ASAP Rocky yemeje ko arimo kureshya Rihanna

Rihanna na ASAP Rocky bageze mu bihembo by'imideli bya Fashion Awards 2019, byabreye muri Royal Albert Hall i London mu Bwongereza

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Mu 2013 ASAP Rocky yashyigikiye Rihanna mu bitaramo bye bizwi nka Diamonds World Tour

Umuraperi w'Umunyamerika ASAP Rocky yatangaje ko ari mu mubano w'urukundo n'umuririmbyi Rihanna.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru GQ, uyu muraperi yavuze ko Rihanna ari "urukundo rw'ubuzima bwanjye".

Ibihuha ku kuba aba bahanzi b'ibyamamare baba barimo kureshyanya byatangiye mu ntangiriro ya 2013, ubwo uwo muraperi yashyigikiraga Rihanna mu bitaramo bizwi nka Diamonds World Tour yakoreye mu bice bitandukanye by'isi.

Yagize ati: "Birashoboka ko ari nk'umwe wihariye mu bandi bantu miliyoni. Ntekereza ko iyo ubizi uba ubizi. Ni we wa nyawe".

Bombi bagaragaye mu mashusho y'indirimbo Fashion Killa ya ASAP Rocky yasohotse mu 2013.

Kuva bagera mu rukundo, bagiye bagerageza kwirinda gufotorwa n'aba-'paparazzi' bari hamwe, nkuko iyo nkuru y'icyo kinyamakuru ikomeza ibivuga.

Uyu muraperi avuga ko umukunzi we "rwose" yagize uruhare mu muzingo (album) mushya we w'indirimbo, uzagaragaramo n'umuhanzi w'Umwongereza Morrissey.

Mu mwaka wa 2019, ASAP Rocky - izina rye ubundi ni Rakim Mayers - yahamwe n'uburwanyi i Stockholm muri Sweden (Suède), akatirwa igihano gisubitswe cy'igifungo cy'imyaka ibiri.

Urwo rubanza rwagarutsweho mu mahanga ubwo uwari Perezida w'Amerika Donald Trump na we yaruvugagaho, avuga ko ASAP Rocky arimo kurenganywa.

Insiguro ya video, ASAP Rocky ni nde kandi kuki yashyigikiwe na Trump?