Tshisekedi azasabira Trump igihembo cy'amahoro cya Nobel 'nabasha kurangiza iyi ntambara'

Perezida Félix Tshisekedi na Donald Trump ku mu mafoto abiri atandukanye yahinduwemo ifoto imwe

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko yaba "uwa mbere" mu gusabira Perezida Donald Trump guhabwa igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel mu gihe yabasha kurangiza amakimbirane hagati y'igihugu cye n'u Rwanda.

Mu kiganiro mu cyumweru gishize yahaye umunyamakuru Hariana Verás Victória w'ibiro White House bya perezida wa Amerika kigatangazwa ejo ku wa kane, Tshisekedi yavuze ko Ubumwe bwa Afurika ari 'icyuka', ko iryo ari isomo yavanye muri iyi ntambara mu burasirazuba bw'igihugu cye.

Tshisekedi yavuze ibi mu gihe kuri uyu wa gatanu 13:30 i Washington – biraba ari 18:30 i Kinshasa na 19:30 i Kigali - hitezwe gusinywa amasezerano y'amahoro hagati ya ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga ba DR Congo n'u Rwanda.

Ingingo zirambuye zikubiye muri aya masezerano ntabwo zizwi, gusa ashingiye ku kumvikana guhagarika imirwano, no gukemura impungenge z'impande zombi mu kibazo kiri mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu mpera z'icyumweru gishize Perezida Trump yivuze ibigwi ko arimo gukora ibintu bikomeye mu kugeza ku mahoro ibice bitandukanye by'isi biri mu ntambara, anavuga ko agiye guhuza u Rwanda na DR Congo bigasinya amasezerano y'amahoro.

Kuri ayo masezerano yari amaze kwemezwa n'abahagarariye impande zombi, Trump yagize ati: "Uyu ni umunsi ukomeye kuri Afurika, kandi mu kuri, ni umunsi ukomeye ku isi! [Ariko] sinzabiherwa igihembo cy'amahoro cya Nobel."

Ibi byatumye abasesenguzi bamwe bibaza ko Trump yaba, mu by'ukuri, yifuza icyo gihembo kugira ngo aboneke nk'umugabo ushaka amahoro ku isi. Mu gihe hari abavuga ko akora ibi mu nyungu bwite za Amerika n'ubutegetsi bwe by'umwihariko.

Umunyamakuru Hariana wa White House yabajije Perezida Tshisekedi niba yasabira Trump igihembocy'amahoro cya Nobel naramuka agejeje ku mahoro asesuye muri aya makimbirane y'igihugu cye n'u Rwanda.

Tshisekedi yasubije ko ashimira uburyo Trump iki kibazo "yakigize icye" kandi kirimo kugenda neza aho "ubu tugeze aho twemeranya tugana ku masezerano y'amahoro".

Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Trump bwashyize imbaraga mu gushaka amahoro no mu yandi makimbirane ku isi, nk'intambara y'Uburusiya na Ukraine, intambara mu burasirazuba bwo hagati, ati: "Ndetse na hano hagati y'u Rwanda na RD Congo".

Yongeraho ati: "Nibaza ko Trump mu buhuza bwe nabasha kurangiza iyi ntamabara yaba akwiye igihembo cy'amahoro cya Nobel, naba uwa mbere mu kukimusabira".

'Ubumwe bwa Afurika tuvuga ntaburiho'

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Tshisekedi yabajijwe icyagenze nabi mu buhuza bwa Luanda n'ubwa Nairobi, asubiza ko ubwo buhuza ntacyo bwagezeho kubera kudashyira hamwekwa Afurika, bikaba ngombwa ko Qatar na Amerika bihaguruka.

Ati: "Ntabwo nshyigikiye igisa n'uburyarya dufite hagati yacu nk'Abanyafurika, turavuga byoroshye ngo 'ibisubizo bya Afurika ku bibazo bya Afurika' ariko iki kibazo tumazemo igihe cyatewe n'u Rwanda cyamfashije kubona neza ko iyo ntero ari icyuka.

"Dufite ibimenyetso bigaragaraza ko twashotowe n'u Rwanda, ariko sinigeze mbona ibihugu bya Afurika, nibura ibihugu byinshi, bihaguruka ngo bibyamagane.

"Ibyo bamwe muri bagenzi banjye bambwiraga mu nama z'abakuru b'ibihugu, bambwiraga turi twenyine, ntibashoboraga kubivugira mu ruhame.

"Nashimira Perezida Laurenço [wa Angola] wabaye umuhuza mwiza akagerageza uko ashoboye kose, nanashimira ibihugu bigize SADC, ibihugu bya Tanzania na Malawi byafashe iki kibazo nk'igikomeye kugira ngo tugire aho tugera.

"Nashimira kandi Uganda, Kenya n'u Burundi, cyane cyane u Burundi, bagiye ku ruhande rwacu bifatanya natwe. Birababaje ko nisanze ngomba kuvuga ibi bihugu kuko ibindi byinshi bitagize ubutwari nk'ibi, iki ni cyo kibazo dufite muri Afurika.

"Dufite ubumwe bwo mu magambo gusa…Turabuvuga gusa ariko nta bumwe, ni isomo nigiye muri iyi ntambara, ubumwe bwa Afurika tuvuga ntaburiho."

Nyuma y'amahame yo kumvikana basinye mu kwezi kwa Mata(4), uyu munsi ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga Thérese Kayikwamba wa DR Congo na Olivier Nduhungirehe w'u Rwanda barasinya amasezerano y'amahoro bari kumwe na Marco Rubio wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Nyuma y'amahame yo kumvikana basinye mu kwezi kwa Mata(4), uyu munsi ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga Thérese Kayikwamba wa DR Congo na Olivier Nduhungirehe w'u Rwanda barasinya amasezerano y'amahoro bari kumwe na Marco Rubio wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Leta y'u Rwanda ihakana ibyo ishinjwa na Kinshasa, ivuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwananiwe gukemura ikibazo cy'abaturage bayo bamburwa uburenganzira bwabo kugeza bafashe intwaro, kandi ko ingabo z'icyo gihugu zikorana n'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, ibyo u Rwanda ruvuga ko biteje inkeke umutekano warwo.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Tshisekedi babunenga kunanirwa gukemura ibibazo by'ibanze, guhitamo inzira y'intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, no kwitabaza ibindi bihugu ngo birwane intambara muri ako gace mu gihe igisirikare cy'igihugu kidafite ubushobozi bwo kurwana izo ntambara.

Mu gihe uyu munsi hitezwe amasezerano y'amahoro asinywa na ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga Thérese Kayikwamba wa DR Congo na Olivier Nduhungirehe w'u Rwanda, ayo masezerano bitaganyijwe ko azashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame na Tshisekedi mu kwezi gutaha i Washington mbere y'uko atangira gushyirwa mu bikorwa.

Gusa ikibazo gikomeye kikibazwa ni uko bizagenda hagati ya Kinshasa n'umutwe wa M23, ubu ugenzura ibice bitandukanye n'imijyi ya Bukavu na Goma mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y'Epfo.

Amakuru avuga ko ikibazo cya M23 na Kinshasa by'umwihariko kigomba kuzakemurwa n'ibiganiro by'impande zombi bya Doha muri Qatar.

Ibi biganiro ubu byabaye bisubitse mu gihe abari bahagarariye impande zombi bahawe inyandiko y'ibanze y'amasezerano y'amahoro kugira ngo bajye kuyiganiraho n'ababakuriye, mbere yo kugaruka ku meza y'ibiganiro mu gihe kitazwi neza kugeza ubu.