Mbappé avuga ko yabwiye PSG mu mwaka ushize ko atazongera kontaro

Kylian Mbappé arimo gukinira PSG

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Kylian Mbappé yageze muri Paris St-Germain mu kwezi kwa Kanama (8) mu 2017
    • Umwanditsi, Simon Stone
    • Igikorwa, BBC Sport

Kylian Mbappé arashaka kuguma muri Paris St-Germain (PSG) kuri ubu ariko avuga ko atazongerera igihe kontaro ye nyuma y'umwaka wa 2024.

Kontaro y'uyu rutahizamu w'Umufaransa, w'imyaka 24, izarangira nyuma y'umwaka w'imikino utaha. Iyo kontaro irimo ko ashobora guhitamo kuyongeraho undi mwaka umwe.

Ku wa kabiri yatangaje kuri Twitter ko "agiye gukomeza" gukinira PSG, ariko ibaruwa y'uruhande rwe yavuze ko umwaka utaha w'imikino uzaba ari wo wa nyuma we muri iyo kipe.

Mbappé avuga ko PSG yabwiwe bwa mbere ku itariki ya 15 Nyakanga (7) mu 2022 iby'icyemezo cye cyuko yanze kongera igihe cyo gukinira iyi kipe.

Ubutumwa bwohererejwe ubuyobozi bujyanye n'icyo cyemezo ni bwo bwakurikiyeho muri iki cyumweru, aho Mbappé avuga ko "intego yonyine y'ibaruwa kwari ukwemeza ibyari byaramaze kuvuganwaho".

Ariko PSG kuri iyi mpeshyi yiteguye kugurisha uyu rutahizamu ufite umuhigo wo kuyitsindira ibitego byinshi, aho kugira ngo ibe mu byago byo kumutakaza akayivamo ku buntu nyuma y'umwaka umwe.

Mbappé yavuze ko amakuru yuko ashaka kujya muri Real Madrid ari "ibinyoma".

Uruhande rwe ku wa kabiri rwabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko kuba yashobora kongera kontaro ye "ntibyaganiriweho kuva [yamenyesha PSG mu mwaka ushize] umwaka ushize, uretse mu byumweru bibiri bishize mu kumenyesha iyoherezwa ry'ibaruwa".

Uruhande rwe rwongeyeho ruti: "Nta cyuko kontaro ishobora kongerwa cyavuzweho".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

"Nyuma yo gukomeza kuvuga ku mugaragaro mu byumweru bya vuba aha bishize ko azakomeza kuba umukinnyi wa PSG mu mwaka w'imikino utaha, Kylian Mbappé ntabwo yasabye kugenda kuri iyi mpeshyi ndetse amaze guhamiriza ikipe ko atazongeraho undi mwaka".

Mu gihe Mbappé yaba agurishijwe kuri iyi mpeshyi, Real Madrid imaze igihe imwifuza, nubwo mu mwaka ushize yanze kuyijyamo akaguma muri PSG.

Kuba Karim Benzema yarayivuyemo akerekeza muri Saudi Arabia (Arabie Saoudite), bivuze ko Real icyeneye rutahizamu, nubwo hari hashize igihe byibazwa ko Harry Kane wa Tottenham ari we uza imbere ku rutonde rw'abo Real ishaka.

Mbappé, wageze muri PSG mu 2017 bwa mbere ari ku nguzanyo avuye muri Monaco, nyuma akayijyamo ku kiguzi cya miliyoni 180 z'ama-Euro (miliyari 220Frw), yayitsindiye ibitego 212 mu mikino 260.

Afite ibitego 38 mu mikino 68 amaze gukinira Ubufaransa, harimo n'ibitego bitatu yatsinze mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cyabereye muri Qatar mu mwaka ushize, ubwo Ubufaransa bwatsindwaga na Argentina kuri za penaliti.

Mbappé yasoje ari we mukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa, Ligue 1, muri buri mwaka mu myaka itanu ishize y'imikino. Yanatsindiye ibikombe bitanu bya shampiyona mu myaka itandatu y'imikino amaze muri PSG.

PSG yasoje umwaka w'imikino wa 2022-2023 yegukanye igikombe cya shampiyona ya Ligue 1 cyonyine, nyuma yo kongera kunanirwa gutsindira igikombe cya Champions League, ubwo yatsindwaga na Bayern Munich muri 1/8.

Mbappé yaba abaye rutahizamu wa kabiri wo ku rwego rwo hejuru uvuye ku kibuga Parc des Princes cya PSG kuri iyi mpeshyi, nyuma ya rutahizamu w'Umunya-Argentine Lionel Messi wahavuye nyuma yo kurangira kwa kontaro ye y'imyaka ibiri, akajya mu ikipe ya Inter Miami yo muri shampiyona ya Major League Soccer muri Amerika.

Neymar, wa gatatu muri ba rutahizamu b'ibyamamare ba PSG bo mu mwaka ushize w'imikino, yavuzwe ko ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia aho ashobora kuzajya ahembwa amafaranga menshi.

'Aho PSG ihagaze ntihazahinduka'

Isesengura rya Loïc Tanzi w'ikinyamakuru L'Équipe mu kiganiro n'Ishami ry'Isi rya BBC

Ikintu cy'ingenzi cyane mu itangazo rya Mbappé uyu munsi [ejo ku wa kabiri] ni uko nanone arimo kuvuga ko adashaka kuva muri iyi kipe kuri iyi mpeshyi kandi ibyo ni ingenzi kuko ubu, byose birareba PSG.

Igomba gufungura umuryango (ku igurisha ryo kuri iyi mpeshyi). Uko mbyumva ni uko azahava kuko adashaka kongera kontaro kandi aho ahagaze ntihazahinduka ndetse ntekereza ko aho PSG ihagaze hatazahinduka, rero ntekereza ko izafungura umuryango (ku igurisha) mbere yuko isoko rifunga.

Ikintu kigoye cyane ubu ni ukugera ku masezerano na Real Madrid kuko PSG ntizashaka kumutanga nk'impano kuri Real kandi iyi kipe yo muri Espagne izagerageza kumubona ku giciro kiri hasi kuko izavuga ko idashaka gutanga amafaranga menshi ku mukinnyi uzaba nta kontaro afite nyuma y'umwaka.

Ntekereza ko ashaka kujya muri Real Madrid, ariko Liverpool na yo imaze imyaka myinshi imushaka. Imaze imyaka myinshi ivugana n'umuryango we. Ndetse nakongeraho Manchester United kuko vuba aha izaba ifite umushinga mushya wo mu gihe cya ba nyirayo bashya.