Qatar ivuga ko ibiganiro by'agahenge muri Gaza bidatanga icyizere cyane

Abantu barimo kugenda n'amaguru iruhande rw'inzu zasenyutse, ku itariki ya 17 Gashyantare (2) mu 2024

Ahavuye isanamu, EPA

    • Umwanditsi, James Gregory
    • Igikorwa, BBC News

Qatar ivuga ko ibiganiro byo mu minsi ya vuba ishize bigamije kwemeranywa ku gahenge hagati ya Israel na Hamas muri Gaza "ntibitanga icyizere cyane".

Minisitiri w'intebe wa Qatar Mohammed bin Abdulrahman Al Thani yavuze ko agifite icyizere, ariko yongeraho ko "igihe ntikitumereye neza".

Bibaye mu gihe minisitiri w'intebe wa Israel yavuze ko nta gisibya azakomeza gahunda ye yo kugaba igitero cyo ku butaka muri Rafah, nubwo amahanga akomeje kotsa igitutu Israel ngo ntibikore.

Hamas yavuze ko Israel ari yo yatumye nta ntambwe iterwa mu kugera ku masezerano y'agahenge.

Ibiganiro bimaze igihe bibera i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri, aho abategetsi bo ku rwego rwo hejuru bo muri Amerika, Israel, Misiri na Qatar bahura mu rwego rwo kugerageza gutuma imirwano yaba ihagaze.

Mu ijambo yavugiye i Munich mu Budage mu nama ku mutekano y'abategetsi bakomeye ku isi, Sheikh Mohammed yagize ati: "Uko ibintu bimeze guhera mu minsi micye ishize rwose ntibitanga icyizere cyane ariko, nkuko buri gihe mbisubiramo, tuzahora dufite icyizere kandi tuzahora dusunika."

Yongeyeho ati: "Nemera ko muri aya masezerano turimo kuganira ku bintu byo ku rwego rwagutse cyane kandi turacyabona ibibazo bimwe mu gice kijyanye n'ubutabazi cy'ibi biganiro."

Ariko yavuze ko agahenge kadakwiye gushingira ku masezerano yo kurekura abashimuswe na Hamas.

Yagize ati: "Uku ni ukubura amahitamo tumazemo igihe kandi birababaje ko ibyo byakoreshejwe nabi n'ibihugu byinshi - ko kugira ngo habeho agahenge, hagomba kubaho amasezerano yo kurekura abashimuswe."

Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko yohereje abitabira ibiganiro nyuma y'ubusabe bwa Perezida w'Amerika Joe Biden, ariko yongeyeho ko batasubiyeyo mu bindi biganiro kuko ibyo Hamas isaba ari "ukurota".

Uwo mutwe watanze urutonde rw'ibyo usaba, bikubiye mu byiciro bitatu, harimo nko kurekura abantu washimuse na wo ugahabwa imfungwa z'Abanye-Palestine, ko abasirikare ba Israel bava byuzuye muri Gaza, ndetse ko intambara irangira nyuma y'iminsi 135 yaba ishize imirwano ihagaze.

Ikarita igaragaza Rafah muri Gaza

Ahavuye isanamu, BBC

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Israel yagabye igitero cyayo cya gisirikare nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bishe abantu nibura 1,200 ndetse bagashimuta abandi bantu 253, mu gitero gitunguranye ku butaka bwayo cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023.

Minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu barenga 28,800, biganjemo abagore n'abana, biciwe mu gitero cya Israel.

Mu kiganiro n'abanyamakuru i Tel Aviv ku wa gatandatu, Netanyahu yashimangiye intego ze zo gusenya Hamas, anavuga ko abasirikare b'igihugu cye bazarwana kugeza Israel igeze ku "ntsinzi yuzuye".

Yavuze ko abasaba ko igisirikare cya Israel kidatera muri Rafah, umujyi wo mu majyepfo cyane ya Gaza wahungiwemo n'abantu bagera kuri miliyoni 1.5, urebye barimo gusaba igihugu cye "gutsindwa intambara", yongeraho ko abasirikare ba Israel bazinjira muri Rafah n'iyo amasezerano yo kurekura abashimuswe yagerwaho.

Mu minsi ya mbere y'iyi ntambara, Israel yari yategetse Abanye-Palestine guhungira muri Rafah, ubwo igisirikare cya Israel cyateraga imijyi yo mu majyaruguru ya Gaza.

Ubu abategetsi ba Israel barashaka ko abasivile bimukira aho yise "akarere k'ubutabazi" - agace gato kagizwe ahanini n'ubutaka bwo guhingamo kari ku nkengero y'inkombe y'inyanja ya Mediterane, kazwi nka al-Mawasi.