Joe Biden: Lady Gaga na Jennifer Lopez bazaririmba mu birori byo kurahira

Biden na Harris

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Joe Biden na Kamala Harris tariki 20 z'uku kwezi nibwo bazajya ku butegetsi

Lady Gaga na Jennifer Lopez biteganyijwe ko bazaririmba mu mihango yo kurahiza umukuru w'igihugu mushya muri Amerika, Joe Biden.

Lady Gaga niwe uzaririmba indirimbo y'igihugu muri uyu muhango uzaba kuwa gatatu utaha. Lopez, watangaje ko ashyigikiye Biden umwaka ushize, we azaririmba izindi ndirimbo ku ruhande.

Nyuma y'iyo mihango hazaba igitaramo kiswe 'Celebrating America' kizaca kuri za televiziyo kirimo abahanzi benshi nka Jon Bon Jovi, Demi Lovato, Justin Timberlake n'abandi.

Komite ishinzwe gutegura irahizwa rya Joe Biden ivuga ko bizaba ari "ukwishimira gutangiza urugendo rushya rwa Amerika ishyize hamwe".

Jennifer Lopez na Lady Gaga muri Grammy Awards za 2019

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Jennifer Lopez na Lady Gaga muri Grammy Awards za 2019

Mu 2016 Lady Gaga yabonetse mu bukangurambaga bwateguwe na Joe Biden bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, Lopez we umwaka ushize yari mu kiganiro cy'ikoranabuhanga avugana na Joe Biden mu gihe cyo kumwamamaza.

Mu gihe Biden azaba arahira, Washington DC izaba iri mu bihe bidasanzwe nyuma y'imyigaragambyo yabaye ku ngoro y'inteko ishingamategeko tariki 06 z'uku kwezi.

Abasirikare barenga 10,000 bazaba bacunze umutekano mu mujyi mu gihe abandi 5,000 nabo biteguye gutabara igihe cyose.

Abitabira iyo mihango nabo bazaba "bacye cyane" kubera guhana intera mu kwirinda coronavirus nk'uko ababitegura babitangaza, banasaba abantu kwirinda kuza i Washington kubera ibyo birori.

Perezida Trump ntazagera ahabera iyo mihango nk'uko yabivuze, azaba ariwe perezida wa mbere wa Amerika utagiye mu irahira ry'umusimbuye kuva mu 1869.

Ni bande bandi baririmbye mu muhango nk'uyu?

Jackie Evancho aririmba mu kurahira kwa Donald Trump

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Jackie Evancho aririmba mu kurahira kwa Donald Trump

Ubwo Trump yariho arahira mu myaka ine ishize, Jackie Evancho wari ufite imyaka 16 uzwi kubera American Idol niwe waririmbye indirimbo yubahiriza igihugu, abandi bahanzi nka Toby Keith, Lee Greenwood na band ya rock ya 3 Doors Down baririmbye muri concert y'imbaturamugabo yabaye mu ijoro ryabanje.

Insiguro ya video, Beyonce performs the Star-Spangled Banner

Barack Obama arahira kuri manda ya kabiri Beyoncé niwe waririmbye indirimbo y'igihugu.

Mu myaka ine yari yabanje, iyo ndirimbo bita 'Star-Spangled Banner' yaririmbwe na The United States Navy Band Sea Chanters, umuhanzi Aretha Franklin aririmba iyitwa My Country, 'Tis of Thee'

Insiguro ya video, Aretha Franklin aririmba mu kurahiza Obama mu 2009

Mbere y'abo, George W Bush yahisemo ko abasirikare basanzwe ari bo baririmba indirimbo y'igihugu arahira, naho Bill Clinton yari yahisemo Santita Jackson, umukobwa w'umuvugabutumwa Jesse Jackson, hamwe na Marilyn Horne.

Inyuma cyane, umuririmbyi utari uwabigize umwuga Juanita Booker niwe waririmbye mu 1991 Ronald Reagan arahira, naho Cantor Isaac Goodfriend warokotse Holocaust afashijwe na band ya gisirikare nibo baririmbye Jimmy Carter arahira mu myaka ine mbere yaho.

Marian Anderson aririmba ubwo John F Kennedy yarahiraga mu 1961

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Marian Anderson aririmba ubwo John F Kennedy yarahiraga mu 1961

Mu 1973, Richard Nixon yakoresheje umuririmbyi wa jazz Ethel Ennis.Mu 1961 Marian Anderson niwe waririmbye indirimbo y'igihugu ubwo John F Kennedy yarahiraga - uyu ni nawe wari waririmbye mu myaka ine yabanje Dwight D Eisenhower arahira.