Agahanga k'imyaka miliyoni 2 kavumbuwe ni ikimenyetso gishya k'ukwihindura kwa muntu

Ahavuye isanamu, LA TROBE UNIVERSITY
Abashakashatsi bo muri Australia bavuga ko uruhanga rwavumbuwe muri Africa y'epfo rumaze imyaka miliyoni ebyiri rutanga urumuri kurushaho k'ukwihindagura (evolution) kw'abantu.
Aka gahanga ni aka Paranthropus robustusy'ingabo, "ubwoko mubyara wa" Homo erectus - ubwoko bizwi ko ari bwo abantu b'iki gihe bavuyeho.
Ayo moko abiri yabayeho mu bihe bijya kwegerana, gusa ubwa Paranthropus robustusbwacitse mbere.
Abashakashatsi bavuga ko kuvumbura aka gahanga biteye amatsiko.
Dr Angeline Leece yabwiye BBC ati: "Byinshi mu bisigazwa bya kera bivumburwa biba ari nk'iryinyo rimwe riri hano, kubona ikintu nk'iki rero ntibisanzwe, ni amahirwe".
Aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya La Trobe y'i Melbourne, babonye ibice by'aka gahanga mu 2018 mu gice gikorwamo ubushakashatsi ku bya kera kiri mu majyaruguru ya Johannesburg.
Agahanga kose kavumbuwe muri metero nkeya uvuye aho umutwe w'umuntu w'umwana wo mu bwoko bwa Homo erectus wavumbuwe mu 2015.

Ahavuye isanamu, LA TROBE UNIVERSITY
Abahanga mu bumenyi bw'ibya kera biri mu butaka, nyuma bamaze imyaka ishize basesengura nyuma baterateranya uduce tw'aka gahanga.
Ibyo bagezeho byatangajwe muri Nature, Ecology and Evolution journal uyu munsi ku wa kabiri.
Undi mushakashatsi wakoze kuri ibi witwa Jesse Martin yabwiye BBC ko gutunganya ibice by'aka gahanga byari nko "kwegeranya ibice by'ibikarito bitose".
'Amoko ahanganye'
Bitekerezwa ko amoko atatu ya hominins (amoko ajya kumera nk'abantu b'ubu) yabaye muri Africa y'epfo mu gihe kimwe ariko agahora ahanganye.
Kuvumburwa kw'aka gahanga ni ubuvumbuzi budasanzwe bwerekana urugero rw'"ihindagurika" mu misusire ya muntu, nk'uko Bwana Martin abivuga.
Paranthropus robustus bagiraga amenyo manini n'ubwonko butoya, bitandukanye na Homo erectus bari bafite amenyo matoya n'ubwonko bunini.
Bitekerezwa ko Homo erectus baryaga cyane cyane ibimera birimo ibinyabijumba n'amabango.

Ahavuye isanamu, LA TROBE UNIVERSITY
Dr Leece ati: "Uko igihe cyagiye gitambuka, Paranthropus robustus ishobora kuba yaragize umutwe munini ukomeye bivuye ku guhekenya ibyo irya bikomeye cyangwa se bigoye gukatisha inzasaya n'amenyo".
Abahanga muri siyansi bavuga ko bishoboka ko uko ibidukikije byagiye bitota bigatera ihindagurika ry'ikirere bishobora kuba byaragabanyije ibiribwa bya Paranthropus robustus.
Hagati aho Homo erectusyo, amenyo yayo mato yashoboraga gutuma ibasha kurya ibimera n'inyama.
Dr Leece ati: "Aya moko abiri atandukanye cyane... yerekana uburyo butandukanyebw'ihinduka (evolution)."










