UK: Abaganga bavuga ko abimukira bashobora koherezwa mu Rwanda barimo abakorewe iyicarubozo

Dominic Casciani

Umunyamakuru ku bibazo by'imbere mu Bwongereza no ku bucamanza

Urugendo rwa mbere rw'indege rwari rwitezwe kujyana mu Rwanda impunzi zivuye mu Bwongereza, rwaburijwemo ku munota wa nyuma mu kwezi kwa gatandatu

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Urugendo rwa mbere rw'indege rwari rwitezwe kujyana mu Rwanda impunzi zivuye mu Bwongereza, rwaburijwemo ku munota wa nyuma mu kwezi kwa gatandatu

Igenzura ryimbitse ryakozwe n'abaganga rireba amateka yaranze abasaba ubuhungiro mu Bwongereza bashobora koherezwa mu Rwanda, ryasanze benshi bashobora kuba barakorewe iyicarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi).

Ubushakashatsi bwakozwe n'umuryango w'ubugiraneza mu buvuzi, Medical Justice, bwibaza ku kuntu abantu kugeza ubu batoranyijwe ngo bajyanwe muri izo ngendo z'indege zirimo gusabwa gukorwa.

Gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro izatambamirwa mu rukiko rukuru rw'Ubwongereza mu cyumweru gitaha.

Leta y'Ubwongereza ivuga ko iyi gahunda izafasha gusoza ubucuruzi bwa magendu y'abantu no kwambuka mu buryo buteje ibyago umuhora wa Channel (La Manche) wo mu Bwongereza.

Iyi gahunda ya minisiteri y'ubutegetsi y'Ubwongereza, ifite agaciro k'ibanze ka miliyoni 120 z'amapawundi (miliyari 144 mu mafaranga y'u Rwanda), aya ikaba yaramaze kuyaha leta y'u Rwanda.

Iyi gahunda igamije kohereza mu Rwanda bamwe mu bambuka umuhora wa Channel, ubusabe bw'ubuhungiro bwabo bukigirwa mu Rwanda.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu gihe byaba bigaragaye ko bacyeneye by'ukuri guhabwa ubuhungiro, leta y'u Rwanda yabubaha bakaba ari ho batura, aho kubasubiza mu Bwongereza.

Iyi gahunda ahanini irimo kunengwa n'inzobere ku bijyanye no gusaba ubuhungiro, zirimo n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Urugendo rwa mbere rw'indege rwari ruteganyijwe, rwahagaritswe mu kwezi kwa gatandatu, nyuma yuko urukiko rw'Uburayi rw'uburenganzira bwa muntu ruvuze ko abacamanza b'i London bagomba kubanza gufata umwanzuro niba iyo gahunda ikurikije amategeko.

Igenzura ryo mu rwego rw'amategeko ry'urukiko rw'ikirenga kuri iyo gahunda, ubu ryasubikiwe mu kwezi kwa cyenda.

Umuryango Medical Justice, wohereza abaganga gusuzuma ubuzima bw'imfungwa zafunzwe kubera kwinjira mu gihugu, wavuze ko watahuye abantu 51 babwiwe na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'Ubwongereza ko bazoherezwa mu Rwanda.

Muri bo, uyu muryango washoboye gukusanya amakuru arenzeho ku bantu 36, hafi ya bose bazwi ko bageze ku nkombe ya Kent mu Bwongereza bari mu mato (ubwato) matoya.

Kugeza ubu abaganga bamaze gusuzuma abantu 17:

  • 14 muri abo 17 bafite "gihamya yo mu rwego rw'ubuvuzi" ko bari barakorewe iyicarubozo - naho batandatu bashobora kuba baracurujwe, nkuko uyu muryango ubivuga
  • Batatu muri iryo tsinda babwiwe n'itsinda rya minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ko bazakurwa mu Bwongereza, nubwo abandi bategetsi ku ruhande bagaragaje impungenge ku gucuruzwa, nkuko umuryango Medical Justice ubivuga
  • 15 bafite umuhangayiko utewe n'ihungabana banyuzemo cyangwa ibindi bibazo by'urusobe by'uburwayi bwo mu mutwe
  • 11 basanzwe barigeze gutekereza ku kwiyahura ubwo bari mu kigo bashyizwemo kubera uburyo binjiye mu gihugu - umwe muri bo yagerageje inshuro ebyiri kwiyambura ubuzima
Kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu bagera ku 25,000 bambutse umuhora wa Channel bari mu mato matoya

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Kugeza ubu muri uyu mwaka, abantu bagera ku 25,000 bambutse umuhora wa Channel bari mu mato matoya

Abaganga banzuye ko undi muntu atari ameze neza mu mutwe bihagije kuburyo yavugana n'abanyamategeko ku mahitamo ye.

Naho undi yari acyeneye isuzumwa ryihutirwa ku kumenya niba afite ikibyimba mu bwonko.

Khalid, si ryo zina rye ry'ukuri, ni umwe mu bantu batahuwe n'uyu muryango Medical Justice babwiwe ko bazoherezwa mu Rwanda.

Uyu mugabo avuga ko yahunze itotezwa n'ihohoterwa mu gihugu avukamo, ibyo bikaba byaratangiye nyuma yuko atavuze rumwe n'ubutegetsi.

Yabwiye BBC ati: "Navuye mu Bufaransa mu bwato nerekeza i Dover - nuko nza hano kubera itotezwa muri politiki y'iwacu.

"Nari nkeneye ahantu hubahiriza uburenganzira bwa muntu. Hamwe n'umugisha w'Imana natekerezaga ko naje ahantu hari umutekano.

"Ariko ubwo nabwirwaga ko ngiye koherezwa mu Rwanda, umutwe wanjye wuzuyemo urujijo.

"Kubera iki? Nzi abantu bagiyeyo kandi bavuga ukuntu nta tuze rihari - ntabwo bahavuga neza.

"Ni gute leta yavuga ngo ni igihugu gitekanye cyo kwakira abantu kandi atari ko kimeze? Sintekereza ko kujyayo byaba birimo umutekano".

Dr Rachel Bingham wo mu muryango Medical Justice, yagize ati: "Raporo yacu igaragaza ibigero [ikigero] byo hejuru cyane bya gihamya yo gukorerwa iyicarubozo, gucuruzwa n'ukundi kugirirwa nabi kw'abo muri iri tsinda, leta iteganya kwangira gusuzumwa cyangwa kubazwa mbere yuko bakurwa [mu gihugu] ku ngufu.

"Iyi gahunda ishyira abantu ibizi neza mu bintu bishobora kubangiza ku rwego rwo hejuru cyane kandi bikwiye gufatwa nk'ibiteje ibyago mu buryo bwihariye.

"Nk'umuganga, ikimbabaza cyane ni ukwirengagiza burundu ko hacyenewe gusuzuma ibyago biri mu gushyira abantu muri iyi gahunda".

Icumbi ry'i Kigali leta y'u Rwanda ivuga ko abimukira bazoherezwamo

Ahavuye isanamu, PA Media

Insiguro y'isanamu, Icumbi ry'i Kigali leta y'u Rwanda ivuga ko abimukira bazoherezwamo

Urubanza rukomeye rwo mu cyumweru gitaha rwo gutambamira gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira, rushobora kuba rumwe mu manza z'urusobe rukomeye zibayeho mu myaka ya vuba aha ishize zo gutambamira gahunda ya leta iteje impaka.

Uretse kuba iyi gahunda irimo gihamya y'abimukira ku mpamvu badakwiye koherezwa mu Rwanda, abanyamategeko baburanira imiryango imwe n'imwe na bo bazabwira urukiko ko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Priti Patel nta bubasha afite bwo gutanga uruhushya ko izo ngendo z'indege zikorwa.

Icyiciro cya kabiri cy'uru rubanza cyo mu kwezi kwa cumi kizareba mu buryo burambuye ibyashingiweho hatoranywa ababuriwe ko bazakurwa mu Bwongereza.

Umuvugizi wa minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yavuze ko kuburira kw'uyu muryango Medical Justice, uvuga ko abatishoboye bazoherezwa mu Rwanda, atari ukuri.

Uyu mugabo uvugira iyi minisiteri yagize ati: "Twarabisobanuye neza kuva mu ntangiriro ko nta muntu n'umwe uzimurwa mu gihe bitarimo umutekano cyangwa bidakwiye kuri we.

"Isuzuma ryimbitse ryacu ku Rwanda ryasanze ari igihugu gifite umutekano shingiro [w'ibanze], gifite amateka yo gufasha abasaba ubuhungiro".