Ukraine - Russia: Iyi ntambara ivuze iki ku muturage wo mu bihugu by'akarere kacu

Ahavuye isanamu, Reuters
Abantu barindwi byamenyekanye ko bapfuye kubera ibisasu by'ingabo z'Uburusiya, nk'uko polisi ya Ukraine yabitangaje.
Umunyarwandakazi uba mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine yabwiye BBC ko aho aba ubu bihishe mu byumba mu munsi y'inzu ariko "dufite ubwoba bwinshi kuko ntituzi ibikurikira."
Abategetsi muri Ukraine bavuze ko ibisasu ahitwa Podilsk, hanze y'umujyi wa Odessa mu majyepfo, byishe abaturage batandatu naho barindwi bagakomereka.
Inzobere n'umusesenguzi mu by'ubukungu Teddy Kaberuka uri i Kigali avuga ko "nubwo iyi ari intambara ibera kure ariko igira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abanyafrika kuko irimo ibihugu bifite ubutunzi bunini, bukwirakwira ku isi".
Ingabo z'Uburusiya zinjiye muri Ukraine
Ibimodoka bya gisirikare by'Uburusiya byambutse umupaka byinjira mu duce twa Ukraine twa Chernihiv na Sumy turi mu majyaruguru, hamwe no muri Luhansk na Kharkiv mu burasirazuba, nk'uko bivugwa n'ibiro DPSU bishinzwe imipaka ya Ukraine.
DPSU ivuga ko ibi byabanjirijwe n'ibikorwa byo kurasa imizinga ku butaka bwa Ukraine ndetse bigakomeretsa bamwe mu bakozi bo ku mipaka.
Iki kigo cyavuze ko abarinda umupaka hamwe n'ingabo za Ukraine barimo "gufata ingamba zo guhagarika umwanzi".

Ahavuye isanamu, Reuters
Madamu Ursula von der Leyen ukuriye komisiyo y'Ubumwe bw'Uburayi avugira i Bruxelles, yanenze Perezida Putin "kugarura intambara Iburayi".
Ursula yatangaje "ibihano bikomeye cyane" biza gufatwa bigamije guca intege ubukungu bw'Uburusiya.
Petro Poroshenko wahoze ari perezida wa Ukraine ubu uba mu nteko ishingamategeko, yavuze ko "uyu ari umunsi w'akaga" ariko Ukraine izatsinda.
Poroshenko wategetse Ukraine 2014 - 2019 yagereranyije Perezida Putin na "Hitler wo muri ibi bihe".

Turi mu byumba byo munsi - Nyiramaliza
Marie Claire Nyiramaliza umunyarwandakazi uba i Kyiv muri Ukraine avuga ko mu gitondo yumvise ibisasu biremereye biturikira kure gato y'aho atuye.
Ati: "Twasaga n'abiteze ibi bintu, ariko ikibazo gikomeye ni uko tutazi aho twerekeza niba bikomeje kumera nabi."
Nyiramariza umaze imyaka itatu i Kyiv avuga ko aho atuye abantu bacitse igikuba nyuma y'inkuru z'ibitero by'Uburusiya no kumva ibisasu biturikira hafi yabo.
Ati: "Aho mba, no mu baturanyi, ubu turi mu byumba byo hasi by'amazu, twizeye ko nibura ari ho ibisasu by'Abarusiya bitagera, ariko se turahamara igihe kingana gute? Dufite ubwoba bwinshi kuko ntituzi ibikurikira."
Intambara ivuze iki ku muturage iwacu?
Hari ubwoba ko iyi mirwano ishobora kwinjiramo ibihugu by'iburengerazuba byibumbiye mu muryango wo gutabarana wa OTAN bije kurwanya Uburusiya, nk'uko byabisezeranyije Ukraine.
Ubushinwa - inshuti y'Uburusiya muri iki kibazo, kugeza ubu nta uzi icyo butekereza.
Ibi byose ni ibihugu bikomeye mu bukungu ku isi kandi bitunze intwaro kirimbuzi, buri wese afite impungenge y'intambara irimo ibi bihugu.
Ku muturage w'i Kiderege muri Makamba mu Burundi cyangwa w'i Gishambashayo muri Gicumbi mu Rwanda, iyi ntambara iri kure yabo ariko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.
Teddy Kaberuka yabwiye BBC ko Uburusiya bwohereza hafi 12% bya petrol yose yo ku isoko ry'isi, ati: "urumva rero ko ikintu cyose cyahungabanya aho iyo petrol ingana gutyo ituruka kigomba gutuma ibiciro bizamuka."

Usibye petrol, Uburusiya bwohere na gas nyinshi ku isoko mpuzamahanga, hamwe na "hafi 40% by'ibinyamisogwe (cereals) bikoreshwa n'inganda biva mu Burusiya na Ukraine", nk'uko Kaberuka abivuga.
Ati: "Rero urumva iyo ibihugu bigiye mu ntambara icyo twita 'supply chain' - aho ibintu bituruka no kubihererekanya - irahungabana, iyo ihungabanye ibiciro ku isoko mpuzamahanga birazamuka.
"Nko mu masaha macye wabonye ko amasoko y'imigabane ku isi (stock exchange) yatangiye kumanuka, igiciro cy'akagunguru ka lisansi cyazamutse, ibyo rero bivuze ko umuntu wese aho ari ku isi ibiciro bizazamuka."
Kaberuka avuga kandi ko aya makimbirane ashobora kuzagira ingaruka ku bukungu bw'ibihugu bwariho busubira mu buryo nyuma yo guhungabanywa na Covid-19.










