Mali: 'Iyo nyagasani akoze ikintu, aba azi impamvu' – Umugabo w'umugore wabyaye abana icyenda

One of the nonuplets in an incubator in Casablanca, Morocco

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Abo bana icyenda - umwe muri bo agaragara muri iyi foto - ubu barimo kwitabwaho mu byuma bizwi nka 'incubators'

Umugabo wo muri Mali ufite umugore wabyaye abana icyenda ku bitaro byo muri Maroc yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi cyane bubifuriza ibyiza.

Kader Arby yabwiye BBC Afrique ati: "Abantu bose bampamagaye! Abategetsi ba Mali bampamagaye bambwira ibyishimo bagize. Nabashimiye. Bose bampamagaye. Yewe na perezida yampamagaye."

Umugore we Halima Cissé yabyaye abana batanu b'abakobwa na bane b'abahungu abanje kubagwa.

Iyi mbyaro yatunguye abaganga kuko bari biteze abana barindwi nk'uko mbere byari byagaragajwe n'ibyuma bisuzuma ababyeyi.

Kader Arby n'umugore we w'imyaka 25 bari basanganywe umwana umwe w'umukobwa.

Muri Mali bamaze kubona ko Halima Cissé inda atwite idasanzwe bamwohereje mu bitaro byisumbuyeho muri Maroc.

Dr Rurangwa Théogène, muganga w'abagore ku bitaro bya gisirikare by'u Rwanda, yabwiye BBC ko ibi byabaye ari ibintu bishoboka ariko bidakunze kubaho.

A medic attending to one of the nonuplets in a clinic in Casablanca, Morocco

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Se w'abo bana (aha bari kwitabwaho n'umuganga mu bitaro by'i Casablanca muri Maroc) avuga ko byamurenze kubera ukuntu abantu bamushyigikiye

Kader yabwiye BBC ko umugore we n'abana bameze neza ariko ataramenya igihe bazatahira.

Yagize ati: "Madamu n'abana bameze neza cyane. Turavugana kuri video n'umugore wanjye."

Uyu mugabo avuga ko adafite impungenge zo kurera aba bana benshi umuryango we wungutse icya rimwe.

Ati: "Imana ni yo yaduhaye aba bana. Ni yo izagena uko bazamera. Ibyo ntibimpangayikishije. Iyo nyagasani akoze ikintu, aba azi impamvu."