Umucungagereza yafunzwe kubera gukora imibonano mpuzabitsina n'imfungwa

Isabelle Dale (ku ifoto) basanze afite 'tattoo' ku ijoso y'izina ry'akabyiniriro ry'imfungwa bakundana

Ahavuye isanamu, PA Media

Insiguro y'isanamu, Isabelle Dale (ku ifoto) basanze afite 'tattoo' ku ijosi y'izina ry'akabyiniriro ry'imfungwa bakundana

Uwahoze ari umukozi wa gereza yafungiwe gukorana imibonano mpuzabitsina n'imfungwa ebyiri no kugerageza kwinjiza muri gereza 'envelope' zabanje kwinikwa mu biyobyabwenge.

Umucamanza avuga ko Isabelle Dale yarahiye ko afitiye "urukundo rudashira" imfungwa ebyiri Shahid Sharif na Connor Money ubwo yakoraga kuri gereza ya Coldingley iri mu gace ka Surrey kari hanze gato ya Londres umurwa mukuru w'Ubwongereza.

Mu rubanza rwe, byavuzwe ko uyu mukobwa w'imyaka 23 yagiranye imibonano mpuzabitsina na Sharif wakatiwe ku cyaha cy'ubujura.

Isabelle Dale yari yarumvikanye kuzabana na Sharif ndetse nyuma bagambana ku kwinjiza muri gereza ikiyobyabwenge kizwi nka spice gikoze mu bigize urumogi, bafatanyije n'abandi bakorana na Sharif.

Mu butumwa bwafashwe Sharif yavugaga ko yari kujya yunguka 3,000£ (asaga miliyoni 6Frw) ku cyumweru mu kugurisha 'spice' muri gereza, ibyo umucamanza yavuze ko bishobora kuba byarimo gukabya.

Isabelle Dale yakatiwe gufungwa imyaka itatu n'igice ku byaha bibiri; imyifatire mibi mu kazi ka leta n'umugambi wo kwinjiza ibitemewe muri gereza.

Sharif, we usanzwe afunze, yakatiwe gufungwa andi mezi 27 y'inyongera ku gihano asanzwe yarakatiwe.

Imibonano mpuzabitsina hagati y'imfungwa n'abacungagereza ikunze kuvugwa muri gereza zitandukanye ku isi.

'Yashakaga kubikora'

Mu gukatira aba baregwa muri uku kwezi, umucamanza Christopher Hehir wo mu rukiko rwa Southwark Crown Court yavuze ko Isabelle ari umukobwa "w'umubeshyi kandi ukoresha abantu nabi mu nyungu ze".

Umucamanza yavuze ko uyu mukobwa yinjiye mu rwego rw'abacungagereza "afite intego yo kujya akorana ibyaha n'imfungwa".

Yagize ati: "Yashakaga kubikora. Akunda ko abantu bamwitaho/bamubona".

Isabelle yatangiye gukora muri gereza ya Coldingley – akazi ke ka mbere kandi konyine – muri Nzeri(9) 2021.

Urukiko ruvuga ko muri Mutarama(1) umwaka wakurikiyeho "yari yaratangiye kuvugana" na Sharif kandi nko muri Gicurasi(5) bari bamaze kumvikana ko bazabana.

Dale yarahiye "urukundo rudashira" afitiye imfungwa ebyiri ubwo yakoraga kuri gereza ya Coldingley

Ahavuye isanamu, Google

Insiguro y'isanamu, Dale yarahiye "urukundo rudashira" afitiye imfungwa ebyiri ubwo yakoraga kuri gereza ya Coldingley

Syam Soni wunganira Isabelle, avuga ko ibyo yakoze yabitewe n'ibibazo byo mu mutwe birimo agahinda gakabije, umunabi, ibibazo bishingiye ku miterere y'amarangamutima ye, n'ibibazo biva ku bikomeye yaciyemo (post-traumatic stress disorder, PTSD).

Syam avuga ko Isabelle "atari azi neza" uko ibintu biba byifashe muri gereza kandi yari umunyantege nke kurusha abandi.

Umucamanza yavuze ko Sharif asanzwe yarakatiwe gufungwa imyaka 12 kubera "ubujura bw'imirimbo y'agaciro burimo urugomo rukabije".

Yavuze kandi ko abandi bacungagereza "birumvikana ko bari bazi kandi bareba ibirimo kuba".

'kumungwa ruswa'

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu 2022 Sharif yimuriwe mu yindi gereza maze Isabelle Dale akajya kuyimusuramo ajyanye n'abo mu muryango wa Sharif, nk'uko urukiko rwabibwiwe.

Yaje gushyirwa ku rutonde rw'abemerewe gusura amaze kumenyesha iyo gereza akazi akora ahandi, nk'uko umucamanza yabivuze.

Yongeraho ko Isabelle yaje "kumungwa na ruswa" ubwo yasabaga mushiki wa Sharif kwinjiza USB (nka flsh disk) muri gereza akayiha musaza we, nubwo uwo yabisabye yaje kubyanga.

Isabele Dale – basanze afite ku ijosi 'tattoo' y'izina ry'akabyiniriro rya Sharif – yaje kwegura ku kazi ke mbere y'uko atabwa muri yombi yagiye gusura Sharif.

Urukiko rwumvise ko Isabelle yahaye Connor Money – ya nshuti ifunganye na Sharif - amakuru y'ibanga ry'akazi kandi nawe bakagirana imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwamuhamije kandi umugambi wo koherereza ibiyobyabwenge izo nshuti ze zifunze abicishije muri 'enveloppe' zabanje kwinikwa muri byo.

Umugambi waje kumenyekana ubwo uwari kubibashyira yashwanaga na Sharif kubera igiciro ndetse n'ibyo uwo muntu yatangazaga kuri Isabelle ku mbuga nkoranyambaga.