Perezida w'inzibacyuho wa Guinée yarenze ku isezerano atangaza ko aziyamamaza mu matora

Perezida wa Guinee Mamady Doumbouya mu ishati y'umweru n'ikote ry'ubururu

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Uyobora agatsiko ka gisirikare Mamady Doumbouya byari byitezwe ko azahatanira ubutegetsi
    • Umwanditsi, Nicolas Négoce
    • Igikorwa, BBC Africa
    • Umwanditsi, Natasha Booty

Perezida w'inzibacyuho wa Guinée, Colonel Mamadi Doumbouya, yatangaje ku mugaragaro ko aziyamamariza umwanya wa perezida mu matora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Ukuboza(12) nyuma y'imyaka ine afashe ubutegetsi ahiritse uwari Perezida Alpha Condé.

Kuri uyu wa mbere, Col Doumbouya yashyikirije urukiko rw'ikirenga rwa Guinée ibyangombwa bimwemerera kwiyamamaza mu matora, aho yaje mu modoka ya gisirikare yambaye indorerwamo, ariko yanga kugira icyo atangariza abanyamakuru n'abaturage bari bamutegereje hanze y'urukiko.

Ibi bibaye mu gihe muri 2021 yari yarasezeranyije Abanya-Guinée ko azashyikiriza ubutegetsi abasivili "ku neza", kandi ko nta musirikare n'umwe uzaba umukandida mu matora azakurikiraho. Icyo gihe yagize ati:

"Ntabwo njye cyangwa undi wo mu ngabo uzaba umukandida ku kintu icyo ari cyo cyose. Nka basirikare, duha agaciro ijambo ryacu cyane."Nyamara amatora ateganyijwe muri Ukuboza azaba hashingiwe ku itegeko nshinga rishya, ryemerera Col Doumbouya kwiyamamaza.

Amashyaka akomeye atavuga rumwe n'ubutegetsi ntiyemerewe kwiyamamaza

Amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n'ubutegetsi RPG Arc-en-Ciel (rya Alpha Condé) na UFDG ya Cellou Dalein Diallo ntari mu yazemererwa kwiyamamaza.

Aba bombi, hamwe na Sidya Touré, bahoze ari abayobozi bakomeye muri politiki ya Guinée, ubu bose bari mu buhungiro.

Mu kwezi gushize, Komisiyo y'amatora ya Guinée yatangaje amabwiriza mashya asaba buri mukandida wifuza guhatanira umwanya wa perezida gutanga miliyoni 875 z'amafaranga ya Guinée (angana na $100,000) kugira ngo yemererwe kwiyamamaza.

Ni inzitizi abasesenguzi benshi babona nk'uguca intege abantu benshi bifuza kwinjira muri politiki, cyane ko mbere igiciro cyari miliyoni 800 ya Guinée gusa. Hari abatekerezaga ko cyari kugabanywa mu rwego rwo gushishikariza abantu benshi kwitabira ayo matora y'amateka muri Guine.

Ubutegetsi bwe bwashinjwe gucecekesha abatavuga rumwe na bwo

Kuva Doumbouya yafata ubutegetsi, bwagiye bunengwa n'imiryango mpuzamahanga kubera guhagarika ibitangazamakuru, gufunga interineti, no kubuza imyigaragambyo. Abaharanira kwimakazwa kwa demokarasi bavuga ko ubutegetsi bwa gisirikare bwagumye mu nzira yo kuburizamo ubwisanzure bwa politiki.

Nyamara, Doumbouya yakomeje kuvuga ko yafashe ubutegetsi kugira ngo asane igihugu cyari cyarangiritse kubera ruswa, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no gucungwa nabi k'ubukungu ku butegetsi bwa Alpha Condé.

Umusirikare w'inararibonye mu myaka 15 y'akazi

Mbere yo gufata ubutegetsi, Col Doumbouya yari umwe mu basirikare bo mu rwego rwo hagati, ariko afite ubunararibonye mpuzamahanga bukomeye. Yakoze mu butumwa bwa gisirikare muri Afghanisitan, Côte d'Ivoire, Djibouti, Centrafrique, ndetse no mu bikorwa byo kurinda abayobozi mu bihugu nka Isiraheli,Chypre, Ubwongereza na Guinée. Ku myaka 40, Col Doumbouya abarirwa mu bakuru b'ibihugu bakiri bato muri Afurika.

Amatora yo muri Ukuboza azaba adasanzwe kuko bamwe mu banyapolitiki bakomeye batazayitabira. Aabo barimo Alpha Condé wahiritswe ku butegetsi mu 2021, n'ubabaye ba minisitiri b'intebe Cellou Dalein Diallo na Sidya Touré bose bari mu buhungiro.

Ibi bituma benshi bibaza niba amatora ateganyijwe azaba ari inzira y'ubwisanzure bwa politiki cyangwa se indi nzira yo gushimangira ubutegetsi bwa gisirikare muri Guinée.