UK-Rwanda: Abimukira bategerejwe ni inkuru nziza kuri hoteli zimwe
- Umwanditsi, Na Anne Soy
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC
Amagorofa atatse ibara ry'iroza, hotel Rouge by Desir iri i Gacuriro hafi ya Nyarutarama mu minota micye uvuye hagati mu mujyi wa Kigali.
Iyi hotel y'amagorofa atandatu ifite ibyumba 72, iri ahantu ho gutura havanzemo n'inzu z'ubucuruzi - ni hamwe mu hantu hazacumbikira abimukira bazoherezwa n'Ubwongereza mu Rwanda.
Jackie Uwamungu ushinzwe ibikorwa muri iyi Hotel yayintembereje yishimye.
Tuzamuka tujya hejuru ati: "Dufite ibyumba bya VIP, ibyo munsi yabyo, ibiciriritse, ibijyamo abantu babiri, piscine, n'icyumba cy'inama."
Ibyumba birimo igitanda, akabati kimurwa, ameza n'intebe hamwe na televiziyo iri ku rukuta.
Iyi hoteli iracyakira abakiliya, ariko twabonye ko harimo bacyeya.
Ubushabitsi burimo kuzahuka nyuma y'ibibazo byatewe na Covid, nk'uko Uwamungu abivuga.
Rero amasezerano y'abimukira ni inkuru nziza.
Ati: "Oh, bizazamura ubucuruzi bwacu mu by'ukuri."
Ariko abanyarwanda bose ntabwo bishimiye ariya masezerano ya leta zombi.
Ingabire Victoire utavuga rumwe n'ubutegetsi avuga ko mbere yo kwakira abimukira leta y'u Rwanda ikwiye kwibanda ku bibazo by'imibereho n'ibya politiki bituma abanyarwanda nabo basaba ubuhungiro hanze.

Ahavuye isanamu, Reuters
U Rwanda ruvugwaho guhonyora uburenganzira bwa muntu - kandi rwagiye rushinjwa kohereza abantu kwica abatavuga rumwe na leta mu mahanga no gusaba abanyarwanda baba mu mahanga gushyigikira leta.
Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yashimangiye impamvu y'icyemezo cya leta ye cyo kohereza abimukira mu Rwanda.
Aheruka kuvuga ati: "U Rwanda rwarahindutse bisesuye mu myaka ishize, ni igihugu gitandukanye cyane n'uko cyahoze."
Nubwo hatazwi neza umubare w'abimukira Ubwongereza buteganya kohereza, u Rwanda rwerekanye kandi ibindi byumba 102 muri Hallmark Residence inyubako zo guturamo ziri Nyarungunga ku musozi wa Kanombe hafi y'umuhanda werekeza mu burasirazuba.
Aha hari inzu 30 z'ibyumba bitatu na bine buri imwe ifite irembo ryayo n'ubusitani.

Nina Gatesi ugenzura izi nyubako yemeza ko nta byinshi azi ku masezerano y'abimukira kandi ko hano nta masezerano barasinya na leta. Ariko avuga ko hano bifuza kubacumbikira.
Abandi bimukira bazatuzwa mu nyubako yitwa Hope Hostel, ubu irimo kuvugururwa. Iyi yahoze izwi nka One Dollar Campaign complex ituyemo abana b'impfubyi zarokotse jenoside.
Amasezerano y'u Rwanda n'Ubwongereza ku bimukira avuga ko azamara imyaka itanu y'igerageza kuva igihe asinyiwe, akavugururwa mu mwaka wa kane.
Imiryango y'impirimbanyi mu Bwongereza yatanze ibirego iyamagana, ariko leta ivuga ko ibyo birego bitazabangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Abajijwe inyungu ibirimo ku Rwanda, umuvugizi wa leta Yolande Makolo ati: "Ikirimo kuri twe nk'abasinye amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi? Twiyemeje kurengera abantu bahunga kandi twarabikoze mu mateka ya vuba yacu, mu myaka irenga hafi 30 ubu."
Ubwongereza buvuga ko buzashyira "miliyoni £120 mu iterambere ry'ubukungu mu Rwanda" hamwe no gushyira imari "mu bikorwa by'abimukira, gucumbikirwa no gutuzwa ku kiguzi kireba Ubwongereza".
Ayo masezerano leta zombi ziyita "ubufatanye mu kibazo cy'abimukira n'iterambere ry'ubukungu".

Ahavuye isanamu, Reuters
Ibi bishobora kuba inyungu ku isura y'u Rwanda, ariko hari n'abakomeje kuvuga impungenge bafite ku mateka y'uburenganzira bwa muntu.
Umuryango wa Human Rights Watch ushinja leta ya London "kwirengangiza amabi" igaha ishingiro umugambi "w'ubugome" ku bimukira.
Umukuru wayo muri Africa yo hagati Lewis Mudge avuga ko mu 2018 abategetsi mu Rwanda bakoresheje ingufu z'umurengera ku mpunzi zo muri DR Congo zigaragambyaga kubera ubucye bw'ibiribwa zihabwa hakicwa 12 abandi 60 bagafungwa.
Mudge avuga ko hari umwe mu mpunzi washinjwe guha amakuru Human Rights Watch ubu akaba arimo gukora imyaka 15 y'igifungo yakatiwe.
Leta y'u Rwanda ihakana ibyo birego ishinja Human Rights Watch kugira amateka yo gutangaza raporo mpimbano zirimo ibirego byacuzwe.
Makolo avuga ko u Rwanda "rwifashe neza kimwe n'ikindi gihugu cyose" mu burenganzira bwa muntu.
Abajijwe niba kwemera aya masezerano atari ugufasha Ubwongereza guhunga inshingano zayo ku masezerano mpuzamahanga, Makolo yavuze ko amasezerano agenga impunzi atavuga "ko zifite uburenganzira bwo guhitamo igihugu zigomba kujyamo".
Ati: "Rero, tubona ibi nk'uburenganzira dusangiye. U Rwanda rurashaka kuba kimwe mu bisubizo."
Denmark nayo iri mu biganiro n'u Rwanda ku masezerano nk'aya.
Amasezerano atandukanye n'aya u Rwanda rwagiranye n'ishami rya ONU ryita ku mpunzi yatumye rwakira amagana y'abari baraheze muri Libya.
Aba bacumbikirwa i Gashora, kuri 60Km uvuye i Kigali.
Kuva mu 2019, abagera kuri 626 muri bo benshi bakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Africa bamaze kuva mu Rwanda bajyanwa muri Canada, Sweden, Norway, France n'Ububiligi.
Nibura batanu bo muri iyo nkambi navuganye nabo barasetse mbabajije niba badashobora kuba mu gihugu cya Africa, cyangwa kuguma mu Rwanda.
Benshi bahuye n'inzara, iyica rubozo n'andi mabi n'abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu kandi barokoka ingorane zo mu butayu cyangwa kugerageza kwambuka inyanja ya Mediterane.
Nubwo bose bavuga ko mu Rwanda hatekanye kandi ari ahantu heza ho kuba, bahitamo kuzajya kuba Iburayi na Amerika ya ruguru nk'uko aribyo bifuje bava iwabo.
Nta makuru aboneka y'abimukira bigeze basaba gutura mu Rwanda.











