Putin yizeje amahoro mu turere Uburusiya bwigaruriye

Putin yavuze ko "azateza imbere yitonze" uturere Uburusiya bwafashe

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Putin yavuze ko "azateza imbere yitonze" uturere Uburusiya bwafashe

Perezida Vladimir Putin yasezeranyije ko uturere tune twa Ukraine Uburusiya bwiyometseho tuzagira amahoro. 

Mu cyumweru gishize nibwo yatangaje ko Luhansk, Donetsk, Zaporizhzhia na Kherson ari ubutaka bw’Uburusiya nyuma y’amatora ya kamarampaka, ataremewe ku rwego mpuzamahanga. 

Putin yasezeranyije biriya mu gihe Ukraine yo ivuga ko yisubije ibice bimwe mu turere twa Luhansk na Kherson. 

Ukraine kandi iragenzura ibindi bice bitari bito muri buriya burere bundi bubiri, kandi imaze gufata ibindi bice muri Donetsk.

Gusa umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ko Uburusiya buzongera bukisubiza uduce twose twafashwe. 

Abajijwe ku gutsindwa guheruka, yabwiye abanyamakuru ati: “Nta kwibeshya kuri hano. Hazaba ah’Uburusiya iteka ryose, hazagarurwa.” 

Mu ijambo yagejeje ku balimu ku munsi mpuzamahanga wabo kuwa gatatu, Putin yavuze ko “ azateza imbere yitonze” uduce twigaruriwe.

Ariko Andrey Kartopolov, ukuriye komite y’umutekano mu nteko ishingamategeko (State Duma), yabwiye ikinyamakuru cya leta ko Uburusiya bukwiye guhagarika kubeshya ku birimo kuba ku rugamba, avuga ko Abarusiya atari ibicucu.

Uduce tumaze kwigarurirwa na Ukraine

Ingabo za Ukraine zirimo kwusibiza ibice bimwe mu majyepfo n’uburasirazuba.

Serhiy Haidai, guverineri w’intara ya Luhansk, kuwa gatatu yabwiye BBC ko hari uduce dutandatu twisubijwe na Ukraine.

Perezida Zelensky we nyuma yavuze ko Ukraine yabohoye utundi duce dutatu mu karere ka Kherson.

Uburusiya buracyakusanya abagabo bo kujya ku rugamba, nyuma y’uko mu kwezi gushize Putin atangaje ko hakenewe 300,000 bakoze imyitozo y’itegeko ya gisirikare.

Ariko nyuma Putin yagenje macye ku matsinda y’abo iyo ngingo ireba, kubera imyigaragambyo ikomeye mu Burusiya irwanya ibyo yasabye.

Nyuma yasinye itegeko ribuza ibyiciro byinshi by’abanyeshuri kujya muri abo bakenewe ku rugamba, harimo abanyeshuri bagitangira amashuri makuru, hamwe n’ibyiciro bimwe by’abanyeshuri biga mu cyiciro cya gatatu bya kaminuza – nk’abari mu ishami rya siyanse.