Hishwe abagera ku 150 muri uku kwezi - ADF irashinjwa gukomeza gucura inkumbi muri Kivu ya Ruguru

Ahavuye isanamu, Social Media
Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kuba ubu zibasiye kurushaho intara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo, zishinjwa ko muri uku kwezi gusa zimaze kwica abaturage bagera ku 150 nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibivuga.
Amashusho ateye ubwoba y'imirambo y'abaturage bishwe batemaguwe barimo abagore n'abana i Lubero akomeje kuzunguruka ku mbuga nkoranyambaga.
ADF ikunze kuvugwa cyane cyane mu ntara ya Ituri mu turere twegereye umupaka wa Uganda, ariko muri ibi byumweru bicye bishize yibasiye teritwari ya Lubero ya Kivu ya Ruguru.
Mu ijoro ryo kuwa gatatu ahitwa i Maikengo muri Lubero ADF ishinjwa ko yagabye ibitero ku ngo z’abaturage ikica abarenga 40 bicishijwe intwaro gakondo, nk’uko abategetsi baho babivuga.
Ku wa kane inyeshyamba za ADF zishe abantu batandatu zishimuta abandi babarirwa muri za mirongo ibasanze mu mirima yabo ahitwa i Masongo muri Ituri, nk'uko abategetsi babivuga.
Izi nyeshyamba zatwitse kandi inzu zirenga ijana muri ako gace bituma abaturage benshi basigara iheruheru, nk’uko sosiyete sivile yaho yabitangaje.
Paluku Sébastien ukuriye sosiyete sivile ya Kambau mu gace kibasiwe, yabwiye ibinyamakuru muri Congo ati: “Tuributsa abategetsi b’intara ko Kivu ya Ruguru yose irimo kwigarurirwa n’abanzi. Aka karere kacu ni ko kari gasigaye gahumeka amahoro.”


Ahavuye isanamu, Gouvernorat Nord Kivu
Icyo gitero cyo mu ijoro ryo ku wa gatatu muri Lubero cyakurikiye ibitero mu cyumweru gishize no mu mpera zacyo aho izi nyeshyamba - zivuga ko zikorana n’umutwe wa Islamic State - zishe abaturage barenga 80 muri Ituri na Kivu ya Ruguru.
Imiryango ya sosiyete sivile yinubira ko nta kinini ingabo zikora mu guhagarika ADF kwinjira muri Lubero no gukomeza gucura inkumbi.
Radio Okapi ivuga ko abaturage bamaze kwicwa na ADF muri ibi byumweru bibiri by’uku kwezi barenga 100.
Colonel Alain Kiwewa ukuriye teritwari ya Lubero yabwiye itangazamakuru ryaho ko ingabo zageze mu duce twibasiwe na ADF kandi ko zirimo kugarura amahoro ku baturage n’ibyabo.
Umutwe wa ADF, urimo abavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Uganda, ushinjwa kwica abantu ubaziza ko batemera ingengabitekerezo yawo y’ubuhezanguni, ugasahura ibyabo, ugashimuta abana b’abahungu nyuma ukabahindura abarwanyi bawo, nk’uko abategetsi babitangaza.
ADF iravugwa muri teritwari ya Lubero mu gihe mu majyepfo y’iyi teritwari hamaze iminsi hari imirwano ikomeye hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 hafi y’umujyi muto wa Kanyabayonga.
Ingabo za leta zikomeje kurwana inkundura ngo M23 idafata Kanyabayonga, aho ibikoze yabaigeze mu yindi teritwari ya Kivu ya Ruguru nyuma yo kwigarurira ibice binini bya teritwari za Rutshuru na Masisi, ubu kandi hakaba hashize imyaka ibiri M23 igenzura umujyi wa Bunagana muri Rutshuru wo ku mupaka wa DRC na Uganda.

Ahavuye isanamu, UPDF
Mu guhererekanya ububasha ku wa gatatu hagati ya minisitiri w’intebe ucyuye igihe Sama Lukonde na minisitiri w’intebe mushya Judith Suminwa, uyu yavuze ko leta ye igiye gushyira imbaraga mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo, cyane cyane M23.
Suminwa yagize ati: “Icya mbere ni umutekano…Ntabwo twakwemera gukomeza kwemera ibirimo kuba mu burasirazuba by’uku kudutera kw’u Rwanda ruciye muri M23.”
U Rwanda ruvuga ko nta ho ruhuriye na M23, ko ikibazo cyayo ari ikibazo cy’Abanyecongo ubwabo.
Abagize sosiyete sivile muri Ituri banenga ubutegetsi gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya M23 muri Kivu ya Ruguru, mu gihe ADF ikomeza gucura inkumbi iwabo.
Izi ntara zombi za DR Congo zimaze imyaka irenga ibiri ziri mu bihe bidasanzwe aho zifite ubutegetsi bwa gisirikare, bwashyizweho hagamijwe kurandura imitwe y’inyeshyamba ihavugwa.
Ibi bitero bishya bishinjwa ADF muri Lubero bisa n’ibyerekana ko irimo kwinjira mu bice bishyashya no gutangira kwica abaturage yari itarageraho.
Nta cyo ADF yari yatangaza ku mugaragaro.













