Imvo n'imvano kw'ishyirahamwe Innov Yeng ryashinzwe n'umurundikazi Pamela Yengayenge muri Canada
Imvo n'imvano iracyari mu mujyi wa Gatineau muri Canada, aho yasanze ishyirahamwe ryitwa Innov Yeng ryashinzwe n'umurundikazi witwa Pamela Yengayenge.
Rimaze imyaka 2 rikora ibikorwa byo gufasha abimukira bakigera muri icyo gihugu gukoresha impano zabo mu gihe bagishakisha akazi kababeshaho.
Uretse ibikorwa byo kwiteza imbere, banabigisha uko bakoresha amafaranga y'imfashanyo babona bakigera muri Canada, hamwe no kuganira ibibazo bindi bahura nabyo.
Yatangiye ari wenyine ariko aza gufashwa n'abandi Barundi batatu hamwe n'Umunyamisiri umwe. Abo nibo bayobora iryo shyirahamwe Innov Yeng.
Iri shyirahamwe rifasha abimukira bakomoka mu bihugu bitandukanye kw'isi, ariko cyane cyane ibivuga ururimi rw'igifaransa.
Rimaze gufasha abarenga 100 kandi nta kiguzi batanga. Imfashanyo ya mbere babonye ni iyo leta ya Canada yabahaye amadollar y'amanyacanada agera ku bihumbi 200. Ayo niyo yabafashije gushaka abakozi, kubona aho bakorera no gufasha iyo mishinga yose bakora.
Imvo n'imvano yagiye aho Innov Yang ikorera, kwirebera ibyo bikorwa, maze ifata batatu muri bo ibajyana muri studio gukora iki kiganiro.
Birumvikana ko hajyanywe Pamela Yengayenge ukuriye Innov Yeng, hajyanwa Eliane Kwizera ushinzwe ibikorwa muri Innov Yeng, hamwe rero n'umwe mubo bafashije Sandrine Nakabondo.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi mugiye kukigezwaho na Felin Gakwaya