Aimable Karasira yahamwe n'icyaha kimwe mu byo yaregwaga akatirwa gufungwa imyaka itanu

Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza, akaba n'umuhanzi mu njyana ya 'rap' aha yari mu iburanisha mu mezi ashize
Insiguro y'isanamu, Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza, akaba n'umuhanzi mu njyana ya 'rap' aha yari mu iburanisha mu mezi ashize
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Nyanza

Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka itanu n'ihazabu y'ibihumbi 500 y'u Rwanda ahamijweicyaha cyo gukurura amacakubiri, nk'uko byatangajwe n'urukiko kuri uyu wa kabiri.

Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruherereye i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda rwavuze ko Karasira adahamwa n'ibyaha bitatu mu byo yaregwaga n'ubushinjacyaha, ibyo ni;

  • Icyaha cyo guhakana jenoside,
  • Icyaha cyo guha ishingiro jenoside
  • N'icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda

Urukiko rwatangaje ko ibirego bibiri by'ubushinjacyaha bitakiriwe. Ibyo ni;

  • Ikirego cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo,
  • N'icyaha cy'iyezandonke

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Karasira gufungwa imyaka 30. Ntibizwi niba buzajuririra uyu mwanzuro w'urukiko.

Nyuma y'uyu mwanzuro, Bruce Bikotwa wunganira Aimable Karasira – utari waje mu isomwa ry'urubanza - yabwiye abanyamakuru ko we n'umukiriya we bagiye "kureba niba bazajurira".

Gukatirwa imyaka itanu bisobanuye ko uhereye igihe yafungiwe Karasira ashobora kuba asigaje muri gereza igihe kiri munsi y'umwaka umwe, mu gihe impande zombi zitakwinjira mu bujurire ku mwanzuro w'uyu munsi.

Icyaha cyamuhamye cyo gukurura amacakubiri gishingiye ku kiganiro yatanze kuri YouTube tariki 23 Gicurasi(5) 2021. Yafunzwe hashize iminsi irindwi nyuma y'icyo kiganiro kiri mu byashingiweho aregwa n'ubushinjacyaha.

Urukiko rwavuze ko yahawe igihano gito ku cyaha yahamijwe kuko yasabye imbabazi Abanyarwanda baba barakomerekejwe n'amagambo yavuze mu biganiro bye, ngo hashingirwa no ku mpamvu z'uburwayi afite bw'agahinda nk'uko byagaragajwe n'inzobere z'abaganga.

Umutungo we wafatiriwe warekuwe

Mu gihe cyo gusakwa agiye gufungwa mu nzu ye bahasanze amadorari ya Amerika 10,000$, kuri konti ye ngo hariho 17,500 y'amaEuros, naho kuri telephone ye hariho miliyoni 11 y'Amanyarwanda.

Kuva icyo gihe uwo mutungo we warafatiriwe, ubushinjacyaha bwasabaga ko uwo mutungo unyagwa ugashyirwa mu kigega cya leta buvuga ko ukomoka ku cyaha. Ibyo uruhande rwa Karasira rwahakanaga.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko ibintu binyagwa ari ibyakoreshejwe icyaha, rusanga umutungo wa Karasira utarakomotse ku cyaha cyamuhamye uyu munsi kuko ntabyo ubushinjacyaha bwagaragarije ibimenyetso.

Karasira yafunzwe guhera mu 2021, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu mpera za 2023, mu ntangiriro z'uyu mwaka ni bwo yatangiye kwiregura byimbitse ku byaha aregwa, ibyaha byose ahakana.

Urubanza rwa Karasira ni rumwe mu zagarutsweho cyane mu butabera mu Rwanda kuva yafungwa.