Queen Elizabeth: Isabukuru ye ikomeye ihuriranye n'ikiriyo na Covid

The Queen

Ahavuye isanamu, European Photopress Agency

Umwamikazi Elizabeth II w'Ubwongereza uyu munsi ni isabukuru ye y'imyaka 95, ariko yizihiza isabukuru kabiri mu mwaka.

Ni umuco uhera mu 1748 bigamije kuyishimira igihe ikirere kiba ari cyiza ku buryo haba ibirori bikomeye bibera hanze.

Umwamikazi agira iminsi ibiri y'isabukuru - uwa nyawo tariki 21 z'ukwa kane, kuko yavutse tariki 21/04/1926, n'umunsi w'ibirori by'igihugu by'isabukuru ye - ku wa gatandatu wa kabiri w'ukwezi kwa gatandatu.

Kuki ibirori bitaba ku munsi nyawo?

Hano ni Elizabeth Alexandra Mary, waje kuzaba Umwamikazi Elizabeth, akiri uruhinja ateruwe na nyina na se, ifoto yafashwe mu kwezi kwa gatanu 1926

Ahavuye isanamu, PA

Insiguro y'isanamu, Hano ni Elizabeth Alexandra Mary - waje kuba Umwamikazi Elizabeth, akiri uruhinja ateruwe na nyina na se, ifoto yafashwe mu kwezi kwa gatanu 1926

Umuco w'isabukuru kabiri mu mwaka ku bami cyangwa abamikazi b'Ubwongereza watangiye mu myaka irenga 250 ishize utangijwe n'Umwami George II mu 1748.

Yari yaravutse mu kwezi kwa 11, ukwezi bizwi ko mu Bwongereza haba hari ikirere kibi.

Umwami George yashakaga ko haba ibirori bikomeye birimo na rubanda - ariko ukwa 11 si ibihe byiza byo kubikora.

Hano Umwamikazi akiri umwana muto yerekwaga abo ku isi ari ku rubaraza rw'ingoro ya Buckingham Palace, hamwe n'ababyeyi be na nyirakuru na sekuru

Ahavuye isanamu, PA

Insiguro y'isanamu, Hano Umwamikazi akiri umwana muto yerekwa isi ari ku rubaraza rw'ingoro ya Buckingham Palace, hamwe n'ababyeyi be na nyirakuru na sekuru

Uwo mwami yategetse ko ibirori by'isabukuru ye ku rwego rw'igihugu bizabera rimwe n'akarasisi ka gisirikare mu mpeshyi, aho ikirere baba bizeye ko ari cyiza.

Kuva ubwo niho hatangiye umuco wo kwizihiza ku rwego rw'igihugu isabukuru y'Umwami cyangwa Umwamikazi w'Ubwongereza mu mpeshyi!

Bitavanyeho n'isabukuru nyayo y'umunsi yavutseho.

Ni ibiki biranga isabukuru ye?

Ifoto yo kurasa imizinga byabereye muri Hyde Park mu kwezi kwa kane 2019

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ifoto yo kurasa imizinga muri Hyde Park mu kwezi kwa kane 2019

Umwamikazi Elizabeth II ubusanzwe ku isabukuru ye aba ari kumwe n'umuryango we.

Ubusanzwe haba kurasa imizinga 41 mu busitani bwitwa Hyde Park, imizinga 21 mu busitani bwa Windsor Great Park n'imizinga 62 ku munara wa Tower of London.

Ibyo byose uyu munsi byasubitswe kubera icyorezo cya coronavirus.

Akarasisi kazwi cyane nka The Trooping the Colour gasanzwe ari urukererezabagenzi

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Akarasisi kazwi cyane nka Trooping the Colour gakorwa n'abasirikare 1,400 gasanzwe ari urukererezabagenzi, uyu mwaka ntikazaba

Ibirori by'iwe mu rugo nabyo biraba bitoya kuko Umwamikazi n'abo mu muryango we bakiri mu kiriyo nyuma y'urupfu rw'umugabo we Igikomangoma Philip wapfuye ku myaka 99.

Ibirori by'akarasisi ka gisirikare bizwi nka Trooping the Colour byo kwizihiza ku rwego rw'igihugu iyi sabukuru ubundi biba mu kwezi kwa gatandatu, uyu mwaka nabwo ntabwo bizaba.

Ku mwamukazi Elizabeth II, ni inshuro ya gatatu gusa mu bwami amazeho imyaka 67 ibi birori n'akarasisi bitabayeho.

Aka karasisi ko kwizihiza isabukuru y'Umwamikazi kabamo no kwiyereka kw'indege kuzwi nka Red Arrows, aha zatambukaga hejuru ya Buckingham Palace muri ibi birori uu bitazaba

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Aka karasisi ko kwizihiza isabukuru y'Umwamikazi kabamo no kwiyereka kw'indege kuzwi nka Red Arrows, aha zatambukaga hejuru ya Buckingham Palace muri ibi birori ubu bitazaba