Germain Musonera wari ugiye kuba depite wa FPR agahita afungwa yahakanye uruhare muri jenoside

Germain Musonera yari ku rutonde rw'abadepite ba FPR-Inkotanyi bagombaga kurahira mu bagize inteko nshya ariko aruvanwaho habura umunsi umwe

Ahavuye isanamu, FPR - Inkotanyi

Insiguro y'isanamu, Germain Musonera yari ku rutonde rw'abadepite ba FPR-Inkotanyi bagombaga kurahira mu bagize inteko nshya mu kwezi gushize, aruvanwaho habura umunsi umwe
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kiyumba

Germain Musonera, umwe mu bayoboke b’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda yahakanye uruhare aregwa muri jenocide asaba gukurikiranwa adafunze.

Ubushinjacyaha bumurega kwicisha umugabo witwa Kayihura wari umugezeho ahunga avuye i Kigali ntamurengere kandi yari abifitiye ubushobozi.

Musonera wari ugiye kwinjira mu nteko Ishingamategeko nshya agafungwa habura umunsi umwe, yavuze ko kuba amaze y’imyaka 30 mu gihugu aho yahawe n’imirimo yo ku rwego rwo hejuru bigaragaza ko nta cyo yishinjaga.

Musonera ukomoka mu cyahoze ari Komini Nyabikenke muri Gitarama ubu yari umuyobozi mu biro bya Ministri w’intebe.

Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa kane muri aka gace ka Ndiza ahahoze ari Komini Nyabikenke kuko ariho bivugwa ko icyaha cyakorewe.

Mu cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba cyarimo abantu basaga 100, Musonera wari wambaye imyenda ya siporo, yagaragaraga nk’umuntu utuje wavugaga mu ijwi riranguruye.

Ubushinjacyaha bwumviswe bwa mbere, bwashinje Musonera icyaha cya Jenoside n’icy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside.

Umushinjacyaha yavuze ko Musonera yari umukuru w’urubyiruko muri Komini ya Nyabikenke, ko yagize uruhare mu rupfu rwa Kayihura Jean marie Vianney wari ugeze aha i Nyabikenke ahunga ubwicanyi bwacaga ibintu mu mujyi wa Kigali aho yakoreraga.

Buvuga ko ubwo Kayihura yinjiraga mu kabari ka Musonera i Nyabikenke yamuhururije “avuga ngo atewe n’inzoka”, ijambo ritesha agaciro ryitwaga Abatutsi muri jenoside.

Umushinjacyaha yavuze ko hahise haza igitero cyishe Kayihura nyuma yo kumucuza ibyo yari afite byose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Musonera yateshutse ku nshingano zo gutabara uwahungaga kandi yari afite imbunda, akaba yari n’umuyobozi muri Komini ya Nyabikenke.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kayihura yafashwe n’igitero kikabanza kumushyira Musonera, bisa n’aho byari ukugira ngo yemeze ibigomba kumubaho.

Buvuga ko Musonera iyo aza kuba umuntu usanzwe igitero cyari kwicira Kayihura aho yafatiwe bitabaye ngombwa kumujyana kwa Musonera.

Bwasabye ko akomeza gufungwa kugira ngo atabangamira iperereza cyangwa akaba yakwihisha ubutabera.

Yabajijwe impamvu ashinjwa nyuma y’imyaka 30

Musonera yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu rupfu rwa Kayihura. Nubwo yemera ko yamugezeho, ngo na we yatunguwe n’igitero cyahingutse kikamujyana aho yiciwe atananyoye inzoga yari amaze kugura.

Musonera yavuze ko atatunze imbunda nk’uko abishinjwa, ahubwo ngo yayiraranye ijoro rimwe bucya ayiha umuyobozi wa Komine.

Yahakanye kandi kuba yarabaye umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri Nyabikenke ndetse ngo nta ijambo rikomeye yari afite nk’uko byavuzwe.

Musonera avuga ko yari mu ishyaka rya MDR kandi atari ryo ryari rifite imbaraga muri biriya bihe .

Yavuze ko atumva impamvu aregwa iki cyaha uyu munsi nyamara amaze imyaka igera kuri 30 ari mu gihugu akaba yaranagiye ahabwa imyanya ikomeye mu butegetsi.

Musonera (uri hagati, mu kwamamaza abadepite ba FPR i Muhanga mu kwezi kwa 7) mu rukiko yavuze ko icyizere yagiriwe na FPR ahabwa imyanya ikomeye ari gihamya ko nta kibi yakoze

Ahavuye isanamu, FPR-Inkotanyi

Insiguro y'isanamu, Musonera (uri hagati, mu kwamamaza abadepite ba FPR i Muhanga mu kwezi kwa 7) mu rukiko yavuze ko icyizere yagiriwe na FPR ahabwa imyanya ikomeye ari gihamya ko nta kibi yakoze
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Kuri we ngo iyi myanya ntiyari kuyihabwa kuko ibanzirizwa n’iperereza rikomeye ku ugiye kuyishyirwamo.

Ngo yanagiye yoherezwa mu butumwa mu mahanga, ngo iyo agira icyo yirega ntiyari kugaruka mu gihugu.

Musonera avuga ko atigeze acika iwabo, ko yagiye yitabira ibikorwa byinshi birimo n’ibyo kwibuka.

Muri Nyakanga (7) 1994, Musonera ngo yarafashwe akekwaho jenoside ariko arekurwa nyuma y’icyumweru kimwe habuze ibimenyetso.

Yaje kongera gutabwa muri yombi akurikiranyweho gutunga imbunda no kujya kuri bariyeri ariko nabwo aza kurekurwa nyuma y’iminsi 304 nta cyaha kimuhamye , nk’uko abivuga.

Umwunganira mu mategeko, Janvier Ndaruhutse na we yavuze ko Musonera akwiye kurekurwa kuko nta cyaha yakoze.

Ngo icyizere yagiriwe n’igihugu ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi ahabwa imyanya ikomeye ngo ni gihamya ko bari bizeye ko nta kibi yakoze.

Mu matora aheruka, Musonera ku rutonde rw’abadepite b’ishyaka FPR-Inkotanyi bari kwinjira mu nteko ishingamategeko.

Gusa ubwo hari hasigaye umunsi umwe ngo ajye kurahira nk’abandi, iri shyaka ryamukuye ku rutonde ndetse anatabwa muri yombi.

Ntihahise hamenyekana icyo uyu mugabo w’imyaka 59 akurikiranyweho, nyuma urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko akurikiranyweho uruhare muri jenoside.