Polisi ivuga ko imodoka ya Jota ishobora kuba yari ku muvuduko ukabije mbere y'impanuka yamwishe

Diogo Jota ubwo yari arimo gukinira Liverpool mu mukino wa UEFA Champions League, mu mwaka w'imikino wa 2024/2025

Ahavuye isanamu, Getty Images

    • Umwanditsi, Paul Kirby
    • Igikorwa, Umwanditsi mukuru ku Burayi ku rubuga rwa BBC News

Polisi ya Espanye ivuga ko ibimenyetso byose kugeza ubu byumvikanisha ko umukinnyi w'umupira w'amaguru Diogo Jota, yari atwaye imodoka ubwo yakoraga impanuka mu muhanda w'imikono ibiri w'imodoka zihuta wo muri Espanye, ndetse bishoboka ko yari ari ku muvuduko wihuta cyane.

Uwo mukinnyi w'Umunya-Portugal wari ufite imyaka 28, wakiniraga ikipe ya Liverpool, yapfanye na murumuna we André Silva, wari ufite imyaka 25.

Hari nyuma yuko imodoka bari barimo yo mu bwoko bwa Lamborghini bicyekwa ko yari ipfumutse umupine bitunguranye, mu ntara ya Zamora mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Espanye, mu gitondo cyo ku wa kane w'icyumweru gishize.

Polisi ya Espanye yavuze ko icyo gihe iyo modoka uko bigaragara yari irimo guca ku yindi mu muhanda munini wa A52 hafi y'akarere ka Palacios de Sanabria, ubwo yarengaga umuhanda igatangira kugurumana.

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yo mu ntara ya Zamora yagize iti: "Buri kintu cyose kinagaragaza ko ishobora kuba yari ifite umuvuduko ukabije urengeje umuvuduko ntarengwa wo mu muhanda [munini]."

Umukozi w'Umunya-Espanye wambanye ipantalo, umupira w'amaboko magufi n'ingofero by'umuhondo, ahagaze ahabereye impanuka y'imodoka muri Espanye, aho Diogo Jota yapfiriye.

Ahavuye isanamu, EPA/Shutterstock

Insiguro y'isanamu, ibimenyetso byasizwe n'imipine byasesenguriwe mu ntera nto uvuye aho iyo modoka yo mu bwoko bwa Lamborghini yapfumukiye umupine

Polisi yavuze ko yasuzumye ibimenyetso byasizwe n'umwe mu mipine y'iyo modoka yo mu bwoko bwa Lamborghini ndetse ko "ibipimo byose byakozwe kugeza ubu bigaragaza ko umushoferi w'iyo modoka yakoze impanuka yari Diogo Jota".

Iyo raporo y'inzobere irimo gutegurirwa inkiko kuri iyo mpanuka, ndetse byumvikana ko iperereza ry'izo nzobere ryabaye urusobe kurushaho kubera ubukana bw'umuriro habuze gato ngo usenye iyo modoka burundu.

Iyo mpanuka yabaye nyuma y'iminsi 11 Jota ashyingiranywe n'umukunzi we Rute Cardoso bari bamaranye igihe kirekire babana, mu bukwe bwabereye muri Portugal. Babyaranye abana batatu.

Abo bavandimwe bari barimo kujya ku cyambu cya Santander cyo muri Espanye kugira ngo Jota ashobore gusubira i Liverpool mu Bwongereza mu myitozo ibanziriza itangira ry'umwaka mushya wa shampiyona y'icyiciro cya mbere y'umupira w'amaguru.

Bashyinguwe mu mpera y'icyumweru gishize mu mujyi bavukamo wa Gondomar, hafi y'umujyi wa Porto.

Amakuru avuga ko ibimenyetso byasizwe n'imipine y'iyo modoka byabonekaga kugeza mu ntera ya metero hafi 100 uvuye aho imodoka yatangiriye gukora impanuka.

Nubwo byumvikanishijwe ko kaburimbo yo muri uwo muhanda itari iringaniye (itareshyaga) aho hantu imodoka yakoreye impanuka, polisi yabwiye ibitangazamakuru byo muri Espanye ko aho hantu hatafatwaga nk'"ahateje ibyago" by'impanuka.

Polisi yongeyeho ko byagakwiye kuba nta kibazo byateje gutwara imodoka muri uwo muhanda ku muvuduko uri hejuru y'umuvuduko ntarengwa wa kilometero 120 ku isaha (120km/h).