Iran yarashe za misiles ku cyiganano cy’ubwato bw’intambara bw’Amerika

Icyiganano cy’ubwato bw’intambara bw’Amerika bugwaho indege

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Icyiganano cy’ubwato bw’intambara bw’Amerika bugwaho indege

Iran yarashe ibisasu bya misile ku cyiganano cy'ubwato bw'Amerika bw'intambara bugwaho indege mu gace k'ingenzi k'ubunigo bwa Hormuz (Strait of Hormuz/Détroit d'Ormuz).

Iyo myitozo ya Iran yari irimo ibisasu bikaze cyane kuburyo igisirikare cy'Amerika cyasabye ibigo bibiri byacyo byo muri ako karere kuba maso.

Igisirikare kirwanira mu mazi cy'Amerika cyamaganye icyo cyise "imyitwarire itarimo gushyira mu gaciro kandi yo guhubuka ya Iran".

Amerika yavuze ko iyo myitwarire ya Iran igamije kugerageza "gutera ubwoba no kotsa igitutu".

Igisirikare cya Iran ubwo cyarasaga igisasu cya misile gipimiranya iki cyiganano cy'ubwato

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Igisirikare cya Iran ubwo cyarasaga igisasu cya misile gipimiranya iki cyiganano cy'ubwato

Iran ikoze iyi myitozo muri iki gihe ubushyamirane buri hejuru hagati y'ibihugu byombi mu mazi yo muri icyo kigobe.

Iyi myitozo yiswe 'Intumwa Mohammed wa 14'. Yaciye kuri televiziyo y'igihugu ubwo yabaga.

Icyiganano - gisa nk'ubwato bw'intambara Amerika isanzwe ishyira mu mazi yo mu kigobe - kigaragazwa gikikijwe n'indege mpimbano z'intambara aho ubwo bwato buparikwa.

Nuko ibisasu bya misile bikaraswa biturutse mu mfuruka zitandukanye, harimo n'ibipimiranya kuri ubwo bwato.

Ikindi gisasu cya misile kigaragara nk'igikubita mu rubavu rw'ubwo bwato bwiganano bw'intambara.

Ibisasu bya misile byanarasiwe ku butaka

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Ibisasu bya misile byanarasiwe ku butaka
Abasirikare ba Iran basimbukiye kuri icyo cyiganano cy'ubwato bw'intambara bw'Amerika

Ahavuye isanamu, EPA

Insiguro y'isanamu, Abasirikare ba Iran bamanukira kuri icyo cyiganano cy'ubwato bw'intambara bw'Amerika

Jenerali Majoro Hossein Salami ukuriye umutwe w'ingabo kabuhariwe za Iran yabwiye televiziyo y'igihugu ati:

"Ibyerekanywe uyu munsi [ejo ku wa kabiri] muri iyi myitozo, mu cyiciro cy'ibijyanye no kurwanira mu kirere no mu mazi, byose bijyanye no kugaba igitero".

Igisirikare cy'Amerika cyavuze ko hatahuwe umuriro w'ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa 'ballistic'.

Ibyo byatumye ibigo byacyo byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) no muri Qatar bisabwa kuryamira amajanja, nkuko igisirikare cy'Amerika cyabivuze.

Komanda Rebecca Rebarich, umugore uvugira igisirikare cy'Amerika kirwanira mu mazi gifite ibirindiro mu gihugu cya Bahrain kiri mu kigobe cya Perse, yagize ati:

"Igisirikare cy'Amerika kirwanira mu mazi gikora imyitozo yo kwirwanaho hamwe n'abo dufatanya mu kubungabunga umutekano wo mu mazi mu gushyigikira ubwisanzure bwo kugenda mu mazi; mu gihe Iran yo ikora imyitozo yo kugaba ibitero, igerageza gutera ubwoba no kotsa igitutu".