Kenya: Abategetsi bavuga ko inzovu zirenga 200 zishwe n'amapfa

Igikanka cy'inyamaswa yo mu gasozi yapfuye muri Kenya

Ahavuye isanamu, AFP

Anne Ngugi

BBC News, Nairobi

Abategetsi bo muri Kenya bavuga ko inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu magana zirimo n'inzovu 205 zimaze gupfa kugeza ubu muri uyu mwaka kubera amapfa (izuba ryinshi) akaze ari mu gihugu.

Minisitiri w'ubukerarugendo wa Kenya, Penina Malonza, yavuze ko inyamaswa zo mu gasozi zibarirwa mu bihumbi, ziganjemo izirya ibyatsi, zapfiriye muri za parike z'iki gihugu kubera kubura amazi n'ubwatsi.

Yavuze ko izi zirimo n'imparage zigera hafi kuri 400.

Minisitiri Malonza yagize ati: "Aya mapfa yo mu majyepfo, mu burasirazuba no mu majyaruguru ya Kenya yateje impfu z'inyamaswa, cyane cyane izirya ibyatsi.

"Ikigero cy'impfu cyarazamutse kubera igabanuka ry'ibiribwa hamwe n'ubucye bw'amazi".

Iyi minisiteri y'ubukerarugendo ya Kenya ubu irimo gusaba imfashanyo y'amazi n'umunyu wo kurigata byo gufasha inyamaswa zo mu gasozi zo mu bice byazahajwe cyane n'aya mapfa.