Umukobwa yatoye iryinyo ry’ifi rutura yabayeho mu myaka miliyoni 3 ishize

Molly afite iryinyo yatoraguye mu nyanja

Ahavuye isanamu, ALICIA SAMPSON

Insiguro y'isanamu, Molly afite iryinyo yatoraguye mu nyanja kuri Noheli

Abakunda guhiga ibisigaramatongo bahora batora kugera ku bya cyera cyane kandi bidasanzwe. Umwana muto w’umukobwa yagize aya mahirwe. 

Molly Sampson w’imyaka icyenda, kuri Noheli yagiye ku musenyi wa Calvert Beach iwabo muri leta ya Maryland muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika, asiga abwiye nyina ko agiye “gushaka ifi ya Meg”. 

Ahageze yashinze amavi hasi mu mazi, maze koko arayibona: yahakuye iryinyo ry’ubu bwoko bw’amafi ya ‘shark/requin’ bwacitse bwari buzwi nka Otodus megalodon. 

Inzu ndangamurage y’ibyo mu nyanja y’aho ibi yabyise “ikintu umuntu abona rimwe mu buzima”.

Megalodoon – ijambo ry’Ikigereki cya kera risobanuye “iryinyo rutura” – ni amafi yabaga mu nyanja zo ku isi kugeza ubwo zipfuye zigashiraho mu myaka miliyoni 3.5 ishize.

Iyo fi yarakuraga ikagera ku burebure bwa 20m, niyo yari nini cyane mu mafi ya ‘shark’ yose icyo gihe, ikaba n’imwe mu mafi manini cyane yabayeho mu mateka y’isi. 

Iryinyo Molly yatoye rireshya na 13cm kandi ringana n’ikiganza, nk’uko nyina Alicia Sampson abivuga ubwo yatangazaga kuri Facebook icyo umukobwa we yatoye.

Alicia yanditse ko abakobwa be Molly na Natalie, bashakaga kujya “guhiga amenyo ya sharks nk’ababigize umwuga” kandi ko bari basabye imyenda yabugenewe nk’impano za Noheli.

Bakimara kubona izo mpano zabo bamaze no gufata ifunguro rya mugitondo kuri Noheli, bahise bajya ku mwaro w’inyanja hafi y’imanga za Calvery bari kumwe n’umugabo we Bruce, nk’uko Alicia yabibwiye CBS News.

Kuri iri ryinyo umukobwa we yabonye, Alicia ati: “Yambwiye ko yariho agenza amavi yitonze mu mazi ubwo yaribonaga maze agacubira akarifata.” 

Megalodon

Umugabo we kuva mu bwana bwe yakoraga ibyo guhiga ibisigaramatongo muri ako gace, kandi Molly nawe yari amaze kubona andi menyo arenga 400 mato mato, ariko yari atarigera abona iringana gutya nk’uko Alicia abivuga.

Alicia ati: “Igihe cyose yifuzaga kubona Meg, ariko ku mpamvu ntazi, yabivuze no mu gitondo cya Noheli.”

Uyu muryango wajyanye iri ryinyo kuri Calvert Marine Museum, ifite ishami rya paleontology ryiga ku bintu bya cyera maze ryemeza ko iri ryinyo ari iry’iriya fi kandi kuri Facebook yashimiye “uyu muhanga mu bisigaramatongo w’ahazaza”.

Stephen Godfrey ukuriye iryo shami yagize ati: “Abantu ntibakwiye kwibwira ko amenyo ateye nk’iri ari menshi ku manga za Calvert. 

“Kandi ntibyabaye ngombwa ko acukura hasi cyane ngo abone iri ryinyo, ryari riri hanze mu mazi.”