Rwanda: Imvo n'imvano ku ngaruka y'ingingo ya PAM yo kugabanya inkunga yagenerwaga impunzi
Ikiganiro cyacu uyu munsi turi mu nkambi ya Kigeme mu majyepfo y'u Rwanda ndetse turajya no mu nkambi ya Mahama, ni mu Burasirazuba bw'u Rwanda kureba uko byifashe (ingaruka) nyuma yaho ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa ku isi PAM ryongeye kugabanya inkunga yagenerwaga impunzi.
Impunzi ziri muri izo nkambi ziravuga ko iryo gabanuka ryatumye ubuzima burushaho gukomera-turabaha ijambo muri iki kiganiro.
PAM ivuga ko yagabanije cyane inkunga y'ibiribwa ku mpunzi kugera kuri 50% kubera ikibazo cy'amafaranga make.
Ni mu gihe reta y'u Rwanda yo ikangurira impunzi gukura amaboko mu mifuka zikihangira imishinga yo kuzifasha kubaho. Gusa iyo mishinga iracyari micye cyane ugereranyije n'umubare w'impunzi zibarirwa mu Rwanda zisaga ibihumbi 130,000 mu nkambi zitandukanye.
Ikiganiro cyo kuri uyu wa Gatandatu mwagiteguriwe na Yves Bucyana.








