Canada: Imvo n'Imvano n'umuhanzi w'Umunyarwanda Déo Munyakazi ucuranga inanga gakondo
Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 15 y'ukwa 11 mu 2025. Turacyari muri rwa ruhererekane rw'ibiganiro nagiye gukorera muri Canada.
Uyu munsi turasubira mu mujyi wa Montréal, aho nasanze umuhanzi w'Umunyarwanda Déo Munyakazi uririmba akanacuranga inanga gakondo.
Uyu musore uri mu myaka ya za 30, yatangiye umuziki akiri muto, mu rusengero aho bigisha abana bato ku cyumweru, abikomereza mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza. Yabaye mu matsinda atandukanye, akajya ayobora indirimbo, akanacuranga.
Uretse kuba ari impano avuga ko yavukanye, hiyongereyeho kuba yarakuriye mu muryango w'abaririmbyi.
Indirimbo yatangiye kuririmba ye bwite, yitwa Isoko Dusangiye, yayiririmbye mu 2016.
Yari amaze kwigishwa gucuranga inanga gakondo n'umusaza witwa Mushabizi Yohani Mariya Viyani (Jean Marie Vianney) wari utuye i Nyanza, mu majyepfo y'u Rwanda, icyo gihe Déo Munyakazi yigaga muri Kaminuza i Butare. Ubwo ni bwo yatangiye kumenyekana, batangira kumutumira gucuranga mu birori bitandukanye, mu bukwe n'ahandi.

Mu 2021, yabonye agashimwe mu Budage mu gitaramo cyitwa 'Pop Culture Tour', icyo gitaramo cyahuzaga abanyempano 10 bafite umwihariko ku isi, naho mu 2023 abona igikombe mu irushanwa ryaberaga i Québec muri Canada ryitwa 'Talent d'Afrique'.
Munyakazi amaze imyaka hafi itatu ageze muri Canada. Hari ibitaramo agenda akora mu mijyi itandukanye muri Canada, agenda yerekana inanga gakondo nyarwanda ko ifite agaciro mu muziki.
Yambwiye ko aririmba mu Kinyarwanda ariko n'abatacyumva bakitabira ibitaramo bye kubera gukunda uwo muziki. Ngo umuziki ni ururimi ubwarwo rwihariye. Amaze gukora n'umuzingo w'indirimbo (album), ngo akaba ari gutegura n'izindi mu minsi iri imbere. Namusanze i Montréal, aho agiye kumara iyo myaka itatu.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi mugiye kukigezwaho na Félin Gakwaya.


