Umurabyo ureshya na hafi 800km wemejwe ko ari wo waciye umuhigo ku isi

Insiguro ya video, Reba: Umurabyo waciye umuhigo mushya ku isi

Umurabyo w'uburebure bwa kilometero hafi 800 wabonetse muri leta eshatu za Leta zunze ubumwe za Amerika waciye umuhigo mushya kw'isi ubaye muremure cyane, nk'uko abahanga muri siyanse babyemeje.

Mu 2020, uwo murambyo wamyashije ku burebure bwa 768km uboneka icya rimwe muri leta za Mississippi, Louisiana, na Texas.

Umuhigo wari usanzweho wari umurabyo wamyashije muri Brazil mu 2018 ukaboneka ku ntera ya 709km.

Ubusanzwe ni gacye umurabyo umyasa ku burebure burenze 16km kandi ukaboneka munsi y'isegonda rimwe.

Undi murabyo nawo waciye umuhigo mushya wemejwe ni uwabonetse mu gihe cy'amasegonda 17, ibyo byabereye muri Uruguay na Argentine nabwo mu 2020.

Professor Randall Cerveny, wo muri World Meteorological Organization (WMO), agira ati: "Iyi ni imihigo idasanzwe mu kuboneka kw'imirabyo."

WMO ivuga ko iyo mihigo yombi yabereye ahantu hasanzwe hakunda kurangwa inkubi z'imiyaga zitera "imirabyo ya rutura".

Amashusho y'icyogajuru yerekanye uwo murabyo muremure wabonetse muri Amerika, yatanzwe na National Oceanic and Atmospheric Administration
Insiguro y'isanamu, Amashusho y'icyogajuru yerekanye uwo murabyo muremure wabonetse muri Amerika, yatanzwe na National Oceanic and Atmospheric Administration

Professor Cerveny yongeyeho ko imihigo irenze iyi ishobora kuboneka ahazaza no gufatwa n'ibyuma by'abahanga kubera ikoranabuhanga ryo gufata amashusho y'imirabyo riteye imbere.

WMO iburira ko umurabyo ari ikimenyetso cy'icyago, bityo isaba abantu bo muri ako gace n'ahandi kw'isi kwirinda cyane mu gihe cy'imvura zirimo inkuba n'imiyaga.

Mu itangazo rya WMO, inzobere mu by'imirabyo Ron Holle yavuze ko "Iyi mirabyo miremire cyane hamwe n'imara umwanya yabaye mu bihe by'inkubi ivanze n'imvura."

Ati: "Igihe cyose humvikanye inkuba cyangwa habonetse umurabyo ni igihe cyo kujya ahizewe."

Mbere, WMO yemeje 'imirabyo idasanzwe' irimo ibyabaye mu 1975, aho abantu 21 bishwe n'umurabyo ubwo bari mu ihema muri Zimbabwe.

Ibindi byabaye mu 1994 mu mujyi wa Dronka mu Misiri, aho umurabyo wishe abantu 469 ugakongeza n'ibitoro bigatwika ahantu muri uwo mujyi.

WMO iburira ko ahantu honyine hizewe ho kwirinda imirabyo ari mu nzu ziriho imirindankuba, aho kuba ahantu nk'aho gutegera imodoka cyangwa ahandi hose ho kwikinga gusa.

Imodoka zifungunze hose nazo zifatwa nk'ahantu hizewe ho kwikinga.