira bw'abagore, ryasohoye itangazo rivuga ko ryemera ko icyo gihano yakatiwe "kiroroheje cyane".
Ryongeyeho ko "iyicwa [ry'uwo mukobwa] ubwaryo ryari rikwiye kuba rihagije ngo [uwo mugabo] akatirwe gufungwa burundu cyangwa urupfu... Birababaje cyane ndetse birarakaje cyane mu buryo bwihariye iyo icyaha giteye ubwoba nk'icyo gikorewe abana".
Abategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri leta na bo biyongereye ku bandi banenga icyo gihano.
Minisitiri w'abagore n'imibereho myiza, Ergogie Tesfaye, yanditse kuri paji ye yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ko ibyaha Heaven yakorewe "si ibya kimuntu", anavuga ko ibiro bye bizakurikirana urwo rubanza bifatanyije n'abo bireba.
Icyo cyaha cy'ubugome kuri uwo mukobwa cyabaye imbarutso y'ibiganiro bikaze bijyanye n'umutekano w'abagore b'abanyantege nke n'abakobwa bato muri Ethiopia.
Raporo yatangajwe muri Gicurasi (5) uyu mwaka n'umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch, ivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifitanye isano n'intambara "ryageze ku bigero [ikigero] biteye ubwoba muri Ethiopia".
Kuba ababikoze batabiryozwa bibonwa na bamwe nka kimwe mu bintu bituma iryo hohoterwa ribaho kenshi.
Abagore n'abakobwa bato babarirwa mu bihumbi batangazwa ko bafashwe ku ngufu mu ntambara yamaze imyaka ibiri mu karere ka Tigray ko mu majyaruguru ya Ethiopia.
Mbere yuko afatwa ku ngufu akanicwa, Heaven yabonye itandukana ry'umuryango we kubera iyo ntambara.
Se, wo mu bwoko bw'Abanya-Tigray, yafunzwe mu gihe cy'amezi muri iyo ntambara. Ntiyigeze na rimwe ashyirirwaho ibirego.
Ubwo yarekurwaga, yavuye mu karere ka Amhara – aho yumvaga hakiri urwango n'urwicyekwe kuri we – ajya muri Tigray.
Nyina wa Heaven, Abekyelesh, w'umuforomokazi, yasigaye ari we wenyine umurera ndetse arera na murumuna we w'umukobwa.
Kubera ko yari abanye neza na nyir'inzu yakodeshaga – wabanaga n'umuryango we muri icyo gipangu, Abekyelesh yabwiye BBC ko atigeze na rimwe yumva hari inkeke (ibyago) ku bana be.
Kuba Abekyelesh afitanye isano n'umugore w'uwo mugabo nyir'inzu, ibyo byatumaga yumva atekanye kurushaho.
Igihe Heaven yafatwaga ku ngufu akanicwa, Abekyelesh yari ari ku kazi, nyina wabo ari we urimo kumwitaho.
Nyina wabo avuga ko Heaven yamubwiye ko agiye mu bwiherero, nuko ntiyagaruka.
Mu gihe yibazaga impamvu yamazeyo igihe kirekire cyane, uwo nyina wabo avuga ko yagiye gushaka uwo mukobwa ariko ntamubone. Yemeza ko Getnet yari yamushikuje akamujyana.
Nyuma yaho kuri uwo munsi, umurambo wa Heaven watemaguwe wasanzwe imbere y'inzu y'iwabo, ugaragaza ibimenyetso byuko yanizwe. Nyina yabwiye BBC ko yemeza ko uwamwiciye akanafata umwana we ku ngufu ari we wajugunye umurambo aho.
Ati: "Niba abana bacu badashobora gutekana mu ngo zacu, ni hehe handi dushobora kujya?"
"Dukwiye kureka gukora tukamara igihe cyacu cyose turi kumwe na bo? Twashobora gute kubagaburira?"
Mu mezi yakurikiyeho, Abekyelesh yahuye n'ibyago by'inyongera, mu gihe yari ari mu kababaro k'umukobwa we wishwe.
Byabaye ngombwa ko ajya kwihisha, kubera kugira ubwoba ku mutekano we bwite n'uw'umukobwa we wundi, nyuma yuko uwamuhekuye – Getnet – atorotse gereza.
Muri Kanama mu mwaka ushize, yahunze ava muri kasho yo kuri stasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Bahir Dar aho yari afungiye, nyuma yuko imitwe yitwaje intwaro y'aho mu karere ka Amhara yarwanaga n'igisirikare cya leta yinjiraga ku ngufu aho yari afungiye kugira ngo ifungure abarwanyi bagenzi babo bari bahafungiye.
Getnet, wari ugeze hanze ya gereza, yagiye ashakisha nyina wa Heaven yitwaje imbunda. Yamaze hafi ukwezi atarongera gutabwa muri yombi.
Abekyelesh avuga ko yumvise ko abashinzwe umutekano bagononwaga ku kumufunga, ndetse ko yabatakambiye kugira ngo bongere bamute muri yombi. Muri icyo gihe ni ko Getnet yakomezaga kumutera ubwoba.
Byatumye Abekyelesh asigara yumva nta mutekano afite, ndetse byatumye muri uyu mwaka ushize kuva icyo gihe yarakomeje kugenda ahindura inzu n'akazi.
Abekyelesh yumva ko ubutabera bwananiwe kumurenganura. Ntiyemera ko igifungo cy'imyaka 25 Getnet yakatiwe gihagije.
Ariko ahangayikishijwe kurushaho no kuba ashobora gutsinda mu bujurire ndetse akarekurwa kare.
Yabwiye BBC ati: "Nabuze Ijuru [Heaven] ryanjye... Nta buzima mfite."
Nyamara ariko nk'umukozi wo mu buvuzi, avuga ko azi abandi bagore n'abakobwa bato benshi cyane bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
"Ndabizi ko hari ba Heaven benshi cyane."