Rwanda: RIB yafunze abakozi ba FERWAFA bacyekwaho ruswa no kunyereza umutungo

Ifoto ifatanyije mu buryo bw'ikoranabuhanga igaragaza Adolphe Kalisa yicaye yambaye ikositimu arimo kuvugira mu ndangururamajwi, imbere ye ku meza hari icyapa cyanditseho mu cyapa "GENERAL SECRETARY'. Indi foto igaragaza Eric Tuyisenge igice cyo guhera mu gatuza ahagaze, akoze mu gatuza n'ikiganza. Yambaye umupira w'amaboko magufi w'icyatsi kibisi.

Ahavuye isanamu, FERWAFA / RBA

Insiguro y'isanamu, Adolphe Kalisa (ibumoso) yari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuva mu 2023, naho Eric Tuyisenge yari ashinzwe ibikoresho by'ikipe y'igihugu Amavubi
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Kigali

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwemeje ko ruri mu iperereza ku bakozi babiri b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru (FERWAFA) ku byaha birimo n'icyo kunyereza umutungo.

Abo bakozi ni Adolphe Kalisa benshi bakunze kwita Camarade akaba yari umunyamabanga mukuru w'iri shyirahamwe kuva mu mwaka wa 2023, ndetse na Eric Tuyisenge wari ushinzwe ibikoresho by'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru, Amavubi.

RIB ivuga ko mu iperereza ifatanyije na polisi y'igihugu bakurikiranye abo bakozi bombi ku byaha byo kunyereza umutungo, ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano.

Nta cyo Kalisa na Tuyisenge bari batangaza ku mugaragaro kuri ibi byaha bacyekwaho.

Uru rwego rw'ubugenzacyaha ruvuga ko dosiye ya Adolphe Kalisa yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo abe yaregerwa urukiko.

Kuri ubu aba bacyekwaho ibyaha bombi bafungiye by'agateganyo kuri stasiyo za polisi za Remera na Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu ibyaha nyirizina bakurikiranyweho ntibirashyirwa ahagaragara. Gusa inkuru zikomeje kunyuranamo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda zivuga ku micungire y'ingengo y'imari igenerwa ikipe y'igihugu mu gihe yagiye mu mikino mpuzamahanga.

Itabwa muri yombi ry'abakozi bombi ryaje rikurikira itorwa ry'abayobozi bashya b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru, ubu riyobowe n'umunyemari Fabrice Shema.

Hari abatangiye gutekereza ko ibya Kalisa Adolphe bigiye kugorana ubwo yasimbuzwaga ku mugoroba w'amatora ya biro nyobozi ya FERWAFA, bigaragara ko uyu munyamabanga yahise asohorwa mu biro atabonye igihe cyo kwitegura.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ni rimwe mu bigo bikunze kubamo impinduka nyinshi mu buyobozi.

Ni kenshi byakunze kuvugwa ko imicungire y'imari muri iri shyirahamwe itarangwamo umucyo.