Kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro: Abaminisitiri ba UK batsinzweho igice ku gusaba ko inama bagiriwe ikomeza kugirwa ibanga

Dominic Casciani

Umunyamakuru ku bibazo by'imbere mu Bwongereza no ku bucamanza

Abakozi bo mu ndege binjira mu ndege yatangajwe n'ibitangazamakuru byo mu Bwongereza ko ari yo yari kuba iya mbere ijyanye mu Rwanda abimukira, aha hari mu kwezi kwa gatandatu iri ku kibuga cy'indege cya Boscombe Down

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Urugendo rwa mbere rw'indege yari yitezwe kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro ibakuye mu Bwongereza, rwaburijwemo mu kwezi kwa gatandatu habura iminota ngo indege ihaguruke

Abaminisitiri batsinzweho igice ku kugerageza kwabo ko gukomeza kugira ibanga urukurikirane rw'amagambo babwiwe n'umujyanama kuri gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Ku wa gatatu, urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwavuze ko bimwe mu byo umujyanama yabwiye abaminisitiri bigomba guhishurwa, muri uru rubanza rwo ku rwego rwo hejuru rujyanye n'iyo gahunda.

Abanyamategeko bunganira leta y'Ubwongereza bari bavuze ko guhishura ayo magambo byakwangiza umubano w'Ubwongereza n'u Rwanda.

Umujyanama yari yaburiye abaminisitiri ko leta y'u Rwanda ikorera iyicarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) abatavuga rumwe na yo muri politiki ndetse ikanabica, nkuko byavugiwe mu rukiko.

Nubwo uko kuburira ku rugomo muri politiki kwahishuwe mu rukiko ku wa kabiri, andi magambo y'iyo nzobere aracyari ibanga.

Uwo mujyanama wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubwongereza (izwi nka FCDO, mu mpine y'Icyongereza) yari yarebye ku masubiramo (ubugororangingo bw'inyandiko) yari yakozwe kuri raporo ya leta y'Ubwongereza ku myitwarire y'u Rwanda ku burenganzira bwa muntu.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Iyo nyandiko yari irimo kuvugururwa mu gihe abaminisitiri bateganyaga kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Byari biteganyijwe ko bajyanwayo mu ndege, bijyanye n'iyi gahunda yo kubimura yateje impaka, yatangajwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Iyo gahunda yo kujyanwa mu Rwanda ntagusubira mu Bwongereza, ifite agaciro ka miliyoni zitari munsi ya 120 z'amapawundi (miliyari 150 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda).

Ayo mafaranga, leta y'Ubwongereza yamaze kuyaha leta y'u Rwanda.

Iyo gahunda igamije guca intege abo leta ivuga ko bambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko umuhora wa Channel (la Manche).

Ariko yabaye itindijwe kugeza urukiko rukuru rufashe umwanzuro niba ikurikije amategeko.

Mu rukiko, leta yavuze ko izindi ngingo 10 zavuzweho n'uwo mujyanama utatangajwe izina zikwiye gukomeza kugirwa ibanga aho kugira ngo zikoreshwe nka gihamya muri urwo rubanza rwimirije kuba.

Ibi bivuze ko zitahishurirwa itsinda ry'abimukira n'imiryango ikora ubugiraneza yari irimo gutambamira iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.

Ariko mu cyemezo cye, umucamanza mukuru, Lord Justice Lewis, yavuze ko ingingo esheshatu muri izo zavuzweho n'uwo mujyanama, cyangwa ibice byazo, zikwiye kuba mu rubanza rwo mu kwezi gutaha kwa cyenda.

Yanzuye ko ingingo enye zikwiye gukomeza kuba ibanga zose kubera kwangiza zateza kwo mu rwego rw'ububanyi n'amahanga.

Yagize ati: "Ndemera ko uko guhishura kw'ingingo 10 kwatuma hiyongera ibyago bya nyabyo byo guteza kwangirika gukomeye ku mubano n'amahanga w'Ubwami bw'Ubwongereza, by'umwihariko [ku mubano wabwo] n'u Rwanda".

"Ndabizi ko leta... ibona gahunda yuko abashaka ubuhungiro ubusabe bwabo bufatwaho icyemezo mu Rwanda nk'uburyo bukomeye bwo guca intege abantu kugira ngo ntibashake kwambuka [umuhora wa] English Channel mu mato cyangwa mu bundi buryo.

"Guhishura iyo nyandiko ivugwaho muri uru rubanza byabangamira ikorwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'iyo gahunda".

'Akamaro nka gihamya'

Ariko umucamanza yavuze ko kubera ko urubanza runini rwo mu kwezi kwa cyenda rugomba gufata icyemezo niba kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bikurikije amategeko, abarega n'urukiko bacyeneye kwiga ku bimenyetso byinshi bishoboka.

Yavuze ko bimwe mu bigize izo ngingo z'umujyanama bizagira "akamaro nka gihamya" - kandi ko biri mu nyungu za rubanda kurusha ibyo leta y'Ubwongereza itanga nk'impamvu zuko bikomeza kugirwa ibanga.

Umucamanza mukuru, Lord Justice Lewis, yagize ati:

"Ndabizi ko hari inyungu ikomeye ku bwa rubanda mu kutabangamira umubano n'amahanga na leta y'inshuti.

"Ariko, icyo gitekerezo kirushwa agaciro n'inyungu ya rubanda iri mu gutuma hagerwa ku makuru ajyanye n'uru rubanza n'ikigero cy'ukuntu [hari] amakuru asanzwe ari ahagerwa na rubanda".

Amagambo uwo mujyanama yakoresheje uko yakabaye (nta na kimwe kivuyeho) ntarashyirwa ku mugaragaro.

Leta yahawe igihe cyo gutekereza ku bujurire.

Mu gihe iki cyemezo cy'umucamanza byarangira ari cyo gikurikijwe, ayo magambo y'umujyanama ashobora gushyirwa ku mugaragaro mu kwezi kwa cyenda.

Abimukira bari batoranyijwe ngo boherezwe mu Rwanda mu rugendo rw'indege rwa mbere rwaburijwemo, hamwe n'ibitangazamakuru bitatu - ari byo BBC News, harimo n'ikiganiro Newsnight cya BBC, ibinyamakuru The Times na The Guardian - basabye ko iyo nyandiko ishyirwa ku mugaragaro.