Rayan: Marocco yashyinguye wa mwana w'umuhungu w'imyaka itanu wapfuye yaguye mu kinogo
Abanya-Maroc babarirwa mu magana bateranye baha icyubahiro bwa nyuma Rayan, umwana w'umuhungu wari ufite imyaka itanu, wapfuye nyuma yo kugwa mu kinogo akaza gukurwamo amazemo iminsi ine.
Rayan Oram yaguye mu ntera ya metero 32 mu bujyakuzimu ku itariki ya mbere y'uku kwezi kwa kabiri, bituma habaho ibikorwa birimo kwigengesera kwinshi byo kugerageza kumurokora.
Ibyo bikorwa by'ubutabazi byagarutsweho mu bitangazamakuru hirya no hino ku isi.
Ku wa mbere, abantu babarirwa mu magana bitabiriye umuhango wo kumushyingura mu cyaro avukamo aho ibyo byago byabereye.
Hari abantu benshi cyane kuburyo bose batashoboraga gukwira ku irimbi riri kuri uwo musozi usanzwe unasengerwaho, mu karere k'imisozi miremire ka Rif. Abandi bamwe bari bateraniye mu duce dukikije iryo rimbi.
Umuturage uhatuye yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Mfite imyaka irenga 50 kandi nta na rimwe nigeze mbona abantu benshi gutya bitabiriye umuhango wo gushyingura. Rayan ni umuhungu wacu twese".

Ahavuye isanamu, Reuters

Ahavuye isanamu, Reuters
Nyuma ubwo uwo mwana yakurwaga mu kinogo ku wa gatandatu nimugoroba, icyasaga nko kumutabara cyabanje kwishimirwa n'imbaga yari yateraniye aho ngaho.
Ariko hashize iminota ibyo byahindutse akababaro, ubwo byatangazwaga ko ubwo butabazi bwamugezeho butinze cyane, kandi ko Rayan yari yamaze gupfa.
Ibikorwa byo kugerageza kumutabara byarebwe n'abantu mu bice bitandukanye ku isi - na nyuma gato yuko urupfu rwe rutangajwe, abantu batangiye kumuha icyubahiro.
Ku mbuga nkoranyambaga, ahakoreshejwe cyane intero (hashtag) #SauveRayan, abantu bagaragaje akababaro kabo no kwifatanya n'umuryango we.
Umwami wa Maroc Mohamed VI yahamagaye kuri telefone ababyeyi b'uwo mwana arabihanganisha.
Mu kugaragaza akababaro ke, Papa Francis yanashimye uburyo "bwiza" abantu "bakoreye hamwe mu gutabara umwana".

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abakinnyi n'abafana bari ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Afurika cy'ibihugu wabereye muri Cameroun ku cyumweru, bafashe akanya ko guha icyubahiro Rayan.
Khaled Aourram, se wa Rayan, yari arimo gutunganya icyo kinogo cy'iriba ubwo uyu mwana yakigwagamo.
Imvange y'ubutaka bw'urusenyi n'ibitare iri aho ngaho, yatumye abakora ibikorwa by'ubutabazi babona ko gufungura bakinjirira aho hafunganye icyo kinogo gitangirira, byari biteje ibyago byinshi cyane.
Ahubwo, imodoka za tingatinga zakoreshejwe mu guca umuhora munini iruhande rw'icyo kinogo.
Abakora ibikorwa by'ubutabazi bari bashyize muri icyo kinogo ikintu cyo guhumekeramo kirimo umwuka wa oxygen (oxygen mask), ibiryo n'amazi, ariko ntibyamenyekanye niba uwo mwana yari yashoboye kubikoresha.
Amashusho yo ku wa kane, ya kamera (camera) yari yoherejwe muri icyo kinogo, yari yerekanye uwo muhungu akiri muzima kandi agifite ubwenge, ariko nyuma y'ibyo nta makuru mashya yari yatangajwe ku buzima bwe.
Ku wa gatandatu nimugoroba, se yagize ati: "Turashimira Nyiricyubahiro Umwami, abategetsi n'abadufashije bose".
"Imana ishimwe, ibabarire abapfuye".













